Peacemaker Mbungiramihigo Umunyamabanga Nshingabikorwa w’Inama Nkuru y’Itangazamakuru, ubwo yatangizaga amahugurwa azamara iminsi 8 kuri uyu wa kane tariki 13 Nzeli 2018, agamije gufasha abanyamakuru kurushaho gusobanukirwa imihindagurikire y’ikirere ndetse no gucunga Ibiza. Peacemaker yatangaje ko aya mahugurwa agamije gufasha abanyamakuru gusobanukirwa neza ndetse no kumenya ibijyanye no kwirinda Ibiza bityo babe babasha gutangaza ndetse no gusobanurira abaturarwanda ingamba zifatika zabafasha mu buryo burambye bwo kwirinda kugerwaho n’ihindagurika ry’ikirere n’ibiza. Uyu Munyamabanga Nshingabikorwa w’Inama Nkuru y’Itangazamakuru Peacemaker Mbungiramihigo yashimangiye ko ibiza bitagaragara mu Rwanda gusa ko ari ikibazo kigaragara no mu…
SOMA INKURUMonth: September 2018
Abacamanza b’urukiko rwa gisirikare barahiye bibukijwe ko ari igihango bagiranye n’abanyarwanda
Kuri uyu wa Kane tariki 13 Nzeli 2013 nibwo hakiriwe indahiro z’abacamanza babiri bo mu Rukiko Rukuru rwa gisirikare na Visi Perezida w’urukiko rwa gisirikari, iyi ndahiro ikaba yakiriwe na Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente abasaba gutanga ubutabera bwa kinyamwuga, kurinda ubusugire bw’igihugu n’uburenganzira bwa muntu. yasabye abarahiye kuzuzuza neza inshingano igihugu cyabahaye, abibutsa ko indahiro bamaze kugirira imbere ye ari igihango bagiranye n’abanyarwanda. Minisitiri w’intebe Dr Ngirente kandi yasabye aba bacamanza b’inkiko za gisirikare yakiririye indahiro kwirinda ruswa, gukora kinyamwuga bubahiriza amategeko, kuba inyangamugayo muri byose, gukorera mu mucyo…
SOMA INKURUUmugabo Kamana Alphonse ari mu gahinda gakomeye
Umugabo witwa Kamana Alphonse usanzwe ukora ubucuruzi, utuye mu Karere ka Gasabo, mu Murenge wa Gatsata, mu Mudugudu wa Nyagasozi akaba ariwe nyiri Hotel Les Pyrénnées iri i Karuruma ahitwa Gihogwe, naho ni muri Gasabo, ari mu gahinda gakomeye nyuma yo kubura ibye ku maherere. Ibi byose byaturutse ku nguzanyo yafashe, nyuma yaje kumuhombera kubera kutagira abajyanama bituma ahomba ndetse Hotel itezwa cyamunara. Asobanura ko Hotel ye yari ifite agaciro k’amafaranga arenga miliyoni 900 abariyemo ikibanza, inyubako n’ibikoresho byarimo. Aka gaciro ngo agakomora ku igenagaciro ryakozwe na Banki y’abaturage ubwayo…
SOMA INKURUImvura idasanzwe n’umuyaga byatunguranye mu Mujyi wa Kigali
Ku masaha y’igicamunsi kuri uyu wa gatatu tariki 12 Nzeli 2018, mu Mujyi wa Kigali rwagati haguye imvura idasanzwe ivanze n’umuyaga mwinshi, yangije ibintu byinshi, dore ko yari iguye itunguranye ahagana mu masaha ya saa kumi. Iyi mvura kandi yagushije ibiti mu bice bitandukanye, bigwira imodoka hafi ya Rond Point nini yo mu Mujyi wa Kigali, inyubako izwi nka T 2000 amwe mu mabati ayisakaye yagurutse agwa mu nkengero zayo no mu muhanda, ndetse n’ahandi hirya no hino mu Mujyi rwagati ibyapa binini biranga ibikorwa byari byahanutse, amashami y’ibiti yahanutse,…
SOMA INKURUAbarokotse jenoside yakorewe abatutsi bo ku musozi wa Dohero baratabaza
Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bo ku musozi wa Dohero, mu Murenge wa Cyintobo, mu Karere ka Nyabihu, basabye ubuyobozi gukemura ikibazo cy’akazu k’amazi kubatse hejuru y’icyobo cy’ubwiherero bwajugunywemo imibiri 15 y’abishwe muri Jenoside. Aba baturage bemeza ko kubaka hejuru y’ahakuwe imibiri y’ababo ari ukubashinyagurira ndetse ko bishobora kuba ari ugusibanganya amateka y’ubwicanyi bwabereye muri aka gace. Umwe muri bo yagize ati “Ni gute ushobora kubaka hejuru y’ubwiherero bwajugunywemo abacu, uretse gushaka gusibanganya ibimenyetso by’ubwicanyi bwahabereye”. Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu, Mukandayisenga Antoinette, avuga ko iki kibazo bakizi kandi uku kwezi kuzarangira…
SOMA INKURUAbanyeshuri basaga 90 bo muri EAV Ntendezi birukanwe
Abanyeshuri basaga 90 biga mu mwaka wa 6 w’ibaruramari n’icungamutungo (compabilite) muri EAV Ntendezi mu Karere ka Nyamasheke bamaze kwirukanwa mu gihe kitazwi kubera kwanga guhinga. Ni mu gihe ahubwo aba banyeshuri basabaga ko bafashwa gutegura ikizamini cya Leta giteganijwe vuba dore ko bari mu mwaka wa nyuma, ahubwo bo bagahatirwa isuka, akaba ari nabyo byaviriyemo bagenzi babo kwirukanwa. Aba banyeshuri birukanwe bakaba batangaje ko kuwa mbere, ngo nabwo biriwe mu murima, hanyuma biga kuwa kabiri none ngo bongeye kubasaba guhinga aho kwiga. Icyifuzo cy’aba banyeshuri ni uko ahubwo bafashwa…
SOMA INKURUArashinja FERWAFA gushaka kumuha ruswa
Nk’uko amakuru dukesha ikinyamakuru Namibian Sun abitangaza, uyu musifuzi w’umunya Namibia yatangaje ko mbere y’umukino wo ku Cyumweru tariki 9 Nzeli 2018 wahuje amavubi n’inzovu za Cote d’Ivoire, yegerewe n’abagabo babiri barimo umunyamabanga wa FERWAFA Francois Regis Uwayezu na Ruhamiriza Eric aho Regis yaje afashe iyi envelope yarimo amadolari arayimuhereza, uyu musifuzi we arayanga, amubwira ko atarya ruswa kuko ari inyangamugayo igendera ku mabwiriza ya CAF. Pavaza yagize ati “Amafaranga yari muri Envelope, sinigeze mbasha kuyabara cyangwa ngo ndebe uko angana. Namubwiye ko nta mpano n’imwe y’umuntu nakwakira kuko ari…
SOMA INKURURuhango:Kuba mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe hari aho bibazitira
Bamwe mu batuye mu Murenge wa Ruhango ho mu Karere ka Ruhango cyane cyane mu Kagari ka Buhoro babarurirwa mu cyiciro cya mbere cy’ ubudehe bavuga ko bahezwa mu matsinda yo kuzigama no kugurizanya. Aba banyarwanda baba mu kiciro cya mbere cy’ ubudehe batuye mu Karere ka Ruhango bahezwa kuri gahunda zimwe na zimwe Leta inashyiramo ingufu bashinjwa kuba nta bushobozi bwo kuzitabira bafite mu gihe bo ubwabo bemeza ko babufite ndetse hakaba nta tegeko rihari rizibakumiramo. Habarurema Valens umuyobozi w’ Akarere ka Ruhango yanenze bikomeye abagaragaza iyi myitwarire yo…
SOMA INKURUUmuyobozi wa Njyanama n’umwungirije bo muri Kamonyi beguye
Karuranga Emmanuel, Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Kamonyi hamwe n’umwungiriza we, Nyirinyange Odette basezeye ku myanya y’Ubuyobozi mu nama Njyanama y’Akarere ka Kamonyi kuri uyu wa kabiri tariki 11 Nzeli 2018. Mureshyankwano Marie Rose, Guverineri w’Intara y’Amajyepfo yahamirije itangazamakuru ko amakuru y’iyegura rya Karuranga Emmanuel na Nyirinyange Odette bari mu buyobozi bw’Inama Njyanama ari impamo. Yagize ati “ Nanjye aho numviye ko beguye nabajije, nzakubona ko banditse kuko banyoherereje urwandiko banditse kuko bahaye Kopi Intara, bandikiye Inama Njyanama bavuga ko beguye ku bushake bwabo, niyo baruwa nabashije kubona.” Mureshyankwano Marie…
SOMA INKURUUmunyerondo yivuganye umuntu i Huye
Ku mugoroba wo kuwa mbere mu Kagari ka Sovu mu Murenge wa Huye ho mu Karere ka Huye,umusore yishe mugenzi we amukubise ubuhiri amumenagura umutwe. Abaturanyi baravuga ko inzoga z’inkorano zitemewe n’urumogi byiganje muri aka gace ari byo biri inyuma y’uru rugomo.Umuvugizi w’urwego rw’ubugenzacyaha RIB asaba urubyiruko kwirinda ibiyobyabwenge ,bitewe n’ingaruka mbi bikomeje guteza. Uyu Usanzwe azwi ku izina rya uwiringiye ukurikiranyweho kwica mugenzi we,abaturage bavuga ko bari basangiye inzoga ahantu mu rugo rw’umuturage,nyuma bagirana amakimbirane bararwana,ibyaje gutuma uwishwe yahise ngo ataha,ariko uyu wamwishe akamukurikira bakongera bakarwana akamwicira imbere…
SOMA INKURU