Ku nshuro ya mbere mu Rwanda kuva Coronavirus yahagera, kuri iki cyumweru tariki 23 Kanama 2020, habonetse abarwayi ba Covid-19 bagera kuri 200 aho abenshi ari abo mu Mujyi wa Kigali ndetse n’umuntu wa 12 iramwivugana.
Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko uwa 12 wahitanywe na COVID-19 yari umubyeyi w’imyaka 71 y’ubukure. Abo barwayi bashya babonetse mu bipimo 6,402 byafashwe mu masaha 24 ashize, hataha umuntu umwe rukumbi wakize neza.
Umubare w’abamaze gutahurwaho icyo cyorezo mu Rwanda wahise ugera ku 3,089, barimo abamaze gukira bagera ku 1,755 na 1,322 bakirimo kwitabwaho n’abaganga.
Abamaze gutahurwa bose babonetse mu bipimo 368,244 bimaze gufatwa kuva umurwayi wa mbere yatahurwa mu Rwanda.
Abarwayi bashya barimo 164 bapimwe mu masoko ya Kigali, 29 bapimwe mu bibasiwe kurusha abandi muri Rusizi, batanu bo mu Karere ka Rubavu na babiri bo mu Karere ka Huye.
Igikorwa cyo gupima abantu mu buryo bwa rusange mu Gihugu kirakomeje, ndetse kuri ubu ubishatse wese arimo gupimwa COVID-19, akamenya uko ahagaze yasangwa ari muzima agahabwa ikemezo kimworohereza kuba yakorera ingendo mu bihugu byafunguriye amahanga imipaka yabyo.
Abaturarwanda barasabwa kurushaho kubahiriza amabwiriza yo kwirinda ari yo gusiga intera ya metero, kwambara udupfukamunwa no gukaraba intoki kenshi bakoresheje amazi meza n’isabune cyangwa arukoro yabugenewe.
Umuyobozi w’Ikigo k’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) Dr. Nsanzimana Sabin, yabwiye itangazamakuru ko mu gihe Abaturarwanda badakajije ingamba zo kwirinda mu maguru mashya, hari ibyago by’uko iki cyorezo kizarenga ubushobozi, havuke n’ibyago by’imfu nyinshi.
Imibare yatangajwe ku rwego mpuzamahanga yerekana ko muri Afurika abamaze kwandura COVID-19 barenga miriyoni n’ibihumbi 180 barimo abarenga ibihumbi 900 bakize n’abandi bagera ku bihumbi 27.6 bahitanywe na cyo. Abamaze kwandura ku Isi bararenga miriyoni 23.5, barimo abakize barenga miriyoni 16 n’abapfuye barenga ibihumbi 811.
NIKUZE NKUSI Diane