Byamuviriyemo kwiyahura nyuma yo gutotezwa na bagenzi be b’abaganga

Umuganga w’imyaka 26 y’amavuko  witwaga Payal  wavuraga ariko anigira kuba inzobere mu kuvura indwara z’abagore, yiyahuye ku itariki ya 22 z’uku kwezi kwa Gicurasi 2019, nyuma y’amezi Atari make atotezwa na bagenzi be kubw’ ubwoko bwe bwasigajwe inyuma mu Buhinde. Umuryango we ushinja bagenzi be bakoranaga   kumutoteza bikabije mu gihe cy’amezi macye yabanjirije kwiyahura kwe. Kuwa kabiri w’iki cyumweru nibwo polisi yataye muri yombi bagenzi be bakoranaga, nubwo bahakana uruhare rwabo mu rupfu rwa Payal, nk’uko umuvugizi wa polisi muri aka gace yabibwiye BBC dukesha iyi nkuru. Mbere y’uko bafatwa,…

SOMA INKURU

Nyuma yo kunyagirwa na Chelsea bakoze agashya bataha

Abafana bari muri gari ya moshi ica mu mihanda yo munsi y’ubutaka mu mujyi wa London, baciye ibintu ku mbuga nkoranyambaga kubera amashusho bafashwe bari kurwana mu ijoro ryakeye nyuma yo kuva kureba umukino wa nyuma wa UEFA Europa League, ikipe yabo yanyagiwemo na Chelsea FC ibitego 4-1. Umufana umwe wari wambaye ikoti ry’icyatsi wari wicaye hagati ya bagenzi be bari bambaye imipira y’umutuku,yasimbukiye mugenzi we niko kumukubita igipfunsi nawe aba yamusumiriye imigeri n’ibipfunsi bivuza ubuhuha. Aba basore bakomeje gutukana buri umwe abwira mugenzi we ati ngwino duhangane kugeza ubwo…

SOMA INKURU

Chameleone yifatanyije na Bobi Wine mu guhangana n’ubutegetsi

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 29 Gicurasi 2019, urubyiruko ruhuriye mu ishyaka Democratic Party rwahuriye muri Kakindu stadium muri Jinja District ari naho Chameleone yavugiye ko ari umunyamuryango wa People Power. Mu ijambo rye, Chameleone yashimangiye ko abarwanya ubutegetsi bose bakeneye kwibumbira hamwe kugira ngo bizaborohere kugera ku ntsinzi.Yahise anahakana amakuru yavugaga ko ari umurwanashyaka wa National Resistance Movement “NRM”, ishyaka rya Museveni riri ku butegetsi. Ati “Murabona ntacyeye? Ntabwo tuzatsinda nitutishyira hamwe. Ndi muri opozisiyo, murekere kunyohereza muri NRM. Ntabwo ntandukanye namwe. Ni njye muntu wari usigaye ntarabiyungaho.…

SOMA INKURU

Bombori bombori muri ADEPR

Hashize iminsi mu itorero ADEPR havugwa ibitagenda, bamwe bafungwa, itoneshwa rya bamwe mu ba pastier abandi bagahezwa,  hakabaho itegurwa ry’ibirori byo guhabwa impamyabumenyi bigasubikwa umunsi wageze bitamenyeshejwe abo bireba, n’ibindi binyuranye bivugwa muri iri torero bitagenda neza, kuri ubu abakirisitu b’iri torero rya ADEPR bakaba bandikiye Perezida w’Inama y’Ubuyobozi y’iri Torero basaba kweguza abagize Nyobozi kuko bananiwe gukemura ibibazo bitandukanye biri mu itorero. Ibyo bashingiraho basaba ko aba bayobozi begura harimo kuba barananiwe gukemura ibibazo bivugwa muri ADEPR Ishami rya Uganda hamwe n’iryo ku Mugabane w’Iburayi. Ikindi bavuga ni ikijyanye…

SOMA INKURU

Kwigira ku ntebe y’ishuli kwihangira umurimo ni ingenzi –Minisitiri Fanfan

Kuri uyu wa Kabiri tariki 28 Gicurasi 2019, nibwo habaye inama ihuriwemo na Minisiteri y’Uburezi, Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo, Abikorera mu Rwanda hamwe n’impuguke mu byiciro bitandukanye baturutse hirya no hino,   insanganyamatsiko yayo ikaba yari “Guhuza ubumenyi butangwa mu ishuri n’ibikenewe ku isoko ry’umurimo”. Mu biganiro byatanzwe hagaragajwe zimwe mu mpungenge ziri ku isoko ry’umurimo aho hari abihangira umurimo nyuma y’umwaka umwe bya bigo bashinze bigasenyuka kuko bagiye gushaka akazi mu bindi. Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo, Fanfan Rwanyindo Kayirangwa yavuze ko umwana uri mu ishuri akwiye gufashwa gutangira…

SOMA INKURU

Yahisemo kwibanira n’imbwa yirukana umugabo we

Umugore witwa Becky Shuttleworth w’imyaka 33 ukomoka ahitwa Rochford mu Bwongereza abana mu cyumba kimwe n’imbwa ze 22 nyuma y’aho atandukanye n’umugabo we watumaga atazisanzuraho. Uyu mugore utakaza amapawundi 400 buri kwezi yita kuri izi mbwa ze 22,yaciye ibintu hirya no hino nyuma yo gutandukana n’uyu mugabo Kevin w’imyaka 36 kugira ngo ajye yiraranira nazo mu cyumba. Uyu mugore asanzwe atoza imbwa ndetse yasabye uyu mugabo we ko batandukana kubera ko atabonaga umwanya wo guhura na buri mbwa yose atoza niko guhitamo ko yajya ararana nazo mu cyumba. Uyu mugore…

SOMA INKURU

Meddy akomeje guca agahigo mu gushimisha abakunzi be

Umuhanzi w’umunyarwanda Ngabo Medard wamamye mu muziki nka Meddy umwe mu bahanzi nyarwanda bakomeye uba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu mpera z’icyumweru gishize,  yataramiye abakunzi b’umuziki we mu mujyi wa Portland biratinda. Iki gitaramo cyabereye mu cyumba cy’imyidagaduro gishya cyuzuye mu mujyi wa Portland gifite ibikoresho bihambaye cyane,aho Meddy yanatangaje ko yanyunzwe n’imitegurire yacyo . Iki gitaramo cyari cy’itabiriwe n’abanyarwanda bavuye muri Canada ,i Burayi no muri Leta zinyuranye zo muri Amerika n’abandi banyamahanga bari buzuye iki cyumba cy’imyidagaduro gishya cyuzuye mu mujyi wa Portland. Nyuma y’iki gitaramo…

SOMA INKURU

Amasiganwa y’ingimbi n’abangavu ateguwe bwa mbere azabera mu Rwanda

Amasiganwa abiri mpuzamahanga y’ingimbi n’abangavu baturutse mu bihugu bitandatu birimo Burkina Faso, Burundi, Côte d’Ivoire, Niger, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Cong n’u Rwanda ruzayakira , yateguwe n’Ishyirahamwe ry’Umukino w’Amagare mu Muryango w’Ibihugu bikoresha Ururimi rw’Igifaransa,  ku bufatanye na Komite Olempike y’u Rwanda, azatangira kuri iki cyumweru tariki ya 2 Kamena 2019. Aya niyo masiganwa ya mbere mu mateka ateguwe na “Union Francophone de Cyclisme” ubu iyoborwa na Bayingana Aimable usanzwe uyobora Ishyirahamwe ry’Umukino w’amagare mu Rwanda “FERWACY”, akaba yaratewe inkunga n’Umuryango wa ba Meya b’Imijyi yo mu bihugu bikoresha Ururimi…

SOMA INKURU

Baremeza ko ababo bapfuye, itegeko ryo rikabisobanura ukundi

Abo mu miryango y’abagwiriwe n’ikirombe mu kwezi kwa Mata uyu mwaka wa 2019, bo mu Murenge wa Kabacuzi bakomeje kwemeza ko abagabo babo bapfuye nubwo imirambo yabo itaraboneka, cyane ko bafite ibimenyetso by’uko abagabo babo bagwiriwe n’ikirombe kuko hari inkweto zabo zasigaye hejuru, mu gihe amategeko avuga ko iyo umubiri w’umuntu utaraboneka ngo byemezwe ko yapfuye cyangwa yazimiye aba afatwa nk’ukiriho. Bariya bagabo ngo bizafata imyaka 5 ngo byemezwe ko bapfuye. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kabacuzi Pilote Rwigemera yatangaje  ko nyuma yo gukoresha imbaraga zinyuranye kugira ngo babone bariya bagabo…

SOMA INKURU

Urubyiruko rw’abanyarwanda muri USA bibukijwe icyerekezo barimo

Mu ihuriro ryabereye muri Kaminuza ya Indianapolis, ryateguwe n’ihuriro ry’abanyarwanda baba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, by’umwihariko ababa muri Leta ya Indiana,  kuri uyu wa 25 Gicurasi 2019, Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente yabibukije ko iterambere ry’igihugu rishingiye ku rubyiruko kuko ari rwo mizero y’ahazaza bityo ko hagomba gukorwa ibishoboka byose icyo cyerekezo kikagerwaho. Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente yavuze ko u Rwanda rwashyize imbere urubyiruko kuko ari rwo mizero y’ahazaza. Ati “Icyizere cy’igihugu cyacu kiri mu rubyiruko rwacu. Abanyarwanda baba abato n’abakuze bakomeza kutwereka ko kugira abantu ari bwo…

SOMA INKURU