Lambert Mende inkoramutima ya Kabila ari gukurikiranwa


Nk’uko ikinyamakuru Actualite cyo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo “RDC” cyabitangaje, byemejwe na Franck Diefu umujyanama wihariye wa Lambert Mende wabaye Minisitiri w’itangazamakuru n’itumanaho ndetse n’Umuvugizi wa Guverinoma ya Joseph Kabila, ko kuri iki Cyumweru yahamagajwe n’inzego zishinzwe iperereza muri Polisi, aho yatawe muri yombi bamukuye mu rugo rwe ahagana saa cyenda, ariko nyuma aza kurekurwa.

Franck Diefu  yatangaje uko ifatwa rya Mende ryagenze. Ati “Bahereye ku gufata abarinzi be. Yari arimo gufata amafunguro. Yasohotse agiye kubaza ibirimo kuba. Bamufashe bamuhutaza bamushyira mu modoka. Zari imodoka enye zo mu bwoko bwa Jeep zirimo abantu bambaye gisirikare n’abambaye gisivili. Bari bafite n’imbunda.

Guverinoma ya RDC yavuze ko ihamagazwa rya Mende,  usigaye ari umudepite mu Ntara ya Sankuru ndetse akaba n’umukandida ku mwanya wa guverineri w’iyi ntara ryumvikanye nabi, ko icyabaye ari uko yahamagajwe, atatawe muri yombi n’umujenerali ushinzwe iperereza muri polisi, ku bijyanye na diyama.

Iki kinyamakuru Actualite cyo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kivuga ko Mende yarekuwe nyuma yo kugirana ikiganiro na Général Vital Awashango ushinzwe iperereza muri polisi.

 

TETA Sandra

 

 


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.