Umwarimu wigishaga ku Rwunge rw’amashuri, GS Runaba riherereye mu Murenge wa Butaro, Akarere ka Burera yatawe muri yombi akekwaho gusambanya no gutera inda umunyeshuri w’imyaka 17 yigishaga.
Ku wa Gatanu w’Icyumweru gishize tariki ya 13 Nzeri 2019, nibwo uyu mwarimu yatawe muri yombi.
Ushinzwe uburezi mu Karere ka Burera, Musabwa Eumene, yabwiye itangazamakuru ko aya makuru yatanzwe n’umubyeyi w’uyu mwana.
Yagize ati “ Ni umubyeyi we watanze amakuru avuga ko umwana yamubwiye ko ari uwo mwarimu wamuteye inda barangije baramufata.”
Umwana yavuze ko uwo mwarimu yamushukishije amanota kugira ngo amusambanye.
Mu gihe iperereza rikomeje, kugeza ubu uyu mwarimu afungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Butaro.
Umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), Mbabazi Modeste yatangaje ko bari gukora dosiye y’uyu mwarimu akazayishyikirizwa Ubushinjacyaha mu gihe cya vuba.
Bernard Zikora umuyobozi wa ririya shuri yatangaje ko na bo amakuru y’uko umwarimu bakoresha yateye inda uriya munyeshuri batari bayazi.
Yagize ati “Yazaga kwigisha nk’abandi barimu, iby’iyi myitwarire ntabyo twari tuzi. Tugiye gukorana inama n’abarezi n’abanyeshuri mu rwego rwo kubashishikariza kwitwararika birinda ingeso mbi nk’izi.”
Nubwo ubuyobozi bw’ikigo buvuga ko nta makuru bwari bufite kuri iyi myitwarire mibi ya mwarimu, andi amakuru aturuka mu bamuzi avuga ko hari n’undi mwana yigeze gusambanya atorokera muri Uganda.
ISHIMWE Wellars aramutse ahamwe n’iki cyaha akurikiranyweho, ingingo ya 133 yo mu gitabo kirimo ingingo zihana ibyaha mu Rwanda, ihana iki cyaha iteganya igifungo kitari munsi y’imyaka 20 ariko kitarenza imyaka 25.
TUYISHIME Eric