Ubumenyi buke intandaro y’urupfu rw’abasaga 150

Umupilote witwa Yared Getachew w’imyaka 29 ukomoka muri Ethiopia wari ukuriye abari batwaye indege ya Boeing 737 MAX 8 ya Kompanyi ya Ethiopian Airlines,iherutse gukora impanuka igahitana abantu 157,byatangajwe ko  hari ubumenyi atari afite ku mashini yafashaga mu kuyobora iyi ndege. Yared ufite umubyeyi umwe ukomoka muri Kenya ngo hari imashini imwe ifasha mu kuyobora indege (simulator) atari afitiye ubumenyi buhagije bikaba biri mu mpamvu zatumye iyi ndege ikora impanuka ubwo yari imaze iminota 6 ihagurutse ku kibuga Bole International Airport mu mujyi wa Addis Ababa kuwa 10 Werurwe uyu…

SOMA INKURU

Nyuma y’imyaka 4 abuze umuvandimwe we agahinda ni kose

Umuhanzi AK 47 wakomokaga mu muryango w’abanyamuziki bazwi muri Uganda harimo Chameleone, Weasel na Pallaso, akaba yarakoraga injyana ya Afrobeat na Dancehal,   yapfuye tariki ya 17 Werurwe 2015, aho yari afite imyaka 25 y’amavuko apfa urupfu rutunguranye, aho urupfu rwe rwavuzweho byinshi, Ejo hashize tariki 17 Werurwe 2019, uyu Pallaso yagaragaye yasuye imva y’aho bashyinguye murumuna we Nyakwigendera AK 47, agahinda ari kose. Pallaso yatangaje ko nubwo murumuna we atagihari adateze kwibagirana, ko kandi bakimuzirikana, ati “Ushobora kuba uri kure ariko ntabwo wibagiranye. Abafana bawe baracyagukunda cyane, bavuga ko iyo…

SOMA INKURU

Impanuka ya Gari ya Moshi muri Congo Kinshasa yahitanye abatari bake

Ejo hashize ku cyumweru tariki 17 Werurwe 2018, nibwo Gari ya moshi yakoze impanuka mu ntara ka Kasai, mu gihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo,  aho iyi gari ya moshi yibirinduye iragwa abarenga 24 bahita bahasiga ubuzima biganjemo abana bato, abagera kuri 31 bakaba bakomeretse. Polisi yo muri kariya  gace gari ya moshi yakoreyemo impanuka, yatangaje ko ibyumba bitandukanye byayo byaguye mu ruzi birimo abantu, hakaba hari gukorwa akazi ko kubishakisha, bityo ngo n’umubare w’abasize ubuzima muri iyo mpanuka ushobora kwiyongera. Amakuru dukesha  BBC yatangaje ko nyinshi muri gari…

SOMA INKURU

Imibiri y’abishwe muri Jenoside bakuwe mu byobo rusange igiye gushyingurwa mu cyubahiro

Mu itangazo ryashyizweho umukono n’Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Rwakazina Marie Chantal, yamenyesheje abaturage bose, cyane cyane abafite ababo bazize Jenoside yakorewe abatutsi bakeka ko baguye mu gace ka Kabuga mu Mirenge ya Rusororo na Masaka, mu Karere ka Kicukiro, ko imibiri y’izo nzirakarengane yakuwe muri iyo mirenge, izashyingurwa mu cyubahiro ku itariki ya 29 Werurwe 2019, guhera saa satu za mu gitondo, mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Nyanza ya Kicukiro”. Iri tangazo rishyizwe hanze nyuma y’aho mu ntangiro z’ukwezi gushize kwa  Gashyantare aribwo imibiri igera ku 35, 756 y’abazize Jenoside…

SOMA INKURU

Abantu 2 bapfuye muri Uganda abandi 100 bararembye

Mu gihugu cy’abaturanyi cya Uganda mu gace ka Karamoja, Abantu babiri bamaze gupfa , abarenga 100 barembeye mu bitaro nyuma yo kunywa igikoma bahawe n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku biribwa ku isi “PAM” imaze imyaka igera kuri 50 itanga ibyo kurya muri kano gace. Umugore witwa Chemkany Stiango w’imyaka 50 ukomoka mu gace kitwa Amudat yapfuye kuwa Gatandatu w’icyumweru gishize, Uyu  Nyakwigendera yapfuye yari afite abana batanu nabo bari mu bantu 50 bajyanwe ku kigo nderabuzima cya Karita III. Undi muntu wo mu gace kitwa Napak nawe yapfuye ku munsi…

SOMA INKURU

Gakenke: Pasiteri muri ADEPR yiyahuye akoresheje umuti wica udukoko

Pasiteri wo mu itorero rya ADEPR wari utuye mu Murenge wa Ruli, Akarere ka Gakenke witwa Twagiramungu Ezechiel, yiyahuye bikekwa ko yakoresheje umuti wica uburondwe. Amakuru aturuka mu Murenge wa Ruli avuga ko uyu mugabo yiyahuye mu ijoro ryo ku wa Gatatu agapfa mu gitondo cyo ku wa Kane tariki ya 14 Werurwe 2019. Abatuye muri aka gace bavuga ko intandaro yo kwiyahura ari uko Pasiteri Twagiramungu yari afite umwenda w’asaga miliyoni 35Frw yananiwe kwishyura ikigo gicukura amabuye y’agaciro muri uyu Murenge wa Ruli. Umunyamabanga Nshingwabikora w’Umurenge wa Ruli, Nizeyimana…

SOMA INKURU

Mu mwaka wa 2018 umusaruro mbumbe warazamutse

Umuyobozi w’ Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare “NISR”, Yusufu Murangwa, kuri uyu wa Gatanu, yatangaje imibare y’ umusaruro mbumbe w’igihugu wo mu mwaka wa 2018, aho umusaruro w’ubuhinzi wazamutse ku rugero rwa 6%, uw’inganda uzamuka ku rugero rwa 10% naho uwa serivisi uzamuka ku rugero rwa 9%, ibi byatumye uva kuri miliyari 7,597 z’amafaranga y’u Rwanda ugera kuri miliyari 8189. Umuyobozi wa NISR yashimangiye aho abona izamuka ry’umusaruro rikomoka, ati “izamuka rya 8.6% rishingiye ku musaruro wagiye uboneka uko ibihembwe bikurikirana, aho wazamutse ku rugero rwa 10.4% mu gihembwe cya mbere, 6.8%…

SOMA INKURU

Nyuma yo gutwara ubuzima bw’abatari bake Boeing 737-8 Max na 737-9 Max zahagaritswe mu Rwanda

  U Rwanda rwiyongereye ku rutonde rw’ibindi bihugu birimo Leta Zunze Ubumwe za Amerika, u Bushinwa, Singapore, Indonesia ndetse n’ibindi bigo byinshi by’indege byafashe umwanzuro wo gukumira mu kirere cy’u Rwanda ubwoko bw’indege bwa Boeing 737-8 Max na 737-9 Max nyuma y’impanuka iheruka kubera muri Ethiopia igahitana ubuzima bw’abagera ku 157. Icyi cyemezo cyafashwe nyuma y’uko mu gihe kitageze ku mezi atanu, ubu bwoko bw’indege bumaze kugaragara mu mpanuka ebyiri zikomeye zahitanye ubuzima bw’abari bazirimo, impanuka iherutse ni iya Boeing 737-8 Max ya Ethiopian Airlines yabaye ku Cyumweru gishize igahitana…

SOMA INKURU

Uwari ushinzwe iperereza kuri ruswa yatawe muri yombi

Umuvugizi w’Urwego rw’Umuvunyi, Jean Pierre Nkurunziza, yabwiye itangazamakuru ko Umukozi ushinzwe iperereza mu Ishami ry’Urwego rw’Umuvunyi rikurikirana ibyaha bya ruswa, Theoneste Komeza, afunzwe ashinjwa kwakira ruswa. Icyaha uyu Komeza yafatiwe bikekwa ko yagikoze mu mwaka wa 2011 akiri umupolisi, nubwo urwego akorera rutigeze rumenya ko yabaye we. Nyuma haje kuboneka amakuru avuga ko  uyu mugabo yaba yarakiriye ruswa mu rwego yakoreye mbere, ariko ntibikurikiranwe uko bikwiye. Nkurunziza yagize ati “Amakuru ni uko iyi ruswa yaba yarayakiriye akiri umupolisi, ariko biza guhurirana n’uko twebwe tutigeze tumenya ko yabaye umupolisi, muri CV…

SOMA INKURU

Byemejwe ko kwibuka ku nshuro ya 25 u Bufaransa buzahagararirwa

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Richard Sezibera, kuri uyu wa Gatatu yatangarije  abanyamakuru ko hari ibimenyetso byerekana ko umubano w’u Rwanda n’u Bufaransa uri kurushaho kugenda neza. Ibi yabitangaje nyuma y’aho  Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, yemeje ko igihugu cye kizaba gihagarariwe mu bikorwa byo Kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka w’1994, ubwo yari muri Ethiopie kuri uyu wa Kabiri, Perezida Macron yabajijwe n’abanyamakuru kuri ubu butumire bw’u Rwanda, asubiza ati “u Rwanda nibyo rwadutumiye mu bikorwa byo Kwibuka, ubutumire twarabwakiriye kandi ndemeza ko u…

SOMA INKURU