Abanya Irani biganjemo abanyeshuri kuri uyu wa gatandatu tariki 11 Mutarama 2020 biriwe mu murwa mukuru Tehran, bigaragambya bagamije kwerekana umujinya bafitiye abayobozi babo, aho batatinye kwita abayobozi babo abanyabinyoma nyuma yo guhakana ko ari bo barashe indege ya Ukraine. Iyi myigaragambyo yabereye muri kaminuza ebyiri, aho abari bayirimo batewe ibyuka biryana mu maso. Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yanditse ubutumwa ku rubuga rwa Twitter abatera akanyabugabo. Perezida Trump yashimiye Abanyeshuri bo muri Iran bigaragambije batuka ubuyobozi bwabo. Perezida wa Iran, Hassani Rouhani yemeje kuwa Gatanu…
SOMA INKURUDay: January 12, 2020
Uganda: Sheikh yahuye n’uruva gusenya nyuma y’ubukwe bwe
Sheikh Mohammed Mutumba, usanzwe ari Imam w’umusigiti wa Kyampisi Masigid Noor yatumye benshi baseka baratembagara nyuma yo gushaka umugore yamugeza mu rugo agasanga n’umugabo wiyoberanyije yigira umugore. Uyu Mutumba utuye mu Mudugudu wa Kyampisi wo mu Karere ka Kayunga,yasezeranye n’umukunzi we witwa Swabullah Nabukeera mu muhango wa islam witwa Nikah. Aba bombi bakimara gusezerana, bahise batahana ariko uyu mugore waje guhinduka umugabo avuga ko atiteguye gukora imibonano mpuzabitsina kubera ko ari mu mihango. Iby’uyu mugeni byaje kuba agatangaza ubwo abaturanyi ba Mutumba bamubwiraga ko umugore we yasimbutse urupangu afite televiziyo…
SOMA INKURU“Chosen Generation Club” ifite umwihariko wo kurwanya ibiyobyabwenge mu rubyiruko
“Chosen Generation Club” yashinzwe n’urubyiruko rugamije gukumira no kurwanya ibiyobyabwenge by’ubwoko bwose mu rubyiruko bagenzi babo, uyihagarariye akaba yijeje abanyarwanda ndetse n’abaturarwanda umwihariko wo guca burundu no gukumira ibiyobyabwenge ibyo ari byose mu rubyiruko. Bayingana Mfura Kenny Umuyobozi w’iyi club akaba ari nawe wayishinze, yashimangiye ko bafite umwihariko mu gukumira no kurwanya ibiyobyabwenge by’ubwoko bwose mu rubyiruko, aho yagize ati “Twe dufite umwihariko kuko ntago tubivuga gusa cyangwa ngo tubyandike birangirire aho, ahubwo tuzajya ahantu henshi hatandukanye twigishe urubyiruko kwirinda ibiyobyabwenge ku batarabifata, ababyishoyemo tubafashe kubirwanya, kuko hanze aha ibyo…
SOMA INKURU