Kuwa Gatandatu tariki 18 Gicurasi 2019, abinyujije kuri Twitter nibwo Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump yagize icyo atangaza ku itegeko ryo gukuramo inda, avuga ko byagakozwe igihe uwasamye yafashwe ku ngufu, yatewe inda n’uwo bafitanye isano ya hafi cyangwa iyo nda ishobora kugira ingaruka mbi ku buzima bw’umubyeyi.
Perezida Trump yari amaze igihe yaranze kugira icyo atangaza kuri iryo tegeko rimaze igihe ritavugwaho rumwe muri Amerika, kuwa gatandatu nibwo yerekanye uruhande rwe kuri iri tegeko. Ati “Njye nshigiyikira ubuzima uretse ku mpamvu eshatu zihariye, ni ukuvuga igihe habayeho gufatwa ku ngufu, guterwa inda n’uwo mufitanye isano cyangwa ubuzima bw’umubyeyi buri mu kaga nk’uko Ronald Reagan yabyemeraga.”
Trump asa n’uwagiye ahindura imvugo ku bijyanye no gukuramo inda uko imyaka yagiye ishira. Mu 1999 yatangaje ko adashyigikiye ikurwamo ry’inda ku mpamvu iyo ariyo yose, mu 2016 avuga ko gukuramo inda yabishyigikira igihe hari impamvu zumvikana.
Isuzuma ryakozwe n’Ikigo Pew Research Center mu 2018, ryagaragaje ko abanyamerika bifuza ko gukuramo inda mu buryo bwose bushoboka ari 25 %, abifuza ko zajya zikurwamo ku mpamvu zimwe na zimwe ni 34 %, abagaragaje ko inda zidakwiriye kuvamo uretse ku mpamvu nke ni 22 % mu gihe 15 % bavuze ko zidakwiriye kuvamo uko byagenda kose.
Abashyigikiye iryo tegeko rishya bavuga ko iryari risanzwe ryo mu 1973 ryatangaga uburenganzira busesuye bwo gukuramo inda, bihabanye n’uburenganzira bw’ikiremwamuntu, mu gihe, hari izindi Leta 16 zo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zatangiye inzira zo gushyiraho amategeko akakaye abuza gukuramo inda
Byitezwe ko abadashyigikiye iryo tegeko bazajurira mu nkiko ariko abarishyigikiye bakagira icyizere cy’uko mu Rukiko rw’Ikirenga abenshi mu bacamanza barimo ari abagendera ku mahame ya kera adashyigikira gukuramo inda.
UWIMPUHWE Egidia