Irindi tsinda ry’Abanyarwanda 12 bari bafungiwe muri Uganda mu buryo budakurikije amategeko barekuwe bashyikirizwa u Rwanda kuri uyu wa Kabiri tariki ya 7 Nyakanga 2020. Aba Banyarwanda bose bakaba barekuwe mu rwego rwo kubahiriza ishyirwa mu bikorwa ry’amazezerano ya Luanda nk’uko Uganda yari yarabisabwe mu biganiro byo ku wa 21 Gashyantare 2020 byabereye ku mupaka wa Gatuna, bigahuza impande zombi n’ibihugu by’abahuza nka RDC na Angola. Aba Banyarwanda Uganda irekuye baje bakurikira abandi bagera ku 130 ihetse gushyikiriza u Rwanda mu kwezi gushize, bakaba bageze mu Rwanda banyuze ku mupaka…
SOMA INKURUYear: 2020
U Rwanda rwakiriye inkunga irufasha guhangana na Covid-19
Madamu Jeannette Kagame yakiriye inkunga y’ibikoresho byifashishwa mu buvuzi bw’icyorezo cya COVID-19 yahawe na Madamu wa Perezida w’u Bushinwa Peng Liyuan. Ibyo bikoresho bigizwe n’udupfukamunwa 18,000 ndetse n’utwuma dupima ubushyuhe bw’umubiri (body temperature testers ) 12,000, bikaba byakiriwe n’Umuyobozi bw’Ikigo k’Igihugu cy’Ubuzima Dr. Nsanzimana Sabin ari kumwe na Radegonde Ndejuru, Umujyanama wa Madamu Jeannette Kagame. Dr. Nsanzimana yatangaje ko ibyo bikoresho byakiriwe ku wa Kabiri tariki 7 Nyakanga 2020 byongereye u Rwanda ubushobozi bwo guhangana n’Icyorezo cya COVID-19. Yavuze ko ibyo bikoresho biziye igihe kuko bizifashishwa mu gukomeza kwirinda ikwirakwizwa rya COVID-19…
SOMA INKURUIcyo MINEDUC itangaza ku ifungwa ry’amashuri rimazeho iminsi
Minisiteri y’Uburezi mu Rwanda “MINEDUC” yatangaje ko abanyarwanda batagomba gucibwa intege cyangwa ngo baterwe ubwoba n’ifungwa rya zimwe muri kaminuza zitujuje ibisabwa ahubwo bakwiye kubyishimira kuko bafite ubuyobozi bubareberera. MINEDUC itangaza ibi nyuma yo kwambura uburenganzira bwo gukorera ku butaka bw’u Rwanda Kaminuza eshatu arizo INDANGABUREZI College of Education, Kaminuza ya Kibungo (UNIK) ndetse na Christian University of Rwanda, CHUR. Muri Werurwe 2017, nibwo Inama Nkuru y’amashuri makuru na Kaminuza (HEC) yatangiye gufunga amwe mu mashuri makuru na kaminuza nyuma y’ubugenzuzi bwakoze. Muri ubu bugenzuzi hagaragaye ibibazo bijyanye n’imiyoborere, ibikoresho…
SOMA INKURUAgapfukamunwa kadasanzwe katangaje imbaga
Umugabo w’umuhinde aravugwaho gukora agashya akagura agapfukamunwa mu rwego rwo kwirinda Covid-19 gakoze muri zahabu gahagaze amafaranga y’u Rwanda agera kuri miliyoni eshatu n’ibihumbi magana atandatu na mirongo itanu “3.650.000frs”, kuri ubu akaba yaciye ururondogoro abamubona. Abahawe icyo kiraka mu minsi umunani bari barangije gukora ako gapfukamunwa kadasanzwe kandi gateye amabengeza, nk’uko uwo mugabo witwa Shankar Kurhade wo mu Burengerazuba bw’Umujyi wa Pune mu Buhinde abisobanura. Yagize ati “Aka gapfukamunwa ntikaremereye, gapima amagarama 60 kandi gakoze mu buryo katambuza guhumeka.” Ati “Nkambara nirinda Coronavirus, sinzi niba kazandida, ariko nkurikiza n’andi mabwiriza.” Iyi…
SOMA INKURUBugesera: Ubukene imbogamizi ikomeye mu kwirinda Covid-19
Ubwo ishyirahamwe ry’abanyamakuru barwanya SIDA n’izindi ndwara z’ibyorezo “ABASIRWA” basuraga Akarere ka Bugesera mu rwego rwo kumenya uko abaturage b’aka Karere bitwara muri gahunda zo guhangana n’iki cyorezo cyibasiye isi n’u Rwanda rudasigaye, hagaragajwe ikibazo cy’ubukene nk’inzitizi ikomeye mu kwirinda no gukumira Covid-19 mu buryo bunyuranye. Ku ikubitirro iki kibazo cy’ubukene cyagaragajwe n’abaturage bo mu Murenge wa Gashora, Akagali ka Ramiro, mu Mudugudu wa Kagasa ya 1, aho Musabyimana Mariya w’imyaka 63 yatangaje ko ubushobozi buke bwo kugura injerekani y’amazi igura amafaranga 100 rimwe na rimwe ikaba yagera ku mafaranga…
SOMA INKURUUko u Rwanda rwakiriye iteshwa agaciro ry’ubujurire ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana
Urukiko rw’Ubujurire mu Bufaransa rwongeye gutesha agaciro ubujurire bwatanzwe n’imiryango y’abaguye mu ndege yahitanye Perezida Habyarimana Juvénal n’uw’u Burundi, Cyprien Ntaryamira kuwa 6 Mata 1994. Uru rukiko rumaze igihe rwiga ku bujurire bwatanzwe ku mwanzuro wo mu 2018 utegeka guhagarika iperereza ku bantu ikenda barimo abahoze mu buyobozi bukuru bwa Leta y’u Rwanda nk’uko bivugwa n’Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa (AFP). Iperereza ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana rimaze imyaka ikabakaba 23, ryatngijwe mu 1997 ubwo umwe mu bagize umuryango w’Umufaransa waguye mu ndege Falcon 50 ya Habyarimana yatanze ikirego i Paris. Mu 1998…
SOMA INKURUBa midugudu 18 bitwaye neza bashimiwe
Perezida wa Repubulika akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda (RDF) Paul Kagame, yahaye amagare 589 abayobozi b’imidugudu 18 ihana imbibi n’Ishyamba rya Nyungwe mu rwego rwo kubashimira uruhare bagira mu gufatanya n’inzego z’umutekano, by’umwihariko RDF mu kwicungira umutekano. Abayobozi b’imidugudu bashimiwe ko mu mwaka ushize bakoze akazi katoroshye ubwo imitwe yitwaje intwaro yageragezaga guhungabanya umutekano w’Igihugu iturutse mu bihugu by’abaturanyi bihana Imbibi n’Ishyamba rya Nyungwe. Ubwo iyo mitwe yageragezaga kwinjira inyuze mu Ishyamba rya Nyungwe, abayobozi b’imidugudu bahanahanaga amakuru bya hafi n’Ingabo z’u Rwanda ndetse n’izindi nzego z’umutekano, imigambi yarimo kwica…
SOMA INKURUAbakunzi b’akabenzi “indyoheshabirayi” baraburirwa
Mu ngurube habonetse ubwoko bushya bwa virusi y’ibicurane ishobora guhinduka icyorezo, ikaba yagaragaye mu Bushinwa, itahuwe n’abahanga mu bumenyi bwa siyansi. Iyi virusi yagaragaye mu ngurube vuba aha byemejwe ko n’abantu bashobora kuyandura, nk’uko bariya bahanga muri siyansi babivuga. Bakaba bahangayikishijwe nuko ishobora kwigabamo amashami y’izindi virusi kugira ngo ishobore gukwirakwira byoroshye iva ku muntu umwe ijya ku wundi, igateza icyorezo. Bavuga ko nubwo kuri ubu iyo virusi idateje ikibazo, ifite ibyangombwa byose byo kwanduza abantu ku rwego rwo hejuru, bikaba bikenewe ko ikurikiranirwa hafi. Kandi kubera ko ari ubwoko…
SOMA INKURUIcyo abaturarwanda basabwe kibafasha guhangana na Covid-19
Umuyobozi w’Ikigo k’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) Dr Nsanzimana Sabin, yongeye kwibutsa abaturarwanda kwihutira kumenyesha inzego z’ubuzima mu gihe bumva bafite ibimenyetso by’icyorezo cya COVID-19 birimo n’ibicurane, kugira ngo bakurikiranwe rugikubita . Mu kiganiro yagiranye na RBA, Dr. Nsanzimana Sabin yagize ati “Ibipimo byacu birakomeza kwiyongera ndetse n’abantu baba bafite ibimenyetso bisa n’ibicurane bashobora guhamagara wa murongo 114, kuko hari igihe dushobora kuba tutagupimye kandi warahuye n’umuntu urwaye.” Mu Rwanda hamaze gufatwa ibipimo 140,249 kuva umurwayi wa mbere w’icyorezo cya COVID-19 yatahurwa muri Werurwe kugeza ubu, ukaba ari umubare ugenda wiyongera uko ubushobozi…
SOMA INKURUBurundi: Hashyizweho abagize guverinoma nshya
Ibiro bya perezida w’u Burundi byatangaje abagize guverinoma nshya, biganjemo abava mu ishyaka riri ku butegetsi, hafi 30% ni abagore, umwe muri bo yafatiwe ibihano na Amerika n’ubumwe bw’uburayi. Guverinoma y’u Burundi yari isanzwe igizwe n’abaminisitiri 23, iyatangajwe mu ijoro ryacyeye igizwe na 16 (ushyizemo na minisitiri w’intebe) harimo abagera kuri batatu bari basanzwe muri guverinoma. Kimwe na minisitiri w’intebe, undi utavugwaho rumwe waje muri guverinoma ni komiseri wa polisi Gervais Ndirakobuca wamenyekanye mu gukoresha imbaraga mu kurwanya abigaragambya mu 2015. Ibi byatumye leta ya Amerika n’umuryango w’ubumwe bw’uburayi bifatira…
SOMA INKURU