Perezida Kagame yatumiwe nk’umushyitsi w’imena mu nama ya SADC

  Perezida Kagame yageze muri Namibia ejo hashize kuwa 16 Kanama 2018, yakiriwe ku Kibuga cy’Indege cya Hosea Kutako International Airport na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Netumbo Nandi-Ndaitwah, nyuma y’aho yakirwa na Perezida w’iki gihugu Hage Geingob. Inama ya SADC, Perezida Kagame yatumiwemo nk’umushyitsi w’imena, iteganyijwe uyu munsi ku wa 17 na 18 Kanama 2018, ikaba ifite insanganyamatsiko yibanda ku guteza imbere ibikorwa remezo no kongerera urubyiruko ubushobozi mu iterambere rirambye. Mu nama enye ziheruka SADC yibanze ku iterambere ry’inganda. SADC igizwe n’ibihugu 15 by’ibinyamuryango birimo Angola, Botswana, Repubulika Iharanira Demokarasi…

SOMA INKURU

Ku rutonde rwa FIFA u Rwanda ku mwanya wa 136

  Nyuma y’uko muri Kamena uyu mwaka hemejwe uburyo bushya ibihugu bizajya bihabwamo amanota agenderwaho hakorwa urutonde ngarukakwezi rw’uko bikurikirana ku Isi mu mupira w’amaguru, bwakoreshejwe ku nshuro ya mbere ku rutonde rwasohotse kuri uyu wa kane ku rutonde ngarukakwezi rwatangiye gukorwa mu buryo bwihariye n’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku Isi (FIFA), u Rwanda rwagumye ku mwanya wa 136, u Bufaransa, u Bubiligi, Brazil na Croatia byasaruye amanota menshi mu gikombe cy’isi biyobora ibindi.     Ku nshuro ya mbere ubu buryo bwakoreshejwe mu rutonde rwasohotse kuri uyu wa Kane, ikipe…

SOMA INKURU

Ubundi buryo bwatekwamo kawunga

Ibikoresho Ifu y’ibigori, amata y’inshyushyu, amazi, umunyu n’igitunguru. Uko bikorwa Ufata amazi ukayacanira,  yamara kubira ukaba uyashyize muri telemosi kugira ngo adahor,  ku muntu ufite imbabura ebyiri si ngombwa telemosi. hakurikiraho kubiza inshyushyu nayo imaze gushya ikaba ishyizwe ku ruhande. Hari uburyo bwinshi bwo guteka iri funguro kandi rikaryoha cyane, kuko hari n’abashobora gukoresha uburyo bwo kubanza gucamutsa amavuta, nyuma, utetse afata isafuriya akayishyiramo ya mazi yashyizwe iruhande, ayavanze n’amata. Ibyo bikorwa ku buryo bunganya igipimo. Ayo mazi n’amata birongera bigacanirwa, byamara kubira utetse agashyiramo ifu ya kawunga, agatangira gusonga…

SOMA INKURU

Umuyobozi w’urwunge rw’amashuri rwa Bugarura yatawe muri yombi

  Ejo hashize kuwa 15 Kanama nibwo Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Karongi yataye muri yombi umuyobozi w’Urwunge rw’amashuri rwa Bugarura mu Karere ka Rutsiro, ahetse umufuka w’urumogi kuri moto. Uyu muyobozi w’ikigo cy’amashuri yemereye itangazamakuru ko atari azi ko ari urumogi ahetse kuko ari umuntu wamuhaye igikapu, ariko atari azi ikirimo, yagize ati “Nari mvuye ku kazi ngeze i Muramba mpura n’umwarimu dukorana ampa umufuka uri mu gikapu arambwira ngo harimo isambaza ngo ninkimujyanire nkimuhere imodoka igiye i Kigali, ampa na numero ya shoferi. Nuko ngeze aho…

SOMA INKURU

Gen Nyamvumba yibukije icyaba umwihariko mu kubungabunga amahoro atangiza imyitozo

  Mu butumwa bwe, Gen. Nyamvumba yibukije Abakuru b’Ingabo baturutse mu bihugu bitandukanye by’Umugabane, ko bakwiye kwita ku mwihariko wo  kwakira no kwemera ko ingabo zifasha mu bikorwa byo kurinda no kubungabunga amahoro byitabirwa n’ibyiciro by’abagore, kuko ashingiye ku bunararibonye yagize nk’umuyobozi wabaye mu nzego zo hejuru mu rwego rw’Umuryango w’Abibumbye, asanga abagore boherejwe kubungabunga amahoro bafasha cyane bagenzi babo,  dore ko mu gihe k’ibibazo abagore ari bo bibasirwa  cyane mu bihe by’umutekano muke. Ati “Mu byo nk’Abayobozi Bakuru b’Ingabo  musabwa kwitaho no gushyiramo imbaraga, ni ugutuma ibyiciro by’abagore bigira…

SOMA INKURU

Igeragezwa k’ubwishingizi bw’ubuhinzi n’ubworozi bizatangirana na Nzeri

  Umuyobozi Mukuru ushinzwe igenamigambi muri Minagri, Dr Octave Semwaga, yamenyesheje itangazamakuru ko mu gihembwe cya mbere cy’umwaka w’ubuhinzi kizatangira muri Nzeri, hazatangizwa gahunda y’ubwishingizi hagamijwe kongera umusaruro n’iterambere ry’ubuhinzi n’ubworozi, aho yagize  “Uyu mwaka turatangirana n’inka, ibigori n’umuceri. Niko bitangira ubwishingizi mu bihugu byose kuko ari ikintu gishya, butangirana n’igerageza kugira ngo utubazo dushobora kuba turimo mugende mudukemura. Biba bisaba ko ugira imibare mwumvikana na sosiyete z’ubwishingizi kuko nkatwe turashaka ko umuntu yishingirwa akazabona umusaruro runaka”. Dr Semwaga yavuze ko bizafasha abahinzi n’aborozi igihe habaye ibibazo nk’indwara cyangwa ibiza…

SOMA INKURU