Ingengabihe y’amashuri mu Rwanda iri kuvugururwa, igisubizo cyayo gitegerejwe mu myaka 3

Umwanzuro wa mbere w’Inama y’Igihugu y’Umushyikirano ya 15, ugaruka ku gukomeza gushyiraho ingamba n’impinduka za ngombwa zigamije kuzamura ireme ry’uburezi mu byiciro byose by’uburezi, gusuzuma ingengabihe y’amashuri, ibi bikaba bytumye Minisiteri y’Uburezi yemeza ko iri kuvugurura ingengabihe y’amashuri, ku buryo umwaka w’amashuri abanza n’ayisumbuye uzongera gutangira muri Nzeri, mu myaka itatu iri imbere ni ukuvug mu mwaka wa 2022. Uyu mwanzuro ufshwe nyuma y’aho Umuyobozi w’Inama y’uburezi muri Kiliziya Gatolika, Musenyeri Nzakamwita Servelien, agaragarije ko Nyakanga na Kanama, ari amezi arangwa n’ubushyuhe, hamwe amazi akabura bigasaba abanyeshuri kujya kuyavoma, bikabangamira…

SOMA INKURU

Kiliziya Gatulika muri Congo Kinshasa yanenze imigendekere y’amatora

Kiliziya Gatulika muri Repubulika iharanira Demukarasi ya Kongo yavuze ko ubwo abaturage batoraga  Umukuru w’igihugu n’Abadepite kuri iki Cyumweru hari bamwe mu ndorerezi zayo babangamiwe mu gukurikirana uko amatora yagenze. Yari yihoreje indorerezi zigera ku 40000 mu gihugu hose.Umunyamabanga w’Inama nkuru ya Kiliziya Gatulika Musenyeri N’Shole  yagize ati “ Twabonye raporo  544 ziturutse mu gihugu hose zivuga ko hari imashini z’itora zitakoraga neza. Zimwe ntizakaga,  izindi umuriro washizemo hakiri kare”. Musenyeri N’shole avuga ko hari raporo 115 babonye zivuga ko inzego z’umutekano na bamwe mu bakoze ba Komisiyo y’igihugu y’amatora…

SOMA INKURU

Mukangendahayo Joselyne ufite uburwayi budasanzwe butuma aruka ibisimba, imyenda, amatoroshi, amabuye n’ ibindi

Mukangendahayo Joselyne, umukobwa utuye mu mudugudu wa Rusasa mu kagari ka Kajevuba mu murenge wa Ntarabana arwaye uburwayi budasanzwe butuma aruka ibikeri, ibinyaruvu, ibinyamunjonjorerwa, imyenda, amatoroshi, amabuye n’ ibindi. Umuyobozi w’ Akagari nawe avuga ko yiboneye Mukangendahayo aruka itoroshi, gusa nubwo abaturage bavuga ko uwaroze uyu mukobwa agomba kwicwa, ubuyobozi bwasabye abaturage kutagira umuntu babangamira kuko buri gukora iperereza. Uyu mukobwa avuga ko yafashwe n’ uburwayi bwo mu nda mu kwezi kwa 10 tariki ebyiri saa kumi n’ imwe z’ igitondo. Tariki ya mbere z’ ukwa 12 avuga ko aribwo…

SOMA INKURU

Umusitari Oprah amahirwe yo kubaka akomeje gukendera

Dogo Janja na Irene Uwoya wamenyekanye cyane muri Sinema nka Oprah, batandukanye mu mezi make ashize kubera ubushyamirane bakunze kugira hagati yabo ndetse banashinjanya gucana inyuma. Urugo rw’aba bombi ntirwarambye kuko bashyingiranwe mu ntangiro z’umwaka wa 2018 bakanatandukana muri uwo mwaka. Oprah yakunze kumvikana avuga ko kuva yashingiranwa n’uyu muraperi, ibintu byahindutse aho kumuba hafi nk’umugore we yigiraga mu bandi bagore bo ku ruhande agashudika nabo ndetse ntanatinye no kubimugaragariza. Mu kiganiro n’ibitangazamakuru byo muri Tanzaniya, uyu mugabo Dogo Janja  ykomeje kwerekna agaciro gake yahaga oprah umugore batandukanye mu gihe…

SOMA INKURU

AS Vita Club yongeye gukenera abakinnyi b’abanyarwanda

Ikipe ya AS Vita Club yo muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo ikeneye abakinnyi b’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi Jacques Tuyisenge na Abdul Rwatubyaye, ibi bikaba bikurikiye ibyatangajwe mbere n’ubuyobozi bw’iyi kipe ko yifuza abakinnyi batatu barimo ba myugariro babiri na rutahizamu umwe. Binyuze ku munyarwanda ukora akazi ko gushakira abakinnyi amakipe Mupenzi Eto’o, iyi kipe yamaze kubona umwe muri bo kuko yamaze gusinyisha myugariro, Savio Kabugo, umukinnyi w’ikipe y’igihugu ya Uganda wakiniraga Villa Sports Club yo muri Uganda. Uyu mukinnyi wasinye imyaka ibiri n’igice akagurwa ibihumbi 90 by’amadolari bivugwa…

SOMA INKURU

Aho Umuhanzi Musekeweya ageze ategura ikinamico yise Intarabona

Ikinyamakuru umuringanews.com cyaganiriye n’ umuhanzi w’umwanditsi w’ inkuru ndende, inkuru ngufi, inkuru zishushanyije, imivugo ndetse n’ikinamico, akaba ari Musekeweya Liliane. Musekeweya yadutangarije ko ubwanditsi bwe buhagaze neza,ubu muri iyi minsi bukaba bwibanze cyane mu kwandika ikinamico, ariko yashimangiye ko azakomeza kwandika n’izindi nkuru haba inkuru ndende,inkuru z’abana,inkuru zishushanyije n’ibindi. Yagize ati “ muri iyi minsi ingufu nzishyize cyane mu ikinamico bitewe nuko ubutumwa nifuza kugeza ku banyarwanda ndetse n’isi yose ariyo nzira nshaka kubinyuzamo muri iyi minsi. Mpanga ntanga ubutumwa bwigisha urukundo n’amahoro”. Musekeweya yakomeje adutangariza ko kuri ubu afite…

SOMA INKURU

Uko amavubi ahagaze ku rutonde rwa FIFA

Ikipe y’igihugu Amavubi ya ruhago,arangije umwaka wa 2018 ari ku mwanya wa 137 ku rutonde rwa FIFA rwasohotse uyu munsi Taliki ya 21 Ukuboza 2018. Uru rutonde ngarukakwezi rukorwa na Coca Cola rwagaragaje ko Amavubi atigeze azamuka cyangwa ngo amanuke ugereranyije n’urutonde ruheruka kuko yagumye ku mwanya wa 137 n’amanota 1094. Ikipe iyoboye akarere ka Afrika y’Iburasirazuba ni Uganda iri ku mwanya wa 75 ku isi ndetse no ku mwanya wa 16 muri Afrika.Kenya ni iya 105,Tanzania 138 mu gihe Uburundi buza ku mwanya wa 139 ku isi. Senegal niyo…

SOMA INKURU

Basabwe kwirinda ibihuha baharanira iterambere

Kuri uyu wa Kane Guverineri w’Intara y’Amajyepfo CG Gasana yari mu Murenge wa Kitabi mu kwifatanya n’abahinzi n’abakozi b’uruganda Kitabi Tea Company, bizihizaga umunsi ngarukamwaka w’umuhinzi. CG Gasana yavuze ko Pariki y’Igihugu ya Nyungwe n’inkengero zayo ubu bitekanye, abasaba gukomeza ibikorwa byabo by’iterambere baharanira kugira imibereho myiza. Yashimye inzira y’iterambere barimo, abasaba kwirinda urucantege n’ibihuha bishobora kubasubiza inyuma mu iterambere. CG Gasana yagize ati “Dufite inzego z’umutekano twizera, zirahari ziradufasha kugira ngo zikurikirane neza ntibizongere kuba. Turasaba n’abaturage kujya batanga amakuru ku washaka kubinjirira batamuzi. Dukore akazi kacu, amakuru tuyatangire…

SOMA INKURU

Guhindura itariki y’amatora muri Congo Kinshasa byafashwe ukundi

Ejo hashize kuwa Kane nibwo Perezida wa Komisiyo y’Amatora, Corneille Naanga, yatangaje ko amatora atakibaye tariki 23 Ukuboza ko ahubwo yimuriwe tariki 30 Ukuboza kubera ikibazo cy’ibikoresho byahiye bitarabona ibibisimbura. Ibi bikaba bibaye ku nshuro ya gatatu kuko amatora yimuwe uhereye mu mpera z’umwaka wa 2016. Umukandida ku mwanya wa Perezida, Samy Badibanga, wigeze no kuba Minisitiri w’Intebe yavuze ko gusubika amatora abura iminsi itatu byatesheje agaciro Komisiyo y’Amatora. Ati “Ndi kwibaza niba umuntu yakomeza kuyita Komisiyo y’Amatora yigenga, ikwiriye kwitwa ‘Komisiyo y’Amatora ikoreshwa’. Nasaga n’ugiye kwizera iriya Komisiyo ariko…

SOMA INKURU

Amahirwe yo kwegukana igikombe cya shampiyona kuri Rayon Sports akomeje gukendera

Kuri uyu wa Kabiri tariki 18 Ukuboza 2018 nibwo  habaye umukino wahuje Rayon Sports na Espoir FC, kuri Stade ya Rusizi yahoze yitwa Kamarampaka, ikipe yambara umweru n’ubururu yanganyije n’iyi kipe yo hakurya ya Nyungwe, ibi bikaba biri gutuma Rayon Sports itangira gutakaza amahirwe yo kwegukana igikombe cya shampiyona.   Mu gice cya mbere cy’umukino ku munota wa 24 ndetse no ku munota wa 38 Espoir FC yasatiriye izamu rya Rayon Sports cyane ariko umuzamu akora aaaakazi ke neza, bituma imipira bateye ijya hanze bityo  koruneri zavuyemo ntizagira umusaruro zibyara.…

SOMA INKURU