RIB yagize icyo itangaza ku ihunga ry’uwari umuvugizi wayo


Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha “RIB” rwatangaje ko Marie Michelle Umuhoza wahoze ari umuvugizi warwo yagiye kwivuza mu mahanga kandi ko ari koroherwa, ibi byatangajwe binyomoza ibyari bimaze iminsi bitangazwa ko yahunze.

Hari amakuru yakwirakwijwe mu mpera z’icyumweru gishize ku mbuga nkoranyambaga no mu binyamakuru by’abarwanya Leta y’u Rwanda baba hanze y’igihugu, yavugaga ko Marie Michelle Umuhoza yahungiye muri Canada we n’umuryango we.

Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, yatangaje ko Marie Michelle Umuhoza akiri umukozi wabo wagiye kwivuza, akagenda mu buryo bwubahirije amategeko.

Yagize ati “Yagiye kwivuza, yari arwaye kandi yagiye mu buryo bwemewe n’amategeko. Ubu turavugana kuko ni umuntu wacu, tuba tugomba kuvugana ngo twumve uko ameze. Yanatubwiye ko amaze koroherwa.”

Umuhoza Marie Michelle yagiye ku mwanya w’ubuvugizi yari asanzwe ari umugenzacyaha, mu Ukwakira muri 2019 nibwo yagizwe umuvugizi wa RIB asimbuye Mbabazi Modeste.

Ubwanditsi


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.