Umugaba Mukuru w’Ingabo za Tanzania, General Venance Mabeyo mu Rwanda


Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 24 Kanama 2021, nibwo Umugaba Mukuru w’Ingabo za Tanzania, TPDF, General Venance Mabeyo hamwe n’abamuherekeje bageze mu Rwanda bakirirwa na Minisitiri w’Ingabo Maj Gen Murasira Albert hamwe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Kazura Jean Bosco n’abandi bayobozi bakuru muri RDF.

General Venance Mabeyo hamwe n’abamuherekeje bageze mu Rwanda bakirirwa na Minisitiri w’Ingabo Maj Gen Murasira Albert hamwe n’abandi bayobozi  

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Tanzania, TPDF, General Venance Mabeyo uri mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi itatu mu Rwanda kuri uyu wa Kabiri yakiriwe na Minisitiri w’Ingabo, Maj Gen Murasira Albert, ku biro bya Minisiteri y’Ingabo biri ku Kimuhurura.

Gen Mabeyo ari i Kigali kuva kuri uyu wa 23 Kanama kuzageza ku wa 26 Kanama 2021, aho we n’itsinda bazanye bateganya gukora ibikorwa bitandukanye mu Rwanda.

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, Gen Mabeyo yavuze ko uruzinduko bagiriye mu Rwanda rugamije gukomeza kwagura umubano n’ubufatanye buri hagati ya TPDF na RDF.

Yavuze kandi ko ari uruzinduko rubaye nyuma y’uko mu minsi ishize Gen Kazura yasuye Tanzania ndetse ibihugu byombi bigasinyana amasezerano y’imikoranire n’ubufatanye mu bya gisirikare.

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Tanzania, Gen Mabeyo Venance n’itsinda bazanye basuye kandi Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi ndetse banasura Ingoro Ndangamateka y’Urugamba rwo guhagarika Jenoside no kubohora Igihugu.

Biteganyijwe ko aba bayobozi muri TPDF bazasura Ishuri Rikuru rya Girikare riri mu karere ka Musanze ndetse banasure Umudugudu w’Icyitegererezo wa Kinigi nawo wubatswe ku bufatanye na RDF.

 

 

ubwanditsi@umuringanews.com


IZINDI NKURU

Leave a Comment