Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi mu iperereza ku cyishe amafi yo mu mugezi wa Mukungwa

  Dr Gérardine Mukeshimana Minisitiri w’Ubuhinzi n’ubworozi, yatangaje ko kuri uyu wa Gatandatu hasuwe aho umugezi wa Mukungwa unyura hose mu Mirenge ya Muko, Rusasa, Nkotsi, Rugero, Rwaza na Shyira, bari gukora iperereza ku kibazo cy’amafi yo mu bwoko bw’Inkwekwe n’Inshonzi yagaragaye apfuye kuwa Gatanu tariki 21 Nzeri 2018 mu mugezi wa Mukungwa uherereye mu Ntara y’Amajyaruguru, bikaba byaragaragaye ko nta yandi mafi yapfuye yari akigaragara muri uyu mugezi. Bivugwa ko ku wa Gatanu abaturage bazindukiye mu kazi nk’uko bisanzwe bagatungurwa no kubona amafi menshi areremba hejuru y’amazi ariko yapfuye.…

SOMA INKURU

Yateye utwatsi abavuze ko yari muri gahunda yo kuneka Bobi Wine

Nk’uko Chimpreports yabyanditse, Kentaro Pamela umupolisikazi wo mu ishami rirwanya iterabwoba yandikiye inshuti ze asobanura ko atanekaga Depite Robert Kyagulanyi Ssentamu uzwi nka Bobi Wine, ko bidakwiriye ko hakomeza gukwirakwizwa impuha nk’izo. Pamela yagize ati “twahuriye kuri JKIA “Ikibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Jomo Kenyatta”, nari mvuye i Mombasa, we aturutse muri Amerika. Sinigeze njya muri Amerika nk’uko byavugwaga. Bobi dusanzwe turi inshuti kuva kera, anazi ko ndi umupolisi”. Uyu mupolisikazi avuga ko bageze mu ndege, Bobi Wine yicaranye na Winnie Kizza, amusaba ko nawe yicara hafi yabo. Ibi uyu mupolisikazi…

SOMA INKURU

Justin Bieber n’umukunzi we baciye agahigo mu gusomana biratinda

Umuhanzi Justin Bieber n’umukunzi we Hailey Baldwin bitegura kurushinga mu minsi iri imbere,bari kuzenguruka isi aho mu minsi ishize bagaragaye mu mujyi wa London Justin Bieber ari gucurangira ku muhanda ugana ku ngoro y’ubwami bw’ubwongereza, kuri ubu bari mu Butaliyani aho basohokeye muri iyi weekend bafotorwa amafoto menshi bari mu gikorwa cyo gusomana bari mu bwato. Ejo hashize kuwa gatanu tariki 21 Nzeli 2018, nibwo Umuhanzi Justin Bieber n’umukunzi we Hailey Baldwin bari bameze nk’abari mu marushanwa yo gusomana, aho basomaniye ahitwa “Amalfi Coast” imbere ya rubanda, bafotorwa n’abanyamakuru none…

SOMA INKURU

Ni umukobwa mwiza nawe kandi ni umunyamideli -Safi Madiba

Umuhanzi nyarwanda Safi Madiba wamenyekanye cyane mu itsinda rya Urbon Boys nyuma akaza gutandukana n’iryo tsinda ubu akaba asigaye akora muzika ku giti cye, yatangaje ko impamvu yakoresheje umugore we mu mashusho y’indirimbo y’indirimbo ye (Igifungo)  ari uko ari umukobwa mwiza kandi nawe asanzwe akora ibijyanye no kumurika imideli. Yagize ati “Ni umukobwa mwiza nawe kandi ni umunyamideli.” Indirimbo Igifungo Safi Madiba yatangaje ko ikubiyemo inkuru mpamo y’urukundo rwa Safi n’umugore we Niyonizera Judith, ari na we yakoresheje muri ayo mashusho. Iyi ndirimbo ni iya karindwi mu zigize alubumu ya…

SOMA INKURU

Celine Dion wakunzwe cyane mu njyana ituje yagejeje inkuru nziza ku bafana be

Celine Dion abinyujije kuri konte ye ya Instagram yatangaje ko arimo gutegura kumurika album ye nshya izaba iri mu rurmii rw’ Icyongereza. Iyi album igiye kuba mu Cyongereza nyuma ya ‘Loved Me Back To Life’ yo muri 2013. Iyi Album Celine Dion azayifatanya n’ umuhanzi Stephan Moccio waririmbye  indirimbo yakunzwe cyane “A New Day Has Come”, n’ umwanditsi w’ indirimbo Jorgen Elofson wandikira Kelly Clarkson na Britney Spears. Gushyira ahagaragara iyi album byagiye bisubikwa kenshi mu myaka mike ishize bwa mbere yasubitswe muri 2017, irongera isubikwa muri 2018 ariko noneho…

SOMA INKURU

PS Imberakuri ya Mukabunani yihakanye ku mugaragaro itangazo rya Maitre Ntaganda

Kuri uyu wa Gatanu mu kiganiro n’abanyamakuru cyari kigamije kwitandukanya n’itangazo Ntaganda aherutse gusohora avuga ko Ingabire Victoire uherutse kurekurwa ku mbabazi za Perezida wa Repubulika, ashyirwaho iterabwoba, Perezida w’ishyaka PS Imberakuri Mukabunani Christine yavuze ko Maitre Ntaganda Bernard wiyitirira iri shyaka, politiki yo mu Rwanda yamunaniye akaba asigaye avuga nk’uwavangiwe mu mutwe. Mukabunani yabwiye abanyamakuru ko ishyaka rye ryitandukanyije n’itangazo rya Maitre   Ntaganda ndetse ko atarivugira kandi atakiri umunyamuryango waryo. Mukabunani yemera ko ishyaka ayoboye ritavuga rumwe n’ubutegetsi, icyakora ngo umurongo waryo ni ukunenga ibitagenda neza ariko mu buryo…

SOMA INKURU

Ubutumwa bwa Perezida Kagame ku miryango yaburiye ababo mu mpanuka yabereye Tanzania

Abinyujije kuri Twitter Perezida Kagame yihanganishije imiryango yaburiye abayo basaga 100  mu mpanuka y’ubwato buzwi ku izina rya MV Nyerere bwarohamye ejo hashize tariki 20 Nzeli 2018, ubwo bwavaga ku kirwa cya Ukora bugana ku kirwa cya Bugorora i Mwanza. Yagize ati “Nihanganishije imiryango n’inshuti bagize ibyago mu mpanuka y’ubwato muri Victoria. Twifatanyije namwe. Turashimira byimazeyo abagerageje kurokora abagihumeka”. Nk’uko byatangajwe n’umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Ukerewe, John Mongella yatangaje ko impanuka ishobora kuba yatewe n’abantu benshi ndetse n’imizigo ubwato bwari butwaye, n’kuko The Citizen yabitangaje ngo bwari butwaye…

SOMA INKURU

Byarangiye Umuraperi Fireman yisanze Iwawa

Umuraperi nyarwanda wari umaze kubaka izina rikomeye mu muziki, Fireman yagiye kugororerwa mu kigo ngororamuco cya Iwawa, nyuma yo Korekwa na Mugo (Heroine), ikiyobyabwenge gikomeje guca ibintu mu rubyiruko kibandagaza. Ubuyobozi bw ’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Igororamuco, NRS, buvuga ko uyu musore agiye kugororerwa Iwawa kubera gukoresha ikiyobyabwenge cya Heroine cyangwa Mugo. Uyu muraperi Fireman yari aherutse gutabwa muri yombi muri Kamena 2018, gusa bidatinze icyo gihe yahise arekurwa nyuma y’iminsi 20 yari amaze muri gereza yo kwa Kabuga. Fireman icyo gihe akirekurwa yabwiye itangazamakuru ko impamvu bamurekuye ari uko basanze…

SOMA INKURU

Umuhango wo guherekeza Nyakwigendera Rtd CSP witabiriwe n’abantu benshi

Kuri uyu wa kane tariki 20 Nzeli 2018, nibwo yasezeweho bwa nyuma mu rusengero, mbere yo gushyingurwa mu irimbi rya Rusororo. Akaba ari umuhango witabiriwe n’abantu batandukanye kandi benshi barimo abo bakoranye, inshuti ze n’abo mu miryango ye. Nyakwigendera Gashagaza wari ufite imyaka 53 hari hashize imyaka 2 asezerewe muri Polisi y’Igihugu ari ku rwego rwa Chief Supertendent of Police “CSP”, ubu akaba yakoraga mu Nkeragutabara. Yitabye Imana mu ijoro ryo kuwa 17 Nzeli 2018, aho yasanzwe mu modoka yishwe mu rukerera rwo kuwa 18 Nzeli mu Murenge wa Ndera,…

SOMA INKURU

Guherekezwa na Polisi ni igikorwa Bobi Wine yamaganye

Agisesekara muri Uganda kuri uyu munsi tariki 20 Nzeli, Depite Robert Kyagulanyi Ssentamu uzwi nka Bobi Wine, yahise aherekezwa na Polisi yari imutegereje imujyana iwe. Ibi bikaba byabaye ubwo yakubukaga muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho yaramaze ibyumweru birenga bibiri yivuza ingaruka yatewe n’ibyamubayeho ubwo yafungwaga kuwa 13 Kanama, we n’itsinda ry’abantu 33 barimo abadepite. Uku guherekezwa na polisi ni igikorwa  Bobi Wine yamaganye, agira ati mu magambo yanditse kuri twiter ye “polisi nta nshingano ifite mu kugena abanyakira cyangwa aho ngomba kujya n’aho mbujijwe. Uyu muco wo kudahana…

SOMA INKURU