Madamu Jeannette Kagame yazamuye amarangamutima ya benshi anahumuriza abahuye n’ibiza


Kuri uyu wa Gatanu tariki 26 Gicurasi 2023,  Madamu Jeannette Kagame yakomeje abahuye n’ibiza bo mu Ntara y’Uburengerazuba, Amajyaruguru n’Amajyepfo, byaturutse ku mvura yaguye mu ntangiriro z’uku kwezi, abagenera ubutumwa bwo kubihanganisha, anasura abana bo mu irerero bazanye n’ababyeyi babo bavanywe ahashyiraga ubuzima bwabo mu kaga.

Ati “Birasanzwe mu muco wacu kuba hafi y’uwagize ibyago. Natwe nk’ababyeyi uyu munsi twabazaniye ubutumwa bwo kubakomeza, mukomere kandi mukomeze kwihangana. Iteka kubura uwawe mu buryo nk’uko byagenze bishengura imitima, ababuze ababo mukomere mwihangane kandi turabizeza ko turi kumwe namwe”.

Yabashimiye ko bakomeje kwihangana mu bihe bigoye kandi bakaba bakomeje kwishakamo ibisubizo, ubuzima bukaba bukomeje kugaruka.

Madamu Jeannette Kagame yashimiye ababaye hafi abahuye n’ibiza bakabatabara avuga ko “ubusanzwe kuva kera ubumuntu no gutabara ari indangagaciro z’umunyarwanda’ kandi n’ibibazo by’ibiza byagwiriye u Rwanda ruzabitsinda.

Ati “Igihugu cyacyu cyanyuze mu bihe bikomeye nka Covid-19, byatweretse ko dukwiye guhora twiteguye guhangana n’ibibazo bitandukanye byibasira Isi dutuyemo. Nk’uko twatsinze urugamba rwa Covid-19 uru na rwo tuzarutsinda kuko dufite ubuyobozi bwiza, tuzarutsinda kuko dufite ubuyobozi bwita ku baturage babwo”.

Madamu Jeannette Kagame yasabye abaturage kongera gutekereza ku muryango, kwita ku buzima bw’abagize umuryango cyane cyane abana bato, abafite ubumuga, ababyeyi, abakuze ndetse n’abagize ihungabana.

Intara y’Uburengerazuba hari site 53 ziriho abakabakaba ibihumbi 16 bibasiwe n’ibiza by’imvura yaguye mu ijoro ryo kuwa 2 rishyira kuwa 3 Gicurasi 2023.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Musabyimana Jean Claude, yashimiye Umuryango Imbuto Foundation watanze inkunga yo kwita ku bana bari munsi y’imyaka itanu bari muri za Site, aho muri Ngororero hari abana 345.

Leta yahise igoboka abaturage bahuye n’ibiza, ibaha ibiryamirwa, ibiryo bigenewe abagore batwite ndetse n’abana, tubaha ibikoresho by’isuku n’ibindi kuko ibindi byari byatwawe n’ibiza.

Minisitiri Musabyimana yavuze ko ibiza byabaye ariko ubu leta iri gutegura uburyo abaturage bose bahuye n’ibiza basubira mu buzima busanzwe no kububakira, aho imiryango isaga 7000 igiye kubakirwa ku ikubitiro.

Ati “Ubu kugeza uyu munsi Site bazubakirwaho bose zaramenyekanye ndetse n’imiryango 7909 igomba kubakirwa mu turere twa Rubavu, Rutsiro, Karongi, Ngororero, Nyabihu na Burera yose turayizi, twose turayizi tukaba tuzahera ku miryango ifite ubushobozi buke kurusha iyindi ariko imiryango yose izafashwa kubona aho gutura”.

Mu karere ka Ngororero, abahuye n’ibiza bahawe ibiribwa bigizwe na kawunga ibilo birenga ibihumbi 56, ibishyimbo ibilo birenga ibihumbi 33, umuceli, shisha kibondo, ibisuguti, amagi, isukari n’ibindi.

Muri aka karere ibiza byishe amatungo 182 arimo inka 11, intama 14, ihene 41, ingurube 19, inkwavu 73 n’inkoko 24. Ubuso bw’imyaka yangiritse ni hegitari 897,13, imihanda yangiritse ni itandatu ariko ubu yose yabaye nyabagendwa. Ibiraro byangiritse ni 14, amapoto ni icyenda n’imiyoboro y’amazi umunani, ibiza byanahitanye abantu 23, hakomereka bane, inzu 256 zisenyuka burundu izindi 324 zisenyuka igice, ni mu gihe izindi 831 ziri ahantu hateza ibibazo abazituyemo. Imiryango 864 igizwe n’abantu 3,559 icumbikiwe kuri site 14 zirimo amashuri, insengero n’ahandi.

 

 

 

 

INKURU YANDITSWE NA TUYISHIME Eric


IZINDI NKURU

Leave a Comment