Uko mwirinda Covid-19, abe ari nako mwirinda impanuka-CP Kabera


Polisi y’Igihugu yibukije abaturarwanda ko uko bakomeje kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID19, ko ari nako bakwiye gukomeza kwirinda impanuka zo mu muhanda.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, yabigarutseho mu butumwa yatambukije kuri twita (Twitter) muri iki gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 14 Nzeri 2020.

Yagize ati “Nk’uko dukomeje kubahiriza amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19, abe ari nako twubahiriza amategeko y’umuhanda yose uko bisabwa kugira ngo twirinde impanuka”.

Raporo y’ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu muhanda zigaragaza ko ibi bikunze gutuma haba ukwiyongera ku mpanuka zo mu muhanda, biturutse ku kuba abatwaye ibinyabiziga baba barimo kwihuta ngo bagerere mu rugo ku gihe.

Iyo raporo igaragaza ko mu mpanuka zo mu muhanda 1826 zabaye hagati y’ukwezi kwa Werurwe na Kanama uyu mwaka wa 2020, 744 zabaga muri ariya masaha ya nimugoroba.

Bisobanuye ko 40,7% by’impanuka zabaga mu isaha imwe mu gihe 59,3 zabaga mu masaha 16.

NIYONZIMA Theogene 


IZINDI NKURU

Leave a Comment