Rutsiro: Icyamuteye kuruma umukunzi we akamuca ururimi cyamenyekanye


Mu minsi mikuru isoza umwaka wa 2021, havuzwe inkuru y’umusore wo murenge wa Rusebeya mu karere ka Rutsiro, waciwe ururimi n’uwari umukunzi we yari amaze guha impano y’ikariso.

Amakuru yageze ku itangazamakuru ubwo ryajyaga ahabereye icyaha ni uko umusore yarumwe ururimi ubwo yashakaga gufata umukobwa ku ngufu.

Kugeza ubu igice cy’ururimi rw’umusore rwacitse baragishatse barakibura.

Uyu musore w’imyaka 26 yatanze ikirego ku wa 30 Ukuboza 2021, aho yaregeye Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, avuga ko yaciwe ururimi n’uyu mukobwa.

Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B Thierry yatangaje ko “iperereza ryakozwe rigaragaza ko umukobwa yamurumye yitabara kuko yari yugarijwe n’amakuba, aho umuhungu yashakaga kumusambanya ku gahato.”

Yongeye ho ati “Ubugenzacyaha bwahise buregerwa n’umukobwa, ubu bukaba bukurikiranyeho umuhungu icyaha cy’ubwinjiracyaha ku cyaha cyo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato.”

Abajijwe niba iyo umukobwa ataza gutanga ikirego, RIB yari gukurikirana umuhungu, Dr. Murangira yavuze ko “Ubugenzacyaha bufite ububasha n’uburenganzira bwo gukurikirana icyaha bubyibwirije cyangwa buregewe.”

Yashimangiye ko ubu burenganzira RIB ibuhabwa n’ingingo ya 17 y’Itegeko ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha.

Dr. Murangira yasabye abantu kwitondera ibyo bakora kuko kuba uvuga ko ukundana n’umuntu bitaguha uburenganzira bwo kuba wamukoresha icyo adashaka.

Ati “Umuntu ni umunyagitinyiro kandi ni indahungabanywa, kubaha ubushake bw’umuntu ni ingenzi cyane. Abakundana rero twabagira inama zo kwirinda ikintu cyose gishobora gutuma bagongana n’amategeko, ibintu by’agahato babireke kuko bibakururira ibibazo”

Yakomeje agira ati “Hari ibirego bisa nk’ibi RIB yakira, bikunze kuba mu rubyiruko aho abantu bari basanzwe bakundana baza gutanga ibirego, bakarega uwo bari basanzwe bakundana ko yashatse cyangwa yamufashe ku ngufu.”

Dr. Murangira avuga ko hari abafatirana abandi kuko babasuye aho batuye cyangwa bakabafatirana banyoye basinze mu birori, ndetse rimwe na rimwe bakabashyiriramo ibibasinziriza.

Ati “Ibi isomo bitanga ni uko gukundana n’umuntu bitavuze ko wamukoresha ibyo adashaka, kubaha ubushake bw’umuntu ni ingenzi cyane.”

Uyu musore ashobora gufungwa imyaka irenga itanu

Uyu musore akurikiranyweho ubwinjiracyaha bw’icyaha cy’ubugome cyangwa icyaha gikomeye.

Ubusanzwe ubwinjiracyaha buhanirwa iyo umugambi wo gukora icyaha wagaragajwe n’igikorwa kimwe cyangwa byinshi biboneka, bidashidikanywa by’intangiriro y’icyaha biganisha ku ikorwa ryacyo, nyuma bigahagarikwa, bikabuzwa kugera ku cyifuzo cyangwa bikazitirwa n’impamvu zidakomoka ku bushake bwa nyiri ugukora icyaha.

Ubwinjiracyaha burahanirwa n’ubwo icyari kigambiriwe kitashoboraga kugerwaho bitewe n’impamvu nyiri ugukora icyaha atashoboye kumenya.

Ubwinjiracyaha bw’icyaha cy’ubugome cyangwa icyaha gikomeye buhanishwa kimwe cya kabiri cy’igihano giteganyirijwe icyo cyaha. Ku cyaha gihanishwa igifungo cya burundu, ubwinjiracyaha buhanishwa igihano cy’igifungo cy’imyaka 25.

Abihamijwe n’Urukiko ashobora guhabwa igihano kiri hagati y’imyaka itanu kugeza kuri irindwi n’igice, hakiyongera n’ihazabu y’amafaranga ari hagati y’ibihumbi 500 Frw na miliyoni 1 Frw.

Impamvu ni uko umuntu wese uhamijwe n’urukiko gukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 10 ariko kitarenze imyaka 15 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni 1 Frw ariko atarenze miliyoni 2 Frw.

Ni ibihano bitenganywa n’ingingo ya 134 y’Itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

 

 

Source: igihe 


IZINDI NKURU

Leave a Comment