Padiri wari umaze imyaka 45 mu murimo,yapfuye


Padiri wari umaze igihe kinini mu murimo wo kwiha Imana Protais Safi w’imyaka 71 yitabye Imana kuri uyu wa Gatandatu tariki 27 Mata 2019, mu gitondo nk’uko itangazo ryasohowe na Arikiyepiskopi wa Kigali, Musenyeri Antoine Kambanda ribigaragaza, akaba nta burwayi buzwi yari asanzwe afite, akaba yakoraga umurimo w’Imana muri Paruwasi ya Kacyiru, Arikidiyosezi ya Kigali  .

Padiri Safi Yakoreye umurimo we mu maparuwasi ya Nyamirambo na Rutongo nyuma ajya kwigisha abazaba abapadiri mu Iseminari nkuru ya Nyakibanda, aho yahamaze imyaka isaga 25 yigisha ibyerekeranye n’inyigisho nyobobokamana mu by’ikenurabushyo, Gatigisimu n’ikigereki.

Ababanye na Padiri Safi bahamya ko yari umupadiri wicisha bugufi cyane, akakira bose. Ntabwo yajyaga yizirika ku bintu.

Misa yo guherekeza Padiri Safi izaba ku wa Gatatu tariki 01 Gicurasi guhera i saa tanu muri Kiliziya ya Paruwasi Regina Pacis i Remera. Imihango yo kumushyingura izabera i Ndera saa munani mu irimbi rya diyosezi.

Padiri Safi Protais yavutse ku wa 4 Ukuboza 1948 abatizwa ku wa 12 Ukuboza 1948. Yahawe ubusaserdoti afite imyaka 26 ku wa 21 Nyakanga 1974, aba umupadiri wa 246 ubuhawe mu Rwanda.

 

TETA Sandra


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.