Ku wa 13 Mata 1994, Abatutsi biciwe mu kigo Ndangamuco cya Islam kwa Kadafi, giherereye ku Kivugiza muri Nyamirambo. Icyo gihe kandi impunzi z’Abatutsi zisaga 35000 zaturutse muri za Komini Rukira, Rusumo, Birenga, Kigarama na Rukara no ku musozi wa Nyarubuye, ziciwe kuri Kiliziya ya Nyarubuye n’Interahamwe ziyobowe na Burugumesitiri Sylvestre Gacumbitsi (wakatiwe igifungo cya burundu na ICTR) afatanyije na Evariste Rubanguka wari umucamaza kuri komini n’abajandarume bo mu kigo cya Nasho. Uwo munsi Abatutsi 18 gusa ni bo barokotse ubwo bwicanyi. Abatutsi bari bahungiye ku Kiliziya ya Musha (ubu…
SOMA INKURUMonth: April 2019
Abari bagize Rayon Sports bishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi
Muri Mata 1994 Jenoside yakorewe Abatutsi yatwaye ubuzima bw’abarenga miliyoni mu minsi ijana gusa, barimo ingeri zinyuranye, n’Ikipe ya Rayon Sports nayo yatakaje abakinnyi bayo ndetse n’abari bagize komite yayo. Dore Abakinnyi ba Rayon Sports bazize Jenoside yakorewe Abatutsi. 1.Murekezi Raphael Alias Fatikaramu. 2.Munyurangabo Rongin 3.Bosco (Mwene Ruterana) 4.Kirangi 5.Misil 6.Abba 7.Rutabingwa 8.Kalisa 9.Kayombya Charles 10.Mazina 11.George 12.Nyirirugo Antoine Abari bagize komite y’ikipe ya Rayon Sports 1.Mujejende Benoit 2.Agronome Janvier 3.Kayombya Selesi 4.Munyamasheke 5.Viateur Ikipe ya Rayon Sports yashinzwe mu 1968, ikaba mu 1994 yarakinagamo abanyarwanda ndetse n’abanyamahanga, mu gihe…
SOMA INKURUNyuma y’imyaka 25, tariki 10 Mata 1994 ntiyibagiranye
Tariki ya 10 Mata ni itariki ifite icyo ivuze cyane ku bacitse ku icumu ndetse no ku banyarwanda muri rusange, kuko ubwicanyi bwongerewe ingufu ndetse no mu bice byinshi abatutsi bicwa ari benshi, uyu munsi nk’uyu mu mwaka 1994 abatutsi barenga 7564 biciwe kuri Kiliziya Gatolika i Gahanga muri Komini Kanombe, abarenga 2522 bicirwa i Karembure, muri Gahanga ni nabwo abasirikare barindaga uwahoze ari Perezida Habyarimana Juvenal barashe ibisasu bikomeye ku Bitaro byitiriwe Umwami Faisal, bica abarwayi 29, abandi bagera kuri 70 barakomereka. Nk’uko CNLG ibitangaza, ibitero by’abicanyi byabaga biyobowe…
SOMA INKURUMinisiteri y’Ubuzima yibutse abayikoreraga bazize Jenoside yakorewe abatutsi
Ejo hashize kuwa mbere tariki ya 9 Mata 2019, abakozi ba Minisiteri y’Ubuzima bayobowe na Minisitiri Dr Gashumba Diane hamwe n’abafatanyabikorwa bayo bibutse abari abakozi b’urwego rw’ubuzima 42 bazize Jenoside yakorewe Abatutsi, bakaba barabanje gusura urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Ntarama mu Karere ka Bugesera. Nyuma yo gusura uru rwibutso rushyinguyemo imibiri isaga 5000 no gusobanurirwa uburyo Abatutsi bo mu nkengero zarwo bishwe, basuye ikigo cy’isanamitima giherere muri ako karere, banasobanurirwa serivisi zigitangirwamo. Ni muri urwo rwego Umunyamabanga mukuru w’Umuryango uhuza abahoze ari abanyeshuri barokotse…
SOMA INKURUUbufaransa bwiyemeje guhindura amateka ku banyarwanda
Kuri uyu wa mbere tariki 8 Mata 2019, Ubwo yakirwaga mu Inteko Ishinga Amategeko umutwe w’abadepite, Hervé Berville Umudepite mu gihugu cy’Ubufaransa yatangaje ko Perezida Emmanuel Macron afite ubushake bwo gukosora amakosa igihugu cye cyakoze mu mateka y’u Rwanda gitera inkunga ubutegetsi bwateguye bukanashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, dore ko Perezida Macron ejo yatangaje ko mu Bufaransa tariki ya 07 Mata igomba kuba umunsi wo kuzirikana Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda. Kuwa gatanu w’icyumweru gishize tariki 5 Mata nibwo Perezida Macron yatangaje ishyirwaho rya Komisiyo y’impuguke zizacukumbura…
SOMA INKURUIkoreshwa ry’ijambo intambara rikwiriye kwitondera-Perezida Kagame
Kuri uyu wa mbere tariki ya 8 Mata 2019, nyuma y’umunsi umwe mu Rwanda hatangijwe icyunamo cyo kwibuka inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, Perezida Paul Kagame yatangaje ko intambara atari ikintu cyakabaye cyihutirwa, ku buryo akenshi n’ikoreshwa ry’ijambo intambara rikwiye kwitonderwa kuko iyo utekereje icyo rivuze ku buzima n’ibindi bintu bihatakarira, atari ikintu cya mbere, cya kabiri cyangwa cya gatatu gikenewe. Ibi Perezida Kagame akaba yabitangaje ubwo yagiranaga ikiganiro n’abanyamakuru Perezida Kagame yavuze ku bagiye bagerageza guhungabanya umutekano yemeza ko baba bagerageza gusembura u Rwanda bibeshya ko bazabyungukiramo…
SOMA INKURUUbufaransa bwashyizeho impuguke zizashyira hanze ibyabaye ibanga mu myaka 25
Nyuma y’imyaka 25 habaye Jenoside yakorewe abatutsi, Perezida w’ u Bufaransa Emmanuel Macron yashyizeho akanama k’impuguke umunani ubu kagiye gucukumbura mu bubiko bw’inyandiko gasesengura uruhare rw’Ubufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda. Muri zo harimo inyandiko z’ubutasi, iza gisirikare, izo mu biro bya perezida n’izo muri ambasade. François Hollande wahoze ari Perezida w’Ubufaransa we yari yavuze ko izo nyandiko zari gushyirwa ahagaragara mu mwaka wa 2015. Ariko nyuma yaho ho imyaka ibiri ubwo umushakashatsi yasabaga uruhushya rwo kuzibona, inama y’itegekonshinga y’Ubufaransa yategetse ko ziguma kugirwa ibanga. Nk’ uko BBC yabitangaje…
SOMA INKURUIcyo komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge isaba abanyarwanda
Uyu munsi ku cyumweru taliki ya 7 Mata 2019, nibwo abanyarwanda n’inshuti zabo hirya no hino ku Isi batangiye igihe cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, nyuma y’imyaka 25 ibaye, Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge (NURC) ikaba yabibukije ko muri iki gihe barushaho kurangwa no gushyira hamwe, baharanira ko Jenoside itazongera kubaho ukundi. Itangazo Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa NURC, Ndayisaba Fidèle, yashyizeho umukono ejo hashize kuya 6 Mata 2019, rigira riti “NURC irashishikariza abanyarwanda bose kurushaho kurangwa no gushyira hamwe mu kwibuka, haharanirwa ko Jenoside itazongera kubaho ukundi.” Rikomeza rishishikariza abanyarwanda Kurwanya…
SOMA INKURUKwiga ibijyanye n’imirire bakabura akazi babibonamo ingaruka zikomeye
Imibare yo mu mwaka wa 2015 yerekanye ko mu Rwanda ku rwego rw’igihugu, abana 38.5% bari munsi y’imyaka itanu bagwingiye, ariko nubwo bimeze gutya abize ibijyanye n’imirire muri Kaminuza y’u Rwanda na Kaminuza ya Gatolika iherereye i Save mu Ntara y’Amajyepfo bavuga ko nubwo bahisemo kwiga iri shami kugira ngo bagire uruhare mu kurwanya imirire mibi muri sosiyete nyarwanda, nta myanya y’akazi ijyanye n’ibyo bize ishyirwaho kugira ngo batange umusanzu wabo mu kurwanya no kwirinda ikibazo cy’igwingira ryibasira abana. Kuri bo bemeza ko kuba ikibazo cy’imirire n’igwingira kidacika mu Rwanda,…
SOMA INKURUUruhande rw’u Rwanda ku madosiye ya ICTR rwimwe na Loni
U Rwanda ntirwahwemye gusaba akanama gashinzwe umutekano muri Loni guhabwa amadosiye y’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (ICTR) agashyingurwa mu Rwanda, ariko Umuryango w’Abibumbye ntiwabyumva ahubwo ufata icyemezo cyo kubaka ububiko bwayo i Arusha muri Tanzania. Aya madosiye akubiyemo amakuru avuga ku banyarwanda baburanishijwe n’uru rukiko kuva rwashingwa mu mwaka w’1994 ngo ruburanishe ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi. Kuva kuri uyu wa Mbere tariki ya 1 Mata 2019, Umuyobozi w’Urwego rwasigariyeho Inkiko Mpuzamahanga Mpanabyaha, UNMICT, Umucamanza Carmel Agius ari mu Rwanda, aho yanabonanye n’abayobozi bakuru barimo na Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya…
SOMA INKURU