Intara y’Amajyaruguru iragendererwa n’ubuyobozi

Kuri uyu wa Mbere tariki 23 Nzeri 2019, abaturage bo mu Karere ka Burera barakira Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente, akaba aribusure ibitaro bya Butaro n’ibindi bikorwa by’iterambere mu buhinzi n’ubworozi Mu ruzinduko rwa Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente mu Karere ka Burera arasura ibikorwa by’iterambere bitandukanye birimo amakusanyirizo y’ibirayi n’indi mishinga y’ubuhinzi. Arabanza gusura Ikigo cy’Ubushakashatsi mu by’ubuhinzi cya Rwerere, nyuma asure TVET ya Rusarabuye, akurikizeho gusura ibitaro bya Butaro. Nyuma arakomereza urugendo rwe mu Murenge wa Kagogo asure Hotel yitwa Burera Beach (iri kubakwa ntiruzura), ahave ajya gusura…

SOMA INKURU

Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima cyanenzwe bikomeye na PAC

Ubwo ubuyobozi bw’Ikigo Gishinzwe Ubuzima mu Rwanda (RBC) bwitabaga PAC kugira ngo busobanure ku mikoreshereje y’umutungo wa leta, nk’uko bikubiye muri raporo y’umugenzuzi mukuru w’imari ya leta umwaka wa 2017-2018, bwasabwe kugaruza miliyoni zisaga 370 zarigishijwe mu mwaka wa 2014 n’abayikoreraga ariko ntihabeho kuyikurikirana. Bamwe mu bakekwaho kunyereza aya mafaranga ni abakozi babiri ba RBC, bakoraga mu ishami rishinze ububiko bw’imiti. Depite Ntezimana Jean Claude yabajije RBC igituma irangara ntikurikirana imitungo yarigishijwe. Yagize ati “Turashaka kumenya impamvu aya mafaranga ataragaruzwa ndetse mukatubwira n’irengero ry’abakekwaho kuyanyereza, turashaka ko aya mafaranga agaruzwa…

SOMA INKURU

Yafashwe akekwaho gusambanya no gutera inda umwana yigishaga

Umwarimu wigishaga ku Rwunge rw’amashuri, GS Runaba riherereye mu Murenge wa Butaro, Akarere ka Burera yatawe muri yombi akekwaho gusambanya no gutera inda umunyeshuri w’imyaka 17 yigishaga. Ku wa Gatanu w’Icyumweru gishize tariki ya 13 Nzeri 2019, nibwo uyu mwarimu yatawe muri yombi. Ushinzwe uburezi mu Karere ka Burera, Musabwa Eumene, yabwiye itangazamakuru ko aya makuru yatanzwe n’umubyeyi w’uyu mwana. Yagize ati “ Ni umubyeyi we watanze amakuru avuga ko umwana yamubwiye ko ari uwo mwarimu wamuteye inda barangije baramufata.” Umwana yavuze ko uwo mwarimu yamushukishije amanota kugira ngo amusambanye.…

SOMA INKURU

Ikibazo cyo gusambanya abana gikomeje gufata intera

Inzego zitandukanye zikomeje gushakira umuti ikibazo cyo gusambanya no gutera abana inda, gikomeje gufata indi ntera ndetse imibare igaragaza ko uko umwaka utashye, kigenda gihindura isura. Imibare y’uburyo ibirego byo gusambanya abana byatanzwe igaragaza ko mu 2016/17, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwakiriye ibirego 2091, mu 2017/18 biba 3060 naho mu 2018/19 yakira ibirego 3512. Mu bantu bakurikiranyweho ibi byaha, mu 2018/2019 ni 3417, mu 2017/18 bari 3001 naho mu 2016/2017 ni abantu 2092. Iki kibazo cyahawe umwanya uhagije mu kiganiro Intambwe Iganje cyatambutse kuri RBA, aho Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango,…

SOMA INKURU