Umutoza Robertinho yashyize hanze ikimuvanye muri Rayon Sports

Ahagana ku isaha ya saa saba na mirongo ine n’itanu z’urukerera rwo kuri uyu wa Gatatu tariki 21 Kanama 2019 nibwo umutoza Robertinho yuriye indege asubira iwabo muri Brazil gusa yasezeye ku bafana ba Rayon Sports ndetse avuga ko ari ikipe azahora yubaha. Robertinho yabwiye itangazamakuru ko yagarutse mu Rwanda ahanini kubera ubusabe bw’abafana,yemera byose ikipe ya Rayon Sports ngo yamusabaga harimo ko yari kuguma ku mushahara yahozeho umwaka ushize ariko bikarangira adahawe amasezerano mashya. Yagize ti “Namaze iminsi 23 ntegereje guhabwa amasezerano …njyewe ndi umunyamwuga. Saison ishize nakoranye na…

SOMA INKURU

Burundi: Perezida Nkurunziza yagize icyo atangaza ku matora y’umwaka utaha

Mu ijambo yagejeje ku barundi ku munsi w’ejo tariki ya 20 Kanama 2019, ubwo yizihizaga isabukuru y’imyaka ine atorewe kuyobora u Burundi manda we yita iya kabiri ariko hari abayita iya gatatu, Perezida Nkurunziza Pierre yavuze ko ibisigaye agiye kubikora muri iyi minsi mike isigaye ngo amatora abe, ngo ibyo atagezeho azabiharira abazamusimbura ku butegetsi. Nkurunziza yongeye kumenyesha Abarundi ko atazongera kwiyamamariza kuyobora u Burundi, akaba yamenyesheje ko ibizaba bisigaye kugerwaho bizakorwa n’abazamukorera mu ngata, nk’uko abarundi bavuga ngo “Ntawupfa abimaze”’. Yagize ati “ibizoba bisigaye navyo bizokorwa n’abazodukorera mu ngata”.…

SOMA INKURU

Kigali: Polisi ikomeje guhashya abajura

Mu ijoro ryakeye ryo kuri uyu wa kabiri tariki 20 Kanama 2019, ubwo  Polisi yari mu kazi ko gucunga umutekano mu Mudugudu wa Murambi, Akagari ka Cyimo, Umurenge wa Masaka yasanze abasore batatu bacukura inzu y’umukecuru witwa Francoise Kankindi w’imyaka 78, aba basore bakibona polisi baje bafite imipanga n’ibyuma by’umutarimba bashaka kubikubita abapolisi, barasa umwe arapfa abandi bariruka. Uwarasiwe i Masaka ngo nta byangombwa bimuranga yari afite ariko umurebye wakeka ko afite hagati y’imyaka 25 na 27 y’amavuko. Umurambo we wajyanywe ku bitaro by’Akarere ka Gasabo biri Kacyiru. Polisi kandi…

SOMA INKURU

Ikipe y’u Rwanda ya Beach Volleyball yageze muri ½

Ikipe y’u Rwanda igizwe na Ntagengwa Olivier na Akumuntu Kavalo Patrick imaze imikino ine yikurikiranya idatsindwa nyuma yo gutsinda itatu yakinnye mu matsinda, kuri ubu iyi kipe y’u Rwanda y’abagabo mu mukino wa Beach Volleyball yabonye itike yo gukina ½ mu mikino nyafurika ya All-African Games ikomeje kubera muri Maroc ubwo yatsindaga iya Ghana amaseti 2-0 mu mukino wabaye kuri uyu wa Kabiri. Muri ½ , u Rwanda rwatomboye guhura na Gambia mu mukino uteganyijwe kuri uyu wa Gatatu,  uraba wabanjirijwe n’uhuza Afurika y’Epfo na Maroc. Mu bagore, Misiri yatsinze…

SOMA INKURU