Hashyizwe ibiciro bito ku bashaka gutembera mu myanya nyaburanga itandukanye mu rwego rwo gufasha abantu kwizihiza iminsi mikuru isoza isoza impera z’umwaka wa 2018 Abanyarwanda n’ abanyamahanga bahawe amahirwe yo gusura ibitatse u Rwanda biboneka muri Pariki ya Nyungwe. Mu byo aba Banyarwanda n’ Abanyamahanga bazerekwa na Show me Around Rwanda harimo amoko arenga 200 y’ibiti n’urwunge rw’ibiti by’indabyo, amoko agera kuri 300 y’inyoni nk’ikinyoni kinini cy’Ubururu bita Turaco n’izindi. Bazatembera ku kiraro cya metero 45 z’uburebure kiri mu bushorishori bwa Nyungwe, bazanabona inyamaswa zirimo inguge n’ibitera, icyayi cya Kitabi…
SOMA INKURUYear: 2018
Akato n’ihezwa biracyakorerwa bamwe mu bafite virusi itera SIDA mu Rwanda
Inama yasuzumga ihuzwa ry’amategeko n’iyubahirizwa ry’uburenganzura bwa mu muntu n’ubw’abafite virusi ya Sida muri Afurika, yabaye kuwa Mbere tariki 17 Ukuboza 2018, yagaragaje ko hari abantu bafite virusi itera Sida, bagikorerwa ihezwa n’akato ndetse bamwe bikabaviramo kwitakariza icyizere no gupfa kubera guhagarika gufata imiti igabanya ubukana . Ni muri urwo rwego Uwase Nadège ukorana n’umuryango Hillary Hope Association, uhuza urubyiruko rufite Virusi itera Sida, yatangarije muri iriya nama ko mu Rwanda hari amategeko yubahiriza uburengenzira bwa muntu n’ubw’abafite virusi ya Sida, ngo ariko haracyagaragara abafite virusi itera Sida bagikorerwa…
SOMA INKURUIBINSHOBERA
Muri Ethiopia nyuma yo kubakoresha pompaje yabashinja kugambirira kumwica
Urukiko rwa Gisirikare muri Ethiopia rwahanishije igihano kiri hagati y’imyaka itanu na 14 abasirikare basaga 60 bafashwe bigaragambiriza imbere y’Ingoro ya Minisitiri w’Intebe, Dr Abiy Ahmed. Abasirikare 66 nibo bahanwe mu bagera kuri magana abiri batawe muri yombi mu Ukwakira uyu mwaka wa 2018 bigaragambya. Guverinoma icyo gihe yatangaje ko bashakaga kongererwa imishahara ariko Dr Abiy nyuma yaje kuvuga ko bashakaga kumuhitana. Umwe muri abo basirikare yahawe igifungo cy’imyaka 14 naho abandi 65 bakatirwa igifungo kiri hagati y’imyaka 5 na 13. Umushinjacyaha wa gisirikare, Capt. Hailemariam Mamo yavuze ko ibyo…
SOMA INKURUMu marushanwa ya CAF Confederation Cup ikipe ya Mukura VS ikomeje gutungura benshi
Kuwa Gatandatu tariki 15 Ukuboza 2018 kuri Shikan Castle Stadium iri mu Ntara ya North Kurdufan iri mu Majyaruguru ya Sudani niho habereye umukino wahuje ikipe ya Mukura VS ihagarariye u Rwanda muri CAF Confederation Cup na Hilal El Obeid yo muri Sudani, birangira aya makipe yombi aganyije 0-0. Mukura VS itozwa yakoze impinduka mu bakinnyi bari basanzwe babanza mu kibuga kuko Munyakazi Yussuf Lule yari yafashe umwanya wa Nkomezi Alexis naho Lomami Frank afata umwanya wa Onesme Twizerimana, bituma igice cya mbere cy’uyu mukino ikipe ya Hilal El…
SOMA INKURUAmarangamutima y’umubyeyi wa Diamond ku mukazana we mushya
Mu kiganiro na Risasi Mchanganyiko, nyina wa Diamond yahishuye akamuri ku mutima, anavuga ku mukazana we mushya. Uyu mukecuru ukunze kwitwa Bi Sandra ku mbuga nkoranyambaga, yahakanye iby’amakuru amaze iminsi avuga ko yahatiye umuhungu we kurushinga n’umukobwa wo muri Tanzaniya witwa Kim Nana aho kuba Tanasha Donna Oketch bari mu rukundo. Yagize ati “Ni gute nakwanga ko Tanasha aba umukazana wanjye kandi nta kibi yigeze ankorera? Ni nde wavuze ko ntigeze mwemera? Niba umuhungu wanjye yumva amunyuze mu buryo bunoze, niteguye guhundagaza imigisha ku mubano wabo. Imyaka si ikibazo cya…
SOMA INKURUIbyagoye Miss Iradukunda Liliane muri Miss World 2018
Miss Iradukunda Liliane ni umukobwa ufite ikamba rya Miss Rwanda2018 uyu akaba arinawe wahagarariye u Rwanda muri Miss World 2018, uyu ntabwo yigeze abasha kwegukana ikamba cyane ko ryegukanywe na Nyampinga wari uhagarariye Mexique. Nyuma y’irushanwa Iradukunda Liliane yadutangarije ibyamugoye mu irushanwa. Mu kiganiro yahaye Inyarwanda.com Iradukunda Liliane ukiri mu Bushinwa ahabereye irushanwa yabwiye umunyamakuru ko irushwanwa rya Miss World riba ryitabiriwe nabakobwa begukanye amakamba mu bihugu byabo kimwe mu bigorana kugira ngo ubashe kumenya uzegukana ikamba aha akaba yagize ati” Urumva hano twari abakobwa 120, aba bose baba bakwiye…
SOMA INKURUIbishushanyo byinshi ku mubiri byamutesheje agaciro
Umuganga ufite agahigo ko kugira ibishushanyo (tattoos) byinshi kurusha abandi ku isi, Dr Sarah Gray w’imyaka 30 yatangaje ko akomeje kwibasirwa na bamwe mu bantu batamukunda kuko hari igihe bamusohora mu ma restaurant ndetse no mu maduka akomeye kubera ibi bishushanyo byinshi yujuje umubiri we. Dr Sarah Gray watangiye kwishyiraho ibishushanyo afite imyaka 16, umubiri we wose yawugize ibishushanyo ku buryo bamwe bamwikangamo umuzimu ndetse ngo hari abarwayi bamutinya bituma yibasirwa na benshi. Uyu mugangakazi ukomoka muri Australia, avurira mu bitaro bikomeye byo mu Mujyi wa Adelaide ndetse yavuze ko…
SOMA INKURUUbuyobozi bwa Rayon Sports bwaburiwe n’umutoza
Robertinho yabwiye abanyamakuru ku munsi w’ejo nyuma yo gutsinda AS Kigali ko yabwiye abayobozi ba Rayon Sports ibyo akeneye ariko bakaba batarabimuha ndetse nibikomeza gutya, nyuma y’amasezerano ye azarangira ku wa 25 Ukuboza uyu mwaka,ashobora kuzisubirira iwabo muri Brazil. Yagize ati “Naganiriye na perezida na komite ya Rayon Sports ariko nta cyemezo kirafatwa. Nirengagije amakipe menshi yanshakaga kugira ngo numvikane na Rayon Sports.Nibikomeza gutya ntihagire icyemezo gifatwa,mfite umuryango muri Brazil,nzahita nsubira mu rugo amasezerano yanjye narangira kuwa 25 Ukuboza 2018.” Robertinho yahishuye ko ubuyobozi bwa Rayon Sports butaramwongerera amasezerano bityo…
SOMA INKURUYaciye amarenga ko ashobora gusubira ku butegetsi mu myaka itanu
Amatora yo gusimbura Kabila azaba tariki 23 Ukuboza. Nibwo bwa mbere hazaba habaye ihererekanyabutegetsi mu mahoro kuva RDC yabona ubwigenge mu mwaka w’1960. Ishyaka rya Kabila ryatoranyije Emmanuel Ramazani Shadary ngo arihagararire mu matora. Hari abavuga ko yaba yarashyizweho kugira ngo ayobore manda imwe hanyuma Kabila azagaruke akomerezeho. Itegeko Nshinga rya RDC ryemerera Kabila kuba yagaruka kwiyamamaza mu mwaka wa 2023. Mu kiganiro yagiranye na Reuters kuri iki Cyumweru, Kabila yavuze ko abantu bakwiye gutegereza bakareba uko bizagenda. Ati “Kuki tutategereza muri 2023 hanyuma tukareba uko bigenda”. Yavuze ko atajya…
SOMA INKURU