Umukecuru ukomoka mu Butaliyani Carmela ubwo we n’abagize umuryango we bashimishijwe no kubona umwana wabo Gianluca Gaetano w’imyaka 19 yinjiye mu kibuga ku munota wa 85, mu mukino ikipe ye ya Napoli yakinaga na SPAL, bacana “fireworks”, bazenguruka imihanda y’i Napoli baririmba kugeza ubwo uyu mukecuru ibyishimo byamurenze, bikavamo gukimbirana n’abaturanyi ari nabyo byatumye umutima we uhagarara aribyo byamuviriyemo urupfu. Amakuru aturuka mu binyamakuru byo mu Butaliyani binyuranye atangaza ko uyu mukecuru Carmela wari ufite imyaka 67 yapfuye nyuma yo guterana amagambo n’abantu bamubuzaga kwishimira ko umwuzukuru we yatangiye gukinira…
SOMA INKURUDay: May 15, 2019
IBINSHOBERA
Akomeje kwagura impano ye
Umuhanzi MUSEKEWEYA Liliane ubwo yaganiraga n’ikinyamakuru umuringanews.com kuri uyu wa Kabiri tariki ya 14/05/2019, yatangaje ko vuba aha agiye gushyira ku mugaragaro igitabo yanditse cy’inkuru y’abana yise ZUBA na GANZA, inyigisho iri muri iki Gitabo ikaba ari ugutoza abana kurengera ibidukikije, birinda kwangiriza ibiti no kubitema ahubwo bakarushaho kubyongera batera ibindi biti. Nyuma ya ZUBA na GANZA abahishiye n’ibindi bitabo byinshi Ikinyamakuru umuringanews.com cyabajije MUSEKEWEYA Liliane impamvu yahisemo gutanga ubwo butumwa abinyujije mu gitabo cy’abana, abatangariza ko icyo utoje umwana akiri muto agikurana, kandi ko icyo utamutoje mu iterura akura…
SOMA INKURUEALA mu rugamba rwo gukumira amavuta atukuza
Mu Ugushyingo k’umwaka ushize wa 2018 nibwo Perezida Kagame yasabye Minisiteri y’Ubuzima na Polisi y’Igihugu kugira icyo zikora mu gukumira amavuta yangiza uruhu, iki cyemezo cyageze no mu Nteko Ishinga Amategeko y’Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba “EALA” yatoye umwanzuro ukumira amavuta ndetse n’amasabune bihindura uruhu, hagamijwe kubungabunga ubuzima bw’abaturage. Ingingo ya 81 igika cyayo cya kabiri mu masezerano ashyiraho EAC, isobanura ko buri gihugu kigize uyu muryango kigomba kubahiriza amabwiriza y’ubuziranenge, abagize iyi nteko basaba inama y’abaminisitiri muri uyu muryango guhora bagenzura ibigize iyi miti y’ubwiza nka kimwe mu bintu bya ngombwa…
SOMA INKURUIntego za Smart Africa ni ugufasha ibihugu kutajegajega – Perezida Kagame
Taliki 15 Gicurasi 2019, ku munsi wa kabiri w’inama nyafrica yiga ku iterambere ry’ikoranabuhanga “Transform Africa Summit”, umunsi wanitabiriwe n’abanyacyubahiro banyuranye hamwe n’abakuru b’ibihugu batatu barimo Perezida Paul Kagame, Ibrahim Boubacar Keita wa Mali na Uhuru Kenyatta wa Kenya, Perezida Kagame wahaye ikaze ndetse akanashimira abitabiriye iyi nama, yatangaje ko intego za Smart Africa ari ugutuma ibihugu bitajegajega mu iterambere ry’ikoranabuhanga cyane ko gushyira hamwe ari bwo buryo bwatuma ibihugu bigera ku ntego byihaye. Perezida Kagame ati “Iyi gahunda Afurika ihuriyeho mu ikoranabuhanga ntawe ikwiriye gutera ubwoba, ahubwo bikwiriye gutera…
SOMA INKURURDC: Kubura inkunga yo kurwanya Ebola, ihurizo no ku baturanyi
Ejo hashize kuwa Kabiri tariki 14 Gicurasi 2019, nibwo Umuryango w’Abibumbye wagaragaje ko kuva muri Kanama umwaka ushize wa 2018, icyorezo cya ebola kibasiye Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, abantu bagera ku 1705 nibo bamaze kwibasirwa nacyo, abarenga 1100 cyarabahitanye, ariko igatangaza ko igihangayikishije kurushaho ari ibura ry’inkunga yo kuyirwanya ikomeje kuba ikibazo. Ibiro bishinzwe ibikorwa by’ubutabazi (OCHA), bigaragaza ko muri miliyoni 148z’amadolali yasabwe yo gutanga ubutabazi bwihuse ku bibasiwe na Ebola muri Nyakanga habonetse igice cyayo. Iri bura ry’amafaranga rishobora gutuma Ebola yiyongera ndetse ikagera no mu bindi bihugu…
SOMA INKURU