Ibitaro bya Faisal bigiye gukemura ibibazo bya benshi bivurizaga mu mahanga


Ibitaro by’Umwa Faisal biri mu byambere bikomeye u Rwanda rufite, biherereye mu karere ka Gasabo umurenge wa Kacyiru, ubusanzwe biri mu bimaze imyaka myinshi bikora mu gihugu cy’u Rwanda. Mu myaka 30 bimaze ubu hatangijwe imirimo yo kubivugurura bikaba byavurirwamo indwara zivurwa n’ibitaro bikomeye ku isi.

Ubusanzwe iyo Umunyarwanda warwaraga indwara zirimo iz’umutima, impyiko n’izindi zisaba kubagwa, zoherezwaga mu bihugu byo hanze nka Kenya cyangwa akanoherezwa mu gihugu cy’Ubuhinde.

Umuyobozi mukuru w’ibitaro bitiriwe umwami Faisal Dr.Edgar Kalimba yatangaje ko ari amahirwe Abanyarwanda bagize yo kugabanyirizwa akayabo batangaga bajyiye i mahanga. Yabwiye Igihe.com dukesha iyi nkuru ati “Igiciro byanze bikunze ntabwo gishobora kungana n’umurwayi ugiye hanze kuko iyo ugiye hanze bisaba itike y’indege, umarayo igihe kirekire nk’ukwezi kugira ubagwe ukire ushobore kugaruka. Nitumara gutangiza izi serivise zifite inyungu nini ku banyarwanda kuko bazabagirwa hano mu rugo kandi binahendutse”.

Ibitaro byitiriwe Umwami Faisal biteganya ko aya mavugurura azaba yarangiye mu gihe cy’imyaka itarenze itanu. Mu mavugiururwa yatangiye mu rei ibi bitro, harimo kubaka inyubako nini izajya yakira ikanavurirwamo abarwayi. Sibyo gusa kuko n’imirimo irimo iy’ubushakashatsi , kwigisha no guhugura abari kwiga ibijyanye n’ubuvuzi. Ibi bitaro kandi bizanavugurura ivuriro rizaba rishinzwe kwakira abntu bafite ubushobozi bwo hejuru n’abandi biyubashye.

Ibitaro byitiriwe Umwami Faisal biri mu btaro bizaba bihenze mu Rwanda kuko bizajya byakira n’abarwayi bavuye mu bindi bihugu nk’uko Abanyarwanda na bo bafataga indege ibajyanye kuvurizwa hanze y’igihugu. Ibi bitaro bizuzura bitwa akayabo k’amafaranga y’u Rwanda asaga miliyari 18, bizaba bibaye igisubizo kuri benshi basiragiraga bashaka ho ababo bavurizwa.

TUYISHIME Eric


IZINDI NKURU

Leave a Comment