U Rwanda rukomeje gahunda yo kubyaza gaz methan umusaruro


Abahanga bavuga ko u Rwanda ruri mu bihugu gifite gaz Methane nyinshi mu Isi, iyi gaz ikaba iri mu kiyaga cya Kivu. Inzobere zivuga ko itabyajwe umusaruro ishobora kugira ingaruka kubaturiye ikiyaga cya Kivu, igahitana abarenga miliyoni 2, u Rwanda rukaba rwaratangiye kuyibyaza umusaruro w’amashanyarazi kuri ubu rukaba ruri kuganira na Kampani yo mu Burusiya ikora ikanacuruza bisi zikoresha Gaz Methane ngo bumvikane uko iyi kampani yakwagurira ibikorwa byayo mu Rwanda.

Ambasaderi Mujawamariya ari kumwe n’abo muri kampani yo mu Burusiya ikora ndetse ikanacuruza bisi zikoresha Gaz Methane

Ibi ambasaderi w’ u Rwanda mu Burusiya Jeanne d’ Arc Mujawamariya yabitangaje mu kiganiro yahaye Radiyo Rwanda.  Yavuze ko icyo u Rwanda ruri gukora ari ugushaka uko rwahuza ba rwiyemezamirimo bakora mu byo gutwara abantu n’ ibintu mu Rwanda bakaba bagura izo bisi zigakoreshwa mu Rwanda. Ati “Ubwo ni ukuzabahuza n’ abacuruzi bo mu Rwanda, ngira ngo murabizi ko ibyo gutwara abantu n’ ibintu biri mu bikorera ku giti cyabo, bidusaba rero kugira kubahuza ngo bazabone abo bakorana. Nagira ngo nibutse ko nubwo abo bantu bakora izi bisi nabo baba bakeneye ko ibyo bakoze bigira ababigura”

Amb. Mujawamariya yavuze ko abakora izi bisi nibamara kubona uko isoko ryo mu Rwanda rihagaze bashobora no kwagurira ibikorwa byabo mu karere no muri Afurika. Kugeza ubu mu Rwanda hari hari sitasiyo ebyiri zivoma gaz methane mu Kivu,  imwe iri mu karere ka Rubavu, indi mu karere ka Karongi.

 

TUYISHIME Eric


IZINDI NKURU

Leave a Comment