Nyuma yo gusambanya abana babiri yatawe muri yombi yiha igihano gikomeye


Umugabo w’imyaka 40 wo mu karere ka Rusizi, mu murenge wa Muganza, yiyahuriye mu biro by’akagari nyuma yo gufata abana babiri ku ngufu.

Ibi byabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 4 Ugushyingo 2022 ahagana saa kumi n’imwe z’umugoroba ubwo aba bana bari batashye bavuye ku ishuri bagahura n’uyu mugabo akabashukisha amandazi n’ibindi.

Bivugwa ko yabajyanye iwe akabasambanya. Mu nzira berekeza iwabo bahuye n’irondo ahagana saa cyenda z’ijoro batashye bafite amafaranga 300 Frw bavugaga ko ari ayo yabahaye ngo bigurire ibyo bashaka.

Ubwo abakora irondo babonaga batambutse babajije aho bavuye barahasobanura ndetse banerekana aho uwo mugabo atuye.

Uyu mugabo yahise atabwa muri yombi bamufungira mu biro by’akagari ariko nyuma y’iminota mike basubiye kumureba basanga yamaze kwiyahura.

Bivugwa ko yakoresheje umugozi yiyahura ariko icyateye urujijo ni ahantu yakuye uwo mugozi yakoresheje ngo kuko mu kagari imigozi nk’iyo nta yibamo.

Umuyobozi w’akagari ka Shara, Ntawukimara Samson, yasobanuye ko uyu mugabo yiyahuye mu kanya nk’ako guhumbya akoresheje umugozi bishoboka yari yambariyeho cyangwa yambaje ipantaro ngo kuko nyuma yo kwiyahura basanze ikoboyi yari yambaye yaguye hasi.

Yakomeje asobanura ko uyu mugabo wakoraga akazi ko kwikorera inzoga n’ibindi muri aka kagari yari asanzwe yarananiranye ngo kuko yafunzwe inshuro zirenze imwe.

Ati “Uyu mugabo yari asanzwe ari igihazi kuko yafunzwe inshuro nyinshi ndetse ku makuru ari kuvugwa, ashobora kuba yarigeze gukatirwa n’imyaka 15 kubera ibyaha by’ubwicanyi nk’uko ndi kubyumva.”

Yasabye ababyeyi kongera kwita ku burere bw’abana babo no kubabera maso mu gihe cyose hirindwa icyahungabanya ubuzima bwabo.

Abana basambanyijwe barimo uw’imyaka 12 n’undi w’imyaka irindwi bakaba kuri ubu bari kwitabwaho harebwa ko nta ndwara ashobora kuba yabanduje banahabwa ubuvuzi bw’ibanze.

Umuyobozi w’akarere ka Rusizi, Dr Kibiriga Anicet yabwiye IGIHE ko bagikusanya amakuru n’ibimenyetso ku byabaye bityo ko nta byinshi bahita babivugaho batarasobanukirwa neza uko byagenze.

 

 

ubwanditsi: umuringanews.com


IZINDI NKURU

Leave a Comment