Minisitiri w’Uburezi yasanze hari ibitaranozwa neza na kaminuza ya Gitwe


Mu rugendo rw’umunsi umwe Minisitiri w’Uburezi Dr Mutimura Eugène yakoreye muri Kaminuza ya Gitwe ejo hashize ku wa kabiri, yasuye ibikorwa binyuranye anerekwa ibikoresho by’Ishami ry’ubuvuzi, akaba yaravuze ko yabonye 85% y’ibikorwa bigenda neza gusa ngo 15% isigaye ari ibyo bifuza ko bihinduka kugira ngo ishami ry’ubuvuzi umwaka wa mbere ryongere rifungure imiryango. Yashimangiye ko intambwe imaze guterwa ishimishije ko ariko ibisigaye bike byakosorwa kugira ngo umwaka w’amashuli utangire byararangiye kandi birashoboka.

Minisitiri w’Uburezi Dr Mutimura Eugene yasuye Kaminuza ya Gitwe asanga hari ibitaranozwa neza

Minisitiri Mutimura yagize ati “hari bamwe mu bayobozi b’ibigo by’amashuli bagirwa inama y’ibyo bakwiriye guhindura  ariko ntibakore na kimwe, twasabye ko bongeramo ibindi bikoresho, tunasaba ko abashinze iyi Kaminuza bareka kwivanga mu mikorere y’ubuyobozi bwayo ibi nibyubahirizwa umwaka wa mbere uzafungurwa nta kabuza.”

Urayeneza Gérard uhagarariye Kaminuza ya Gitwe yavuze  15% basabwa gukosora ari bicye ugereranije n’ibimaze gushyirwa mu bikorwa akaba yaranijeje ababyeyi n’abanyeshuli muri rusange ko umwaka w’amashuli uzatangira  barangije gukosora ibyo babwiwe.

Hashize igihe Kaminuza ya Gitwe yongeye gusubukura amwe mu mashami yayo Minisiteri y’Uburezi yari yafungiye imiryango mu gihe cy’amezi atandatu. Mu mashami 5  iyi Kaminuza ya Gitwe ifite, 4 muri yo niyo yongeye gutangira.

Mbere Minisiteri y’Uburezi yari yavuze ko ishami ry’ubuvuzi umwaka wa mbere ritagomba gufungura kubera ko ritari ryujuje ibyangombwa bisabwa.

Ubwanditsi


IZINDI NKURU

Leave a Comment