Ihindagurika ry’ikirere: Ikibazo gikomereye ibinyabuzima byo muri Parike y’Akagera


 Parike y’Akagera irambuye mu misozi n’imbuga ndende zubakitsemo amateka n’ubwiza bw’ibidukikije, ni ahantu hihariye ku isi ndetse no mu Rwanda, aho amazi y’uruzi rw’Akagera, ibiyaga byegereye imbibi n’ubutaka bituma inyamaswa zinyuranye zibona ubuzima bwiza. Ariko muri iki gihe, ubwo isi ihanganye n’ingaruka z’ihindagurika ry’ikirere, ubuzima bw’iyi parike buri mu kibazo kitagaragara ariko gifite ingaruka z’igihe kirekire.

Abashakashatsi mu by’inyamaswa n’ibidukikije bavuga ko mu myaka icumi ishize, ibimenyetso by’ihindagurika ry’ikirere byatangiye kugaragara muri Parike y’Akagera.

Muri byo harimo:

Imvura igwa mu buryo budateganyijwe, rimwe na rimwe ikaba nyinshi mu gihe gito, bikateza imyuzure yanduza amazi cyangwa ikabura igihe kirekire, bigateza amapfa.

Ubushyuhe buzamuka ku gipimo kidasanzwe, bigatuma amazi y’ibiyaga akama vuba ndetse ibiti n’ibyatsi bikuma.

Guhungabana kw’imibereho y’inyamaswa, aho zimwe muri zo nk’impala, inyoni n’ibisamagwe byagiye bigaragaza guhindura imigenzereze yazo, nko guhindura aho zari zisanzwe zigurukira cyangwa zishakiraga amafunguro.

Abashakashatsi bavuga iki?

Dr. Uwimana, umushakashatsi mu by’ubuzima bw’inyamaswa, avuga ko guhinduka kw’ikirere kutazigera kuba ikibazo cy’inyamaswa gusa, ahubwo ari ikibazo cy’ubumwe bw’ibidukikije.

Ati: “Iyo imvura idahagije, ibimera bitanga indyo y’inyamaswa biruma. Ibi bituma inyamaswa zimwe zihura n’inzara, zishobora kwimukira mu bindi bice. Iyo ibyo bice bitabifitiye ubushobozi bwo kuzitunga, zishobora gupfa cyangwa kwangiza ubuzima bw’ahazituranye. Ni uruziga rudashira.”

Nawe akomeza asobanura ko mu myaka mike ishize babonye inyamaswa zimwe zigerageza kugera mu mirima y’abaturage zishaka amafunguro, bigatera amakimbirane hagati y’abantu n’inyamaswa.

Prof. Mugabo, inzobere mu by’imiterere y’ikirere, we avuga ko ubushyuhe buri kuzamuka ku buryo buzahindura burundu ishusho y’ubuzima mu Akagera.

Ati: “Ibigega by’amazi nk’ibiyaga bya Rwanyakizinga, Mihindi na Shakani bishobora kugabanuka mu gihe gito mu gihe ubushyuhe bukomeje kuzamuka ndetse n’imvura ikagwa nabi. Ibi bizabangamira cyane amafi n’inyamaswa zishakira ubuzima ku mazi. Iyo amazi abuze, ubuzima bwose bw’inyamaswa ziyakenera burazimira.”

Ingaruka ku binyabuzima ntizibarika

Ihindagurika ry’ikirere rifite ingaruka nyinshi ku binyabuzima byo muri Parike y’Akagera harimo kubura k’ubwoko bw’inyamaswa n’inyoni zimwe kubera kubura indyo cyangwa amazi.

Kwiyongera kw’indwara zituruka ku mpinduka z’ikirere, nk’iziterwa na za bagiteri n’udukoko duterwa n’ubushyuhe bwinshi.

Gusubira inyuma k’ubukerarugendo, iyo inyamaswa n’ibimera bikurura ba mukerarugendo byagabanutse, amafaranga akoreshwa mu kubungabunga parike aragabanuka.

Abashakashatsi bose bahuriza ku kuba hakenewe ingamba zihuse zo kurinda Parike y’Akagera n’ibinyabuzima buyibarizwamo, harimo gukomeza ubushakashatsi buhoraho ku mpinduka z’ikirere mu karere, kongera ubusitani bw’amashyamba kugira ngo afashe kugumana amazi no kugabanya ubushyuhe, gukorana n’abaturage baturiye parike mu bikorwa byo kubungabunga ibidukikije no gukoresha ikoranabuhanga mu kugenzura imvura, ubushyuhe n’ubuzima bw’inyamaswa.

Parike y’Akagera ni umutungo w’igihugu n’isi yose. Ihindagurika ry’ikirere ni icyorezo kidakora ku nyamaswa gusa, ahubwo kinakora ku bantu bitewe n’uko ubuzima bwacu bufitanye isano itaziguye n’ibidukikije. Kubuza ko iyi parike yangirika ni ugusigasira ubuzima bw’ejo hazaza.

 

 

 

 

INKURU YA NIKUZE NKUSI Diane


IZINDI NKURU

Leave a Comment