Imyiteguro ya siporo yo kurwanya indwara zitandura irarimbanyije


Tariki ya 20 Ukwakira 2019 muri IPRC Kicukiro, hazabera siporo mu mikino itandatu itandukanye, buri wese agakina uwo ashaka bitewe n’uwo akunda, byateguwe na sosiyete itegura ibirori n’ibikorwa bitandukanye mu Rwanda, “Thousand Hills Events”,intego nyamukuru ni ukurwanya indwara zitandura zikunze guterwa no kudakora siporo ihagije.

Imibare igaragaza ko mu Rwanda indwara zitandura zigize 20% by’impfu ziboneka buri mwaka

Mu itangazo rigenewe abanyamakuru, Thousand Hills Events yatangaje ko abazitabira iyo siporo rusange bazidagadura mu mikino y’umupira w’amaguru, Volleyball, Basketball, Cricket, Tennis no kwiruka kilometero icumi.

Rigira riti “Thousand Hills events yatangiye ibi bikorwa mu rwego rwo gushishikariza no kwibutsa abikorera ko bakwiriye gushaka umwanya muto wa siporo, hagamijwe kurwanya indwara zitandura, kuko bizafasha mu iterambere ry’igihugu.”

Icyo gikorwa gifite insanganyamatsiko igira iti “Abakozi bafite ubuzima bwiza, umusaruro utubutse.’’

Ibigo bifite abakozi bazitabira icyo gikorwa, bigomba kubanza kwiyandikisha ku rubuga www.thousandhillsevents.com, bakiyandiksiha muri siporo ebyiri bahisemo.

Ubushakashatsi bwakozwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima ku ndwara zitandura mu 2013, bwagaragaje ko 2,8% bafite umubyibuho ukabije,14,3% bafite ibiro byinshi bitajyanye n’uko bareshya naho 7.8% bafite ibiro biri munsi y’ibyo bakabaye bafite.

Bwagaragaje kandi ko ibibazo by’umubyibuho ukabije byiganje ku bantu bari hagati y’imyaka 35-54, muri bo abagore bakaba bagize 4,7%.

Ikindi ni uko ibibazo by’umubyibuho ukabije biri cyane mu mijyi ku kigero cya 10.2%. Ubwo bushakashatsi bwagaragaje ko 15% basanganywe umuvuduko ukabije w’amaraso, kandi ku bantu bari hagati y’imyaka 55 na 64 byiyongera ku kigero cya 40%.

 

UWIMPUHWE  Egidia


IZINDI NKURU

Leave a Comment