Sobanukirwa ubwoko bushya bwa coronavirus “Delta” buhangayikishije isi


Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS), mu mpera za Gicurasi 2020 ni bwo ryatangaje ko ubwoko bushya bwa Coronavirus yihinduranya bwahawe amazina abutandukanya, aho gukomeza kwitirirwa ibihugu bwabonetsemo bwa mbere. Nubwo bwose bufatwa nk’ubwihinduranya muri rusange, ubushakashatsi butandukanye bwerekanye ko hari itandukaniro mu buryo bwo gukwirakwira, kurembya no kwica abandura.

Ubwabonetse mu Bwongereza bwiswe Alpha, ubwo muri Afurika y’Epfo bwitwa Beta, mu gihe ubwabonetse mu Buhinde bwahawe izina rya Delta.

Ubwiswe Delta bwagaragaye bwa mbere mu Buhinde mu Mpera za 2020 bushyirwa ku isonga mu kwandura vuba ndetse bitekerezwa ko ari bwo ntandaro y’impfu n’ubwandu bya COVID-19 bibarirwa mu bihumbi bimaze iminsi biboneka muri icyo gihugu buri masaha 24.

Ntabwo haranzurwa icyaba gitera uko kwandura ku muvuduko uri hejuru kwa Delta, gusa Biorxiv iheruka kumurika inyigo igaragaza ko utunyangingo twayo twihuriza hamwe kugira ngo tubone imbaraga zo kwinjira mu mubiri neza.

Ikindi cyagaragaye kuri Delta ni uko abayanduye baremba vuba kandi ibimenyetso byayo bikagaragara cyane mu buryo butandukanye n’ibyagaragaye ku banduye Coronavirus icyaduka mu mpera za 2019.

Abaganga bo mu Bushinwa baherutse gutangaza ko 12% by’abanduye Delta muri icyo gihugu baremba bakagaragaza n’ibimenyetso bikomeye mu minsi itatu cyangwa ine, mu gihe kuri Coronavirus isanzwe abaremba muri iyo minsi baba bari hagati ya 2% na 3%.

Ibyo biniyongeraho kuba abashakashatsi bo mu Bwongereza baherutse kwerekana ko n’ibimenyetso byayo bigenda bihindagurika ugereranyije n’ibisanzwe bizwi, bikaba byaba icyuho cyo kuyikwirakwiza ku bakiri bato batajya bagaragaza ibimenyetso bya Coronavirus n’ubusanzwe.

Prof Tim Spector wari uyoboye ababukoze yavuze ko ibimenyetso basanganye abenshi mu banduye Delta ari ukuribwa umutwe, kumagara mu muhogo, kugira umuriro no gutoha amazuru cyane.

Gukorora no gutakaza ubushobozi bwo kumva impumuro byo ntibyakunze kuboneka.

Inyigo yakorewe ku barwayi 19.543 ba COVID-19 barimo 377 bajyanywe mu bitaro muri Ecosse, yo yerekanye ko uwanduye Delta afite ibyago byo kurwarira mu bitaro zikubye inshuro ebyiri ugereranyije n’abandi.

Ubwo bushakashatsi bwanerekanye ko dose imwe y’urukingo nta gikomeye isobanuye ku wanduye Delta, kuko nibura nyuma y’ibyumweru bitatu ahawe iya Pfizer imurinda kuremba ku gipimo cya 33%. Uwanduye Alpha we imurinda 50%.

Icyakora uwahawe dose ebyiri zayo we aba afite uburinzi bukomeye kuri Delta nubwo butaba bungana n’ubwo ku bundi bwoko.

Hagaragazwa ko nyuma y’ibyumweru bibiri umuntu ahawe dose ya kabiri ya Pfizer imurinda kurembywa na Delta ku gipimo cya 79%. Ni mu gihe kuri Alpha ho aba afite uburinzi bwa 92%.

Mu bwoko butandukanye bwa Coronavirus yihinduranya, OMS ivuga ko Delta ari yo “virus iteye impungenge”.

Hari amakuru y’uko ibihugu by’u Burayi byo biri kwitegura gutanga dose ya gatatu mu kurinda abaturage babyo kugarizwa n’ubwoko bushya bwa Coronavirus zihinduranya.

OMS igaragaza ko kugeza ubu Delta imaze kuboneka mu bihugu 74, biturutse ku koroshya ingamba kwa bimwe byafunguye imipaka.

Uretse kuba igenda ikwirakwira mu bihugu byinshi vuba, ubushakashatsi bw’Abongereza bwerekanye ko inandura byihuse ku gipimo cya 40% ugereranyije na Alpha yahabonetse bwa mbere, nayo bigaragazwa ko yandura ku gipimo kiri hagati ya 43% na 90% ugereranyije n’izindi.

Magingo aya hagaragazwa ko abarenga 91% mu banduye COVID-19 mu Bwongereza basanganywe Delta.

 

KAYITESI Ange<

/strong>


IZINDI NKURU

One Thought to “Sobanukirwa ubwoko bushya bwa coronavirus “Delta” buhangayikishije isi”

  1. […] OMS itangaje ibi mu gihe ibihugu bitandukanye birimo na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bisa n’ibyamaze koroshya ingamba zari zisanzweho zo kwirinda zirimo no kwambara agapfukamunwa, nyuma yo kubona ko gukingira bitangiye kubafasha kugabanya imibare y’ubwandu bushya n’iy’abahitanwaga na COVID-19. […]

Leave a Comment