Intego za Smart Africa ni ugufasha ibihugu kutajegajega – Perezida Kagame


Taliki 15 Gicurasi 2019, ku munsi wa kabiri w’inama nyafrica yiga ku iterambere ry’ikoranabuhanga “Transform Africa Summit”, umunsi wanitabiriwe  n’abanyacyubahiro banyuranye hamwe n’abakuru b’ibihugu batatu barimo Perezida  Paul Kagame, Ibrahim Boubacar Keita wa Mali na Uhuru Kenyatta wa Kenya, Perezida Kagame wahaye ikaze ndetse akanashimira abitabiriye iyi nama, yatangaje ko intego za Smart Africa ari ugutuma ibihugu bitajegajega mu iterambere ry’ikoranabuhanga cyane ko gushyira hamwe ari bwo buryo bwatuma ibihugu bigera ku ntego byihaye.

Abanyacyubahiro bitabiriye iyi nama ya transform Africa harimo n’abaperezida batatu Perezida  Paul Kagame, Ibrahim Boubacar Keita wa Mali na Uhuru Kenyatta wa Kenya

Perezida Kagame ati “Iyi gahunda Afurika ihuriyeho mu ikoranabuhanga ntawe ikwiriye gutera ubwoba, ahubwo bikwiriye gutera imbaraga. Byari bikenewe kandi ukwishyira hamwe kwa Afurika kuzatanga inyungu kuri Afurika ndetse n’abafatanyabikorwa bayo ku rwego rw’Isi”.

Umuyobozi Mukuru wa Smart Africa, Lacina Koné, yashimiye abitabiriye iyi nama,  anemeza ko irimo kuba ku nsanganyamatsiko yo guteza imbere ubukungu bwa Afurika bushingiye ku ikoranabuhanga ibereye igihe kuko abaturage ba Afurika benshi bakiri urubyiruko ndetse uyu mugabane uri mu rugendo rwo gushyiraho isoko rusange rihuriweho.

Ati “Ni ngombwa no kwibuka ko ikoranabuhanga rigezweho ridasigana n’ingorane zinyuranye, dukeneye gufatanya no gukorera hamwe, bitari ku rwego rw’ibihugu gusa ahubwo no ku rwego rw’umugabane, hamwe n’abikorera, mu gushakira umuti ibibazo bigenda bivuka(…)”.

Sophia Robo yashimishije ndetse ikanatangaza benshi

Iyi nama yarimo udushya tunyuranye harimo na Robo y’umugore yiswe Sophia ubwo yatangaga ijambo ku bitabiriye iyi nama nyafrica yiga ku iterambere ry’ikoranabuhanga, yavuze ko ari ubwa mbere igeze mu Rwanda kandi ko yashimishijwe n’uko ikoranabuhanga rihagaze.

Sophia yahise ikomeza imbwirwaruhame, ivuga ko yishimiye kuba i Kigali mu nama ya “Transform Africa”, ivuga ko Africa imaze gutera imbere mu gukoresha ikoranabuhanga mu buhinzi hakoreshwa utudege twuhira n’ibindi.

Yagize iti “Hano mu Rwanda mufite ikoranabuhanga ryifashishwa mu kwishyurana mu buryo bw’ingendo n’uburyo bw’ikornabuhanga bufasha abantu kugera kuri serivisi zitandukanye za leta”.

Sophia yashimiye u Rwanda kubw’ ikoranabuhanga rikoreshwa mu ngendo iti “Hano mu Rwanda mwateye imbere mu kwishyura ingendo mukoresheje ikoranabuhanga.”

Sophia ni imashini ifite imisusire nk’iy’abantu ikagira n’ubwenge butangaje, yakozwe n’Ikigo cyo muri Hong Kong cyitwa Hanson Robotics mu mwaka wa 2015. Yahawe ubushobozi bwo kuvuga neza Icyongereza n’izindi ndimi, no kugaragaza ibimenyetso bisaga 50 yifashishije isura yayo.

Ni ku nshuro ya gatandatu iyi nama itegurwa n’ihuriro rya Smart Africa ibaye, mu mwaka wa 2016 iri huriro rikaba ryari rigizwe n’ibihugu 16, muri  uyu mwaka wa 2019 bikaba bigeze kuri 26. Kugeza ubu ibihugu by’Afurika bigerwaho na interinete bigeze kuri 35,4%.

 

NIYONZIMA Theogene


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.