Kuri uyu wa mbere tariki ya 29 Mata 2019 nibwo Bobi Wine yasabiwe gufungwa by’agateganyo nyuma y’uko yari yasabwe kwitaba ubushinjacyaha. Arashinjwa gukoresha inama mu buryo butemewe no guteza imvururu.
Bobi Wine ubusanzwe witwa Kyagulanyi Ssentamu yashinjwe gutegura inama mu buryo butemewe n’amategeko no guteza imvururu zabaye kuya 11 Nyakanga 2018, ubwo abashyigikiye uyu muhanzi wabaye umunyapolitiki bigabizaga imihanda bamagana itegeko rishya ryo gusoresha abakoresha imbuga nkoranyambaga ryari rishyizweho muri Uganda.
Chimpreports yanditse ko Bobi Wine atabashije gusobanura neza ibyabaye, urukiko rwanzura ko afungirwa muri gereza ya Luzira, kugeza ku wa kane tariki 02 Gicurasi 2019.
Bobi Wine yahise ajyanwa muri iyi gereza arindiwe umutekano bikomeye bitewe n’abambari be bari bakurikiye imodoka yatwawemo bagenda baririmba ‘People power’.
TETA Sandra