Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Intara y’Iburasirazuba arakangurira abaturage kwisunga amakoperative kandi abanyamuryango bayo nabo bakagira amakenga ku mafaranga n’imicungire y’amakoperative yabo.
![](http://umuringanews.com/wp-content/uploads/2018/08/Abagore-bIbirasirazuba-bari-mu-makoperative.jpg)
Bamwe mu bagore 120 bari mu nzego z’ubuyobozi mu makoperative yo mu Ntara y’iburasirazuba basabwe kurushaho kwitabira amakoperative, banakangurirwa cyane kuba maso ku bigendanye n’umutungo wa koperative, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Iburasirazuba Habimana Kizito yabivuze muri aya magambo “ leta ikangurira abantu kugirango bishyire hamwe igere aho ibasanga, ibyo gukora uri umuntu umwe n’umuntu wese wikorana ntabwo tumureba, niyo mpamvu namwe mwaje kuko mukorera hamwe mubone ubwo bumenyi, umuntu utari muri koperative bizamugora gutera imbere, umuntu utari muri koperative ntazatera imbere kuko aba yikorana”.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara yakomeje agira ati “kuki amakoperative turimo afite ibibazo byinshi? Kuki arimo ibice bibiri? Icya mbere twishyize hamwe ya makoperative tuyarekera abantu bamwwe bajya kuducungira imari bajya kuducungira amafaranga ntitwabakurikirana umunsi ku wundi, twafashe ibintu byacu tubiha abantu bamwe turabizera ngo ni inyangamugayo ntawukurikirana ntawubaza, za komite twatoye zo kugenzura imari zagombye kubikora mu mezi 3, ariko arashira hakiyongeraho andi nta muntu urabaza, icya kabiri ni uko iyo kopertive ikuze abantu barayirya, koperative yagize amafaranga menshi niyo haje abandi bayobozi nabo barayarya, niyo mpamvu tubasaba kongera mukisuzuma mukareba uruhare rwanyu mu micungire y’amakoperative ndetse n’imikorere yayo”.
![](http://umuringanews.com/wp-content/uploads/2018/08/Abagore-bIbirasirazuba-bari-mu-makoperative-bigishwa-gucunga-imitungo-yabo.jpg)
Kayitesi Solange ni umukozi mu kigo cy’igihugu gishinzwe iterambere ry’amakoperative yemeza ko amahugurwa baha abayobozi b’amakoperative iyo akurikijwe neza agabanya ibibazo biyarimo ibi bikaba bumwe mu bukangurambaga bukorerwa abaturage bandi batarajya mu makoperative kugirango nabo bayisunge .
Mugorewera Jeannette ni uwo mu Murenge wa Matimba mu Karere ka Nyagatare, yagize ati “ibyo mutubwiye natwe twabibonye kare ndetse twanatangiye inzira zo gukemura ibi bibazo biri mu makoperative kugirango twiteze imbere, tunirinde amakimbirane ubu twateye intambwe dutangira kubaza buri wese uri mu nshingano icyo azikoramo nicyo yagejeje kuri koperative, uyu muco aho twawutangiriye bya bibazo byarakemutse kuko abantu bakorana buri munsi bakabazanya ibigenda n’ibitagenda bakabishakira umuti bari hamwe”.
HAKIZIMANA YUSSUF