Abakandida batanu bari mu bahataniye umwanya w’umukuru w’igihugu muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo (RDC) basabye ko amatora asubirwamo kuko yabayemo ibitubahirije amategeko. Aya matora yari yateganyijwe kuri uyu wa 20 Ukuboza 2023, guhera saa kumi n’ebyiri z’igitondo (ku masaha y’i Kinshasa), ariko hari n’aho byageze saa saba z’amanywa ataratangira.
Kubera ubu bukererwe, Komisiyo yigenga ishinzwe amatora, CENI, yaraye itangaje ko site z’itora zafunguwe zikerewe zirakomeza gutorerwamo kugeza saa Tanu z’ijoro.
Byamenyekanye kandi ko hari site z’itora zitigeze zitorerwaho. CENI yabyemeje, itangaza ko abagombaga kuzitoreraho batora mu gitondo cy’uyu wa 21 Ukuboza 2023.
Abakandida barimo Martin Fayulu, Denis Mukwege, Théodore Ngoyi, Nkema Lilo na Floribert Anzuluni, mu itangazo rihuriweho basohoye, batangaje ko icyemezo cya CENI cyo kongera igihe cy’amatora kidashingira ku Itegekonshinga.
Aba bakandida basobanuye ko mu gihe habaye ibidasanzwe mu matora, bikaba ngombwa ko igihe cyayo gihindurwa cyangwa kikongerwa, atari CENI yonyine ifata icyemezo, ahubwo ko ihuza abahagarariye buri ruhande mu buryo bungana, bakemeza igikwiye gukurikiraho.
Fayulu na bagenzi be basabye Abanye-Congo, Leta ya RDC, Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika, Umuryango wa Afurika y’Amajyepfo n’Umuryango w’Abibumbye ko amatora yo kuri uyu wa 20 Ukuboza yateshwa agaciro, hagategurwa andi.
Bagaragaje kandi ko batizeye abayobozi n’abakozi ba CENI, basaba ko bahindurwa, abashya bakaba ari bo bategura, bakanayobora amatora bundi bushya.
Ku ruhande rw’umukandida Félix Tshisekedi, Patrick Muyaya usanzwe ari Umuvugizi wa guverinoma yatangaje ko amatora yagenze neza nk’uko yari yarateguwe, ashimira Abanye-Congo kuba bayitabiriye.
Inama y’Abepisikopi Gatolika yo muri RDC, CENCO, yari yohereje indorerezi ibihumbi 25 kuri site zitandukanye hirya no hino mu gihugu. Yatangaje ko aya matora ari yo ya mbere yagenze nabi kurusha andi yose yabaye ku Isi, ishingiye ku bukererwe bwabayeho, kwibura kwa bamwe ku ntonde z’abatora, kudakora kw’imashini n’ibikorwa by’urugomo.
UBWANDITSI: umuringanews.com