Ubwo ubuyobozi bw’Ikigo Gishinzwe Ubuzima mu Rwanda (RBC) bwitabaga PAC kugira ngo busobanure ku mikoreshereje y’umutungo wa leta, nk’uko bikubiye muri raporo y’umugenzuzi mukuru w’imari ya leta umwaka wa 2017-2018, bwasabwe kugaruza miliyoni zisaga 370 zarigishijwe mu mwaka wa 2014 n’abayikoreraga ariko ntihabeho kuyikurikirana.
Bamwe mu bakekwaho kunyereza aya mafaranga ni abakozi babiri ba RBC, bakoraga mu ishami rishinze ububiko bw’imiti.
Depite Ntezimana Jean Claude yabajije RBC igituma irangara ntikurikirana imitungo yarigishijwe.
Yagize ati “Turashaka kumenya impamvu aya mafaranga ataragaruzwa ndetse mukatubwira n’irengero ry’abakekwaho kuyanyereza, turashaka ko aya mafaranga agaruzwa mu gihe gito gishoboka.”
Umukozi ushinze amategeko muri RBC, Musoni Godfrey yasobanuye ko nyuma y’uko batsinze uru rubanza, basinyanye amasezerano n’abahesha b’inkiko kugira ngo babafashe gushyira mu bikorwa umwanzuro w’urukiko ndetse bagaruze ayo mafaranga, ariko hakaba hakiri ibibazo mu kubishyira mu bikorwa.
Yagize ati “Nyuma yo kubona aho bafite imitungo, twasabye umuhesha w’inkiko ko yashyira mu bikorwa ibyemezo by’inkiko ariko ikibazo ni uko iyi mitungo iri hirya no hino mu gihugu. Umuhesha w’inkiko yatubwiye ko bigoranye kugira ngo agere aho hantu hose kuko byamusaba gukoresha umutungo we ngo akore igenagaciro ryawo, anashyire mu bikora imyanzuro y’urukiko.”
Umuyobozi wungirije wa RBC Kamanzi James, yasobanuye ko aba bantu baburanishijwe mu nkiko badahari ariko ngo ikibazo cyabaye ni uko hakererewe gushyira mu bikorwa imyanzuro y’urukiko.