Uruhare rw’abaturage ni ngombwa mu igenamigambi


Kuri uyu wa Gatatu tariki 26 Nzeli 2018, ubwo Minisiteri y’imari n’igenamigambi yahaga Abadepite bashya ikiganiro ku itegura, isesengura n’itorwa ry’ingengo y’imari, bayisabye kwita cyane ku ruhare rw’abaturage mu igenamigambi.

Depite Eugene Barikana

Depite Barikana Eugène yavuze ko n’ubu abaturage bakigaragaza ko badahabwa umwanya ukwiriye. Yabivuze muri aya magambo “Ugasanga abantu bashyira imbaraga mu gutegura ingengo y’imari ariko mu gutegura igenamigambi nta zirimo. Uruhare rw’abaturage ku rwego rw’umudugudu no ku kagari ntibyitabwaho cyane. Hakwiriye gushyirwamo imbaraga kuko igenamigambi rituruka hasi”.

Depite Mpembyemungu Winifrida yagize ati “Hari ingamba ki mu kurushaho guha abaturage uruhare mu igenamigambi kugira ngo ingengo y’imari ikoreshejwe nk’ibikorwa remezo birushaho kubyazwa umusaruro.” Yakomeje avuga ko hari igihe bikorwa ariko ntibiwubyazwe uko bikwiriye kandi intego iba ari uguhindura imibereho myiza y’abaturage.

Dr Uwera Claudine Umunyamabanga wa leta muri MINECOFIN yatangaje ko guha umwanya abaturage mu igenamigambi ari ingenzi

Umunyamabanga wa Leta muri Minicofin Dr. Uwera Claudine, yagize ati “Gutegura igenamigambi mu by’ukuri ni ikintu gikwiye kunozwa cyane. N’ubu hari amavugururwa ari gukorwamo kugira ngo turyongerere imbaraga kuva ku mudugudu kugera hejuru”. Yanashimangiye ko umuturage ariwe ubigiramo uruhare cyane, kuko afite uruhare kugira ngo ibyagezweho bibe byaramba, akaba yaranibukije abadepite ko nabo bakwiriye gushishikariza abaturage kwitabira ibikorwa byo gutegura ry’ingengo.

Mu ntangiriro z’uyu mwaka, Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) rwatangaje ko rwakoze ubushakashatsi, rugasanga hari aho abaturage badahabwa umwanya mu bikorwa ndetse banafatwa nk’abadafite ubumenyi.

Abadepite bashya  basabye Guverinoma kujya itanga ubwisanzure busesuye ku banyarwanda mu gihe cyo kugena ibibakorerwa, kugira ngo intego zabyo zigerweho uko bikwiriye.

Kuva mu 2009, Leta y’u Rwanda yashyizeho gahunda yo kuzamura uruhare rw’umuturage mu bimukorerwa, ariko usanga binubira ko badahabwa umwanya uko bikwiriye wo kugaragaza ibikeneye kwibandwaho mu kugena ingengo y’imari ya Leta. Ibi bituma ibiteganyijwe bitaramba kuko nta ruhare abagenerwabikorwa baba babigizemo.

 

 

NIKUZE NKUSI Diane


IZINDI NKURU

Leave a Comment