Icyo BNR yatangaje ku bijyanye n’ikigega cyo kuzahura ubukungu


Mu rwego rwo kuzamura ubukungu no kugoboka ibikorwa by’ubucuruzi byashegeshwe cyane n’ingaruka z’icyorezo cya COVID-19, Guverinoma y’u Rwanda yashyizeho Ikigega cyo Kuzahura Ubukungu(Economic Recovery Fund/ ERF),  abikorera bakaba bakangurirwa kubyaza umusaruro aya mahirwe kugira ngo ibikorwa byabo bikomeze gukora.

Ubuyobozi bwa Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR) icunga icyo kigega, busobanura ko cyashyizweho na Leta imaze kubona ko icyorezo cya Koronavirusi cyagize ingaruka zikomeye ku bukungu muri rusange no ku bikorwa by’ubucuruzi by’umwihariko.

Kugeza ubu mu bamaze gusaba kugobokwa, amahoteri 149 ni yo yemerewe na BNR, agera kuri 51 amaze gusubirirwamo inguzanyo zifite agaciro ka miriyari 20 z’amafaranga y’u Rwanda.

Ku baka inguzanyo, BNR imaze kwakira amadosiye agera kuri 600, akaba akirimo gusesengurwa. Abakiriya 3 ni bo bamaze guhabwa inguzanyo zigera kuri miriyoni 130 z’amafaranga y’u Rwanda. BDF na yo yakiriye amadosiye agera kuri 300 afite agaciro ka miriyoni 400, avuye muri za SACCOs 19.

Guverineri Wungirije wa BNR, Dr. Nsanzabaganwa Monique, arakangurira abantu bose bafite ubucuruzi bwagizweho ingaruka na COVID-19 gufata iya mbere bakaganira n’ikigo k’imari cyabafasha.

Ati ” Cyane cyane abacuruzi batoya bashobora kuvuga bati twebwe ubucuruzi bwacu ntitubwandika, ariko burya hari ukuntu wakora dosiye ukagaragaza ibimenyetso runaka koko ko hari igihe utakoraga, birashoboka”.

Arashishikariza abafite ibibazo byo kubona ingwate kuganira n’ibigo by’imari bakorana bakunganirwa na BDF kuko yahawe n’Ikigega cyo Kuzahura Ubukungu (ERF) uburyo bwo kunganira abacuruzi bato n’abaciriritse ku kigero cya 75% by’inguzanyo basaba.

NIYONZIMA Theogene 


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.