Akarere ka Rwamagana kamwe mu Turere 7 tugize Intara y’Iburasirazuba, gahana imbibi mu majyaruguru yako n’Uturere twa Gatsibo na Gicumbi, Mu burasirazuba bwako hari Akarere ka Kayonza, Mu majyepfo yako hari Uturere twa Ngoma na Bugesera, naho mu burengerazuba bwako hari Uturere twa Kicukiro na Gasabo, kugeza ubu ntawatinya kuvuga ko ari Akarere gahagaze neza mu bijyanye no kwesa imihigo kuko iyahizwe mu mwaka wa 2017/2018 kahereye ku byifuzo by’abaturage, bityo imwe muri iyo mihigo yahizwe yabyaye ibikorwa by’iterambere kagezeho bifatika. Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana Mbonyumuvunyi Radjab yatangaje ko ubuyobozi…
SOMA INKURUYear: 2019
Angola yitezweho iki mu gukemura ibibazo by’ibihugu byo mu Karere k’Ibiyaga bigari
Perezida w’ u Rwanda Paul Kagame kuri uyu wa Gatanu tariki 12 Nyakanga 2019, arahura na mugenzi wa Uganda Yoweli Museveni mu nama idasanzwe y’ akarere izabera i Luanda muri Angola. Iyi nama izaba irimo Perezida Kagame, Museveni wa Uganda, Felix Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Jao Laurenco wa Angola ari nawe wayitumije. Minisiteri y’ ububanyi n’ amahanga ya Angola yemeje iby’ iyi nama izahuza abakuru b’ ibihugu bine byo mu karere ivuga ko ikizaganirwaho ari “Umutekano n’ibibazo byo mu Karere.’’. Iyi nama ije mu gihe mu…
SOMA INKURUZari aravugwaho kwigabanyiriza imyaka
Abakoresha imbuga nkoranyambaga batunguwe n’imyaka ya Zari Hassan , nyuma yuko avuga ko yavutse mu 1990 kandi yaravutse 1987. Ku mbuga nkoranyambaga zirimo Instagram hakwirakwijwe Pasiporo igaragaza imyaka ya Zari Hassan umaze gutandukana n’abagabo barenga 5 kandi bose babyaranye. Ubusanzwe Zari yatangazaga ko yavutse mu 1990 gusa Pasiporo yagaragaje ko yavutse mu 1987. Ikimara kujya hanze, abantu benshi bayisamiye hejuru bavuga ko uyu mugore yigira umwana akagabanya imyaka nyamara akuze. Mu gusubiza abantu bagiye bashyira ifoto y’iyi pasiporo ku mbuga nkoranyambaga, yabise ‘abanzi’ avuga ko n’iyo yagira imyaka 100 azakomeza…
SOMA INKURUCECAFA: APR FC yitwaye neza biyiviramo kuyobora itsinda
Kuri uyu munsi tariki 11 Nyakanga Amarushanwa ya CECAFA yo guhatanira igikombe yakomeje, aho APR FC yacakiranye na Heegan FC, umukino wayoroheye dore ko yatangiye umukino itsinda, umukino urangira APR FC itsinze 4-0. Gutsinda uyu mukino byatumye APR FC ikomeza iyoboye itsinda C n’amanota 9/9 mu mikino itatu, ikurikirwa na Green Eagles yo muri Zambia yibitseho amanota 6. abakinnyi babanjemo ku ruhande rwa APR: Ntwari Fiacre Nshimiyimana Yunussu Niyomugabo Claude Manzi Thierry Rwabuhihi Aime Placide Nkomezi Alex Byiringiro Lague Niyonzima Olivier Sefu Sugira Ernest Mushimiyimana Mohamed Usengimana Danny Mustafi Khaleb…
SOMA INKURUIkoranabuhanga mu butabera ryitezweho byinshi
Uburyo bw’ikoranabuhanga buziyongera kuri IECMS “Integrated Electronic Case Management System” yifashishwa mu gutanga ibirego no kuzuza amadosiye agendanye n’urubanza. Iri koranabuhanga rikoze ku buryo uwatanze amakuru cyangwa ikirego azajya amenyeshwa aho dosiye ye igeze n’uri kuyikoraho ku buryo bizoroha no kugenzura niba hari uwayitindije nkana. Iri koranabuhanga ryiswe “Sobanuza Inkiko S-inkiko’’urikoresha ashobora kwifashisha interinete anyuze ku rubuga rwashyizweho cyangwa ubutumwa bugufi kuri telefoni igendanwa mu gusobanuza ibyo ashaka. S-Inkiko izatangira gukoreshwa ku wa 16 Nyakanga 2019. Umuntu azajya yohereza ubutumwa bugufi muri telefoni, niba ari ruswa yandike ijambo Ruswa asige…
SOMA INKURUKu rutonde rw’imiti ya kanseri hongereweho ibiri
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima “OMS” ryashyize ahagaragara imiti ibiri ari yo “nivolumab” na “pembrolizumab”, ifite igipimo kirenga 50% cyo kuvura kanseri y’uruhu izwi nka melanoma, ubusanzwe idakira. Iyi miti ikaba yiyongereye rutonde rw’imiti y’ingenzi muri uyu mwaka wa 2019 buri gihugu kigomba kugira kandi igakoreshwa inywebwa aho kuyikoresha mu buryo bwo kuyiterwa. Iri shami rivuga ko imiti itanu ryongeye ku rutonde rw’imiti ari ingirakamaro mu kongera igipimo cyo kubaho binyuze mu kuvura kanseri y’uruhu , iy’ibihaha, amaraso n’iy’ubugabo. Uru rutonde akaba ari inyandiko ifasha ibihugu kumenya imiti n’ibikoresho…
SOMA INKURUBurundi:Byahinduye isura mu guhatanira kubuyobora
Nubwo bidasanzwe ko abagore bahatanira kuyobora igihugu cy’Uburundi, Fidelite Nibigira umunyamuryango w’ Ishyaka rya APDR yiyemeje kuziyamamaza mu matora ya perezida wa Repubulika azaba mu mwaka wa 2020, agatanga umusanzu mu kubaka igihugu cy’ Uburundi cyaranzwe n’intambara mu myaka yashize zitewe na Politiki. Nubwo Fidelite Nibigira yifitiye icyizere,azaba ahanganye n’abakandida bakomeye barimo Agathon Rwasa wa CNL ndetse n’umukandida uzaturuka mu ishyaka rya CNDD FDD riri ku butegetsi utaramenyekana, kuko byitezwe ko Pierre Nkurunziza ataziyamamaza. Ishyaka rya APDR riyobowe n’umugabo witwa Gabriel Banziwitonde ariko ryavuze ko ryiyemeje gutanga umukandida w’umugore kugira…
SOMA INKURUAPR muri ¼ cy’amarushanwa ya CECAFA nta rutahizamu wayo wanyeganyeje urushundura
Nubwo ba rutahizamu ba APR FC bongeye kuyitenguha,ntibyayibujije kwerekeza mu mikino ya ¼ cy’irangiza kuko igitego 1 Green Eagles yitsinze cyabaye imbarutso ikomeye yo gufasha APR gukandagira mu kindi cyiciro, ikaba yabimburiye andi makipe kwerekeza mu mikino ya ¼ cy’irangiza mu mikino ya CECAFA Kagame Cup 2019. Nk’uko byagenze mu mukino wa mbere,APR FC yagowe n’umunyezamu Sebastian Mwange wa Green Eagles wabereye ibamba abakinnyi ba APR FC akuramo amashoti yose yatewe.Igice cya mbere cyarangiye ari 0-0. APR FC yasabwaga gutsinda ngo yerekeze muri ¼ cy’irangiza,yafunguye amazamu ku munota wa 59…
SOMA INKURUGicumbi: Umugore yatemaguwe kugeza bamwishe
Mu Karere ka Gicumbi mu rukerera rwo kuri uyu wa mbere tariki ya 8 Nyakanga 2019, nibwo hamenyekanye ko umugore witwa Kakuze Laurence wo mu Murenge wa Shangasha, yasanzwe yapfuye atemaguwe n’abajura banasize bakomerekeje umwana we w’umuhungu w’imyaka 16. Ibi byabaye ahagana saa munani z’ijoro ryo ku cyumweru rishyira kuri uyu wa mbere tariki 08 Nyakanga 2019, mu Mudugudu wa Kabeza, mu Kagari ka Shangasha, mu Murenge wa Shangasha w’Akarere ka Gicumbi.Bikaba bikekwa ko aba bajura bashakaga kumwiba inka. Uriya mwana wakomerekejwe yajyanwe ku Kigo Nderabuzima cya Bushara, naho abasore…
SOMA INKURUGen Ntaganda yahamijwe ibyaha bigera kuri 18
Gen Ntaganda Bosco w’imyaka 44 yishyikirije urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (ICC) mu mwaka wa 2013, urubanza rwe rutangira kuburanishwa mu mizi mu mwaka wa 2015, ashinjwa ibyaha 18 by’intambara n’ibyibasiye inyokomuntu byakorewe muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ubwo yari umuyobozi w’Umutwe w’Inyeshyamba wa UPC, muri byo harimo ubwicanyi, gusahura no kwinjiza abana mu gisirikare no kubafata ku ngufu byakozwe n’inyeshyamba yari ayoboye hagati ya 2002 na 2003 mu gace ka Ituri. Urukiko rwavuze ko rwahawe ubuhamya bumushinja n’abantu 2123 barimo abinjijwe mu gisikare ku itegeko ryatanzwe na Ntaganda nk’uko byatangajwe…
SOMA INKURU