Ibura ry’amazi mu Mujyi wa Kigali riri kuvutirwa umuti


 

Umuyobozi Mukuru wa WASAC, Muzora Aimé, yabwiye itangazamakuru ko bafite imishinga ya miliyoni 160 z’amadolari ni ukuvuga miliyari zisaga 139 z’amafaranga y’u Rwanda, iyi mishanga igamije kubaka imiyoboro mishya y’amazi, gusana iyangiritse, kubaka ibigega bishya n’inganda nshya bizatuma ibura ry’amazi rya hato na hato mu mijyi y’u Rwanda biba amateka. Iyi mishinga izatangira mu Ukwakira uyu mwaka, byitezwe ko izasozwa mu myaka ibiri cyangwa itatu iri imbere.

Muzora yemeje ko ibura ry’amazi rigiye kuba amateka

Uyu muyobozi yanemeje ko mu myaka ibiri cyangwa itatu ikigo ayoboye kizaba cyatangije uburyo bw’ikoranabuhanga buzagifasha kugenzura imikorere y’imiyoboro y’amazi mu Mujyi wa Kigali. Ubwo buryo buzafasha WASAC kumenya amakuru y’aho amatiyo n’ibindi bikorwa remezo by’amazi byangiritse, yihutire kubikemura.

Muzora yagize ati “Imiyoboro ihuza Umujyi wa Kigali tugiye kubaka izaba ifite ikoranabuhanga aho tuzajya tugenzurira ingano y’amazi mu bigega ndetse n’umuvuduko w’amazi mu miyoboro, ku buryo aho ubona umuvuduko wazamutse cyangwa wamanutse ari ikimenyetso cy’uko hari ikibazo cyangwa hari ikintu cyahindutse, umutekinisiye wacu ahite ajya kureba icyabaye”.

Ikoranabunga riri mu bizifashishwa mu gukemura ibura ry’amazi

Umujyi wa Kigali ugaburirwa n’inganda z’amazi eshatu zirimo urwa Nzove rutanga metero kibe ibihumbi 80 ku munsi, urwa Kimisagara rutanga metero kibe ibihumbi 25 n’urwa Karenge rutanga metero kibe ibihumbi 15 ariko rukohereza muri Kigali ibihumbi 12, ibihumbi bitatu bisigaye bigakoreshwa muri Rwamagana.

 

NIKUZE NKUSI Diane


IZINDI NKURU

Leave a Comment