Perezida Nkurunziza ntakozwa ibyo gucyura ingabo zari muri Somalia


Ubwo Perezida w’igihugu  cy’u Burundi Nkurunziza Pierre yamenyaga icyemezo cy’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe gisaba gucyura ingabo 1000 z’iki gihugu zari mu butumwa bw’amahoro muri Somalia bitarenze uku kwezi kwa Gashyantare muri uyu mwaka wa 2019, ntiyabyishimiye kuko byinjirizaga igihugu.

Perezida Nkurunziza Pierre

Amakuru dukesha Deutsche Welle atangaza ko Perezida Nkurunziza yababajwe n’iki cyemezo kuko ziriya ngabo z’u Burundi ziri mu butumwa bw’amahoro muri Somalia yari amahirwe akomeye yinjirizaga igihugu amadovize.

Ibi bibaye izi ngabo zinjizaga byibuze miliyoni 18 z’amadorali mu gihugu,  buri musirikare umwe ikamubarira amadolali 1028 buri kwezi, ikanishyura guverinoma amadolali 200 kuri buri musirikare nk’ikiguzi cy’ibyo imutangaho.

Nyuma y’ibiganiro yagiranye na mugenzi we Mohamed Abdullahi wa Somalia, Perezida Nkurunziza yatangaje ko uwo mwanzuro wo gucyura ingabo ze atawakiriye neza. Yakomeje avuga ko bemeranyije gusaba inama idasanzwe iwigaho, ikazafata umwanzuro ufitiye akamaro impande zose.

 

TUYISHIME Eric


IZINDI NKURU

Leave a Comment