Nk’uko ikinyamakuru Actualite cyo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo “RDC” cyabitangaje, byemejwe na Franck Diefu umujyanama wihariye wa Lambert Mende wabaye Minisitiri w’itangazamakuru n’itumanaho ndetse n’Umuvugizi wa Guverinoma ya Joseph Kabila, ko kuri iki Cyumweru yahamagajwe n’inzego zishinzwe iperereza muri Polisi, aho yatawe muri yombi bamukuye mu rugo rwe ahagana saa cyenda, ariko nyuma aza kurekurwa. Franck Diefu yatangaje uko ifatwa rya Mende ryagenze. Ati “Bahereye ku gufata abarinzi be. Yari arimo gufata amafunguro. Yasohotse agiye kubaza ibirimo kuba. Bamufashe bamuhutaza bamushyira mu modoka. Zari imodoka enye zo mu…
SOMA INKURUDay: May 19, 2019
Uruhande rwa Perezida Trump ku itegeko ryo gukuramo inda
Kuwa Gatandatu tariki 18 Gicurasi 2019, abinyujije kuri Twitter nibwo Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump yagize icyo atangaza ku itegeko ryo gukuramo inda, avuga ko byagakozwe igihe uwasamye yafashwe ku ngufu, yatewe inda n’uwo bafitanye isano ya hafi cyangwa iyo nda ishobora kugira ingaruka mbi ku buzima bw’umubyeyi. Perezida Trump yari amaze igihe yaranze kugira icyo atangaza kuri iryo tegeko rimaze igihe ritavugwaho rumwe muri Amerika, kuwa gatandatu nibwo yerekanye uruhande rwe kuri iri tegeko. Ati “Njye nshigiyikira ubuzima uretse ku mpamvu eshatu zihariye, ni ukuvuga…
SOMA INKURUIntumwa ya rubanda muri Amerika yahishuye icyifuzo cye
Depite Justin Amash uhagarariye Leta ya Michigan mu Nteko Ishinga Amategeko, yatanze igitekerezo ko Trump yakweguzwa, abinyujije kuri Twitter, nyuma yo gusoma no gusesengura raporo yakozwe na Robert Mueller mu iperereza ku ruhare u Burusiya bwagize mu matora yagejeje Trump ku butegetsi mu 2016. Depite Justin Amash yashinje Intumwa Nkuru ya Leta, William Barr, ko yayobeje abaturage ku byavuye muri raporo yerekanye ko habayeho uguhura kw’abari bahagarariye Trump mu matora ndetse ko habayeho imyanzuro yashoboraga kubangamira iperereza rya Mueller. Amash yanditse kuri twitter ko ubusanzwe mu Itegeko Nshinga rya Amerika,…
SOMA INKURU