Nyuma y’aho amashusho acicikanye ku mbuga nkoranyambaga hagaragara abashinzwe umutekano bakubita umuntu buvuga ko atubahirije amabwiriza yo kurwanya Covid19, Polisi yanyujije ku mbuga nkoranyambaga, itangazo rigira riti “Abitwaza kurwanya ikwirakwira rya Coronavirus bagahohotera abaturage, ntibazihanganirwa. ”
Ibi byatangajwe nyuma y’aho itaye police ifashe abayobozi b’inzego z’ibanze baherutse gukubita abaturage mu Murenge wa Gatsata mu Karere Gasabo ho mu Mujyi wa Kigali.
Abo bayobozi batawe muri yombi ni Sindayigaya Ildephonse, Karangwa Jean Bosco na Ndahiro Elisa bari mu bashinzwe umutekano ku rwego rw’ibanze, bagaragaye mu mashusho ku itariki ya 08 Nzeri 2020 bakubita umuturage witwa Tuyisenge Evode.
Mu itangazo Polisi yanyujije ku mbuga nkoranyambaga, rigira riti “Abitwaza kurwanya ikwirakwira rya Coronavirus bagahohotera abaturage, ntibazihanganirwa. ”
Ubu abafashwe bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Gatsata mu gihe iperereza ririmo gukorwa n’urwego rubishinzwe.
Uretse abayobozi mu nzego z’ibanze bahagurukiwe, ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda buvuga ko n’abapolisi bahohotera abaturage cyangwa bagakoresha imbaraga z’umurengera mu kugenzura iyubahirizwa ry’amategeko bazajya bagezwa imbere y’ubutabera babihanirwe.
IHIRWE Chris