Icyo abaturarwanda basabwe kibafasha guhangana na Covid-19


Umuyobozi w’Ikigo k’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) Dr Nsanzimana Sabin, yongeye kwibutsa abaturarwanda kwihutira kumenyesha inzego z’ubuzima mu gihe bumva bafite ibimenyetso by’icyorezo cya COVID-19 birimo n’ibicurane, kugira ngo bakurikiranwe rugikubita .

Mu kiganiro yagiranye na RBA, Dr. Nsanzimana Sabin yagize ati “Ibipimo byacu birakomeza kwiyongera ndetse n’abantu baba bafite ibimenyetso bisa n’ibicurane bashobora guhamagara wa murongo 114, kuko hari igihe dushobora kuba tutagupimye kandi warahuye n’umuntu urwaye.”

Mu Rwanda hamaze gufatwa ibipimo 140,249  kuva umurwayi wa mbere w’icyorezo cya COVID-19 yatahurwa muri Werurwe kugeza ubu, ukaba ari umubare ugenda wiyongera uko ubushobozi bwo gupima na bwo burushaho kwiyongera.

Minisiteri y’Ubuzima itangaza ko kuva umurwayi wa mbere wa COVID-19 yatahurwa mu Rwanda ubushobozi bwo gupima bwavuye ku bipimo 500 bifatwa ku munsi bigera ku 3,000 birenga.

Ibipimo byinshi byagiye bifatwa ahantu mu byago byo kwandura no kwirakwizwa vuba ubwandu kurusha ahandi mu Gihugu, haba ari ku mipaka, mu Mujyi wa Kigali, no mu bakora imirimo  ibashyira mu byago  barimo n’abaganga.

Nubwo hashyizweho ingamba zikomeye mu gukurikirana abarwayi n’abo bahuye na bo, birashoboka ko umuntu umwe cyangwa babiri bashobora gucika ubushakashatsi kandi baranduye, bikaba byatuma bakongeza abandi.

I Kigali hamaze gufatwa ibipimo birenga 2000

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko mu gihe gito hagiyeho gahunda yo gupima abatuye mu Mujyi wa Kigali, imibare igenda yerekana ko uburwayi butarakwirakwizwa mu baturage hagendewe ku bipimo birenga 2000 bimaze gufatwa.mu midugudu yashubijwe muri gahunda ya Guma Mu rugo.

Dr. Nsanzimana yavuze ko abaturage basubijwe muri gahunda ya Cuma Mu Rugo bakomeje kubahiriza amaabwiriza bikaba bikomeje koroshya gahunda yo gukurikirana no gutahura abarwyi bashya mu duce twibasiwe.

Yagize ati “Kugeza ubu tumaze gufata ibipimo by’abarenga 2, 000 batuye hariya, bakaba ari na bo bagaragayemo abagera ku 10 ku munsi w’ejo (muri 22 bose batahuwe i Kigali), ndetse hari n’ibipimo biri bukomeze gufatwa kugeza igihe turangiriza kubona ko nta burwayi bukiri gukwirakwira mu baturage ba hariya cyangwa se bukahava bujya n’ahandi.”

Yakomeje agira ati “Mu bigaragara ndetse n’akazi dukomeza gukora, mu Mujyi wa Kigali uburwayi ntabwo bwakwirakwiye ahubwo twe turakomeza gushakisha ko nta waba abufite aturuka muri iriya mirenge twabonye ko ari ho hari izingiro ry’icyorezo.”

Yahumurije Abaturarwanda abamenyesha ko kuba haraye habonetse abantu 101 atari ibintu byacitse, cyane ko 70% y’abantu bagaragaye ahantu hamwe (muri kasho) bakaba batarigeze bahava ngo bage kwanduza abandi baturage,

Ati “Ni umubare munini birumvikana utahuwe mu munsi umwe, unatwibutsa yuko ubu burwayi bushobora kugera aho ari ho hose.”

Abaturarwanda barasabwa kurushaho kubahiriza amabwiriza yo kwirinda ari yo gusiga intera ya metero, kwambara udupfukamunwa no gukaraba intoki kenshi bakoresheje amazi meza n’isabune cyangwa arukoro yabugenewe.

Source: RBA


IZINDI NKURU

Leave a Comment