Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa, rwatangaje ko mu ijoro ryo kuwa 3 Werurwe 2022, muri Gereza ya Gicumbi iherereye mu Murenge wa Miyove habereye impanuka y’umucungagereza warashe mugenzi we.
Ibi byabaye ubwo hari umucungagereza w’umukobwa wari urwaye bagenzi be babiri bajya kumusura mu masaha y’umugoroba, ubwo bari muri icyo cyumba baganira nibwo mugenzi wabo w’umusore, yinjiyemo aza kurekura isasu rifata umwe muri abo bakobwa ahita ajyanwa mu bitaro aza gupfa nyuma y’igihe gito.
Ubuyobozi bwa Gereza ya Gicumbi butangaza ko aba bacungagereza bari basanzwe babanye neza ndetse uwo musore yari agiye gusura uwo mukobwa urwaye.
Umuvugizi wa RCS, SSP Pelly Uwera Gakwaya yemeje ko iyi mpanuka yabaye avuga ko amakuru y’ibanze agaragaza ko icyabaye atari ukurasa kubera ko ari uwarashe n’uwarashwe batari bafitanye ibibazo.
Yagize ati “Ikindi ni uko bari basanzwe babanye neza kandi abakozi mu kazi kabo ka buri munsi bahabwa amabwiriza y’akazi nubwo haba habayeho ikibazo cy’impanuka.”
Yakomeje agira ati “Ni ibintu byatubabaje nka RCS ariko na none tunihanganishije umuryango wa nyakwigendera kuko yari umwana w’umukobwa ukiri muto, witanga mu kazi, ndetse nubwo umwana ari uw’umuryango ariko ni umujyambere, amaboko igihugu kibuze.”
SSP Uwera avuga ko bahabwa amabwiriza y’uko bitwararika ku bikoresho by’akazi mu buryo bwo kwirinda nk’izo mpanuka ndetse no kurangwa n’imyitwarire myiza.
NIYONZIMA Theogene