Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi mu iperereza ku cyishe amafi yo mu mugezi wa Mukungwa


 

Dr Gérardine Mukeshimana Minisitiri w’Ubuhinzi n’ubworozi, yatangaje ko kuri uyu wa Gatandatu hasuwe aho umugezi wa Mukungwa unyura hose mu Mirenge ya Muko, Rusasa, Nkotsi, Rugero, Rwaza na Shyira, bari gukora iperereza ku kibazo cy’amafi yo mu bwoko bw’Inkwekwe n’Inshonzi yagaragaye apfuye kuwa Gatanu tariki 21 Nzeri 2018 mu mugezi wa Mukungwa uherereye mu Ntara y’Amajyaruguru, bikaba byaragaragaye ko nta yandi mafi yapfuye yari akigaragara muri uyu mugezi.

Mu gitondo cyo kuwa gatanu nibwo amafi yagaragaye areremba hejuru yapfuye

Bivugwa ko ku wa Gatanu abaturage bazindukiye mu kazi nk’uko bisanzwe bagatungurwa no kubona amafi menshi areremba hejuru y’amazi ariko yapfuye.

Minisiteri y’Ubuhinzi n’ubworozi mu itangazo yashyize hanze ejo hashize kuwa Gatandatu, ivuga ko hakozwe igenzura mu yindi migezi ifite aho ihurira na Mukungwa nk’Akagera na Nyabarongo, ariko nta mafi yapfuye yagaragayeyo.

Izamuhaye Jean Claude, Umuyobozi w’Ikigo Gishinzwe Ubuhinzi n’ubworozi  (RAB) mu Ntara y’Amajyaruguru, avuga ko ayo mafi akimara kugaragara hari abibwiraga ko yaturutse mu biyaga bya Burera na Ruhondo. Ati “twasanze arimo kuva mu mugezi wa Mugara mu Murenge wa Muko, twakurikiye uwo murongo wose dusanga agera muri Vunga, gusa ntitwari twamenya impamvu yayishe, haracyari gushakwa uburyo twayapima tukayimenya”.

Abaturage baburiwe kwirinda kurya aya mafi yipfushije dore ko wasangaga agurishwa make

Minisitiri w’Ubuhinzi n’ubworozi akaba yarasabye abakora uburobyi kutaroba amafi bakoresha ibintu byose bihumanya bigamije kuyobya ubwenge amafi,  kuyananiza cyangwa kuyica. Akaba yanibukije abantu bose kwirinda kujugunya imyanda inyuranye mu nzuzi,  ndetse anasaba abantu bose kutarya amafi yipfushije.

 

Ubwanditsi


IZINDI NKURU

Leave a Comment