Icyo abakirisitu basabwe mu mwaka wa 2021


Nyiricyubahiro Karidinali Antoni Kambanda yageneye abakirisitu gaturika ndetse n’Abanyarwanda muri rusange ubutumwa busoza umwaka wa 2020 bukanatangiza umwaka mushya wa 2021, bugamije kwimakaza umuco wo kwita ku bandi hirindwa kwihugiraho. 

Muri Misa yabaye mu ijoro rishyira kuri uyu wa Gatanu hifashishijwe ikoranabuhanga, Karidinali Kambanda yashimangiye ubutumwa bwa Nyirubutungane Papa Francis busaba abatuye Isi kongera imbaraga mu kwimakaza umuco wo kwita ku bandi muri uyu mwaka wa 2021.

Yagize ati “Turashimira Imana yaduherekeje mu bihe bigoye [by’umwaka wa 2020]. Imana yacu ni nk’umubyeyi wita ku bana be mu bihe bigoye. Ubutumwa bw’umwaka mushya bwa Papa ni ubwo kwimakaza umuco wo kwita ku bandi. Papa aradusaba gusengera amahoro, kandi umuco wo kwita ku bandi wubaka amahoro. Abakirisitu bakwiye kwirinda umuco wo kwihugiraho.”

Yakomeje asobanura ko umuco wo kwita ku bandi ushingira ku mpamvu zirimo kuba hari benshi babuze abavandimwe n’inshuti, mu gihe abandi bagezweho n’ingaruka z’icyorezo cya COVID-19 mu mibereho myiza n’ubukungu.

Ati “Tugomba kwita no kuri abo bari mu bukene, abafite inzara n’abari mu bushomeri buturuka ku cyorezo cya COVID-19 cyateje ibyago bikomeye mu by’ubukungu.”

Nanone kandi, yashimiye abagiraneza batahwemye gufasha abari mu bibazo by’imibereho n’ubuzima mu mwaka ushize, asaba buri wese kwirinda gukoresha nabi umutungo rusange watanzwe n’Imana ari wo Si  n’ubutunzi bwayo.

“[…]Ubutunzi burimo n’ubukoreshwa mu ntambara bukwiye kuba bwifashishwa mu gufasha abakene, abagizweho ingaruka na COVID-19 n’abandi. Tugomba gukorera hamwe mu kurwanya ubukene, inzara n’ibyorezo aho gukoresha nabi umutungo dufite.”

Ubutumwa bwa Nyirubutungane Papa Francis bw’uyu mwaka kandi bunahamagarira Isi kureba no guha agaciro uruhare rw’umugore mu kubaka sosiyete, izo ndangagaciro zikigishwa mu miryango, mu mashuri, muri za kiriziya n’insengero ndetse no mu muryango mugari.

Karidinali Kambanda yashimangiye kandi ubutumwa bwa Papa busaba abatuye Isi gukora ibishoboka byose mu guhangana na COVID-19, kugira ngo uyu mwaka wa 2021 uzabe uw’intsinzi.

Yashimye abaganga n’izindi nzego zihora ku ruhembe rw’imbere mu guhangana n’iki cyorezo, by’umwihariko abitanze batizigama mu Rwanda bagatuma rusoza umwaka rukiri mu bihugu by’intangarugero mu guhangana na cyo.

Yavuze ko nubwo Abanyarwanda n’Isi yose bakomeje guhura n’ibihe bitoroshye byatewe na COVID-19, abitanga mu kugihagarika bakwiriye gushimirwa no gusengerwa.

Yanashimye kandi ubuyobozi Bukuru bw’u Rwanda bwafashe ingamba zinoze zo kurinda abaturage kurushaho gukwirakwiza icyorezo cya COVID-19, azirikana n’abahanga batakigoheka ngo Isi ibone urukingo rw’icyorezo byihuse.

@umuringanews.com


IZINDI NKURU

Leave a Comment