Mu Karere ka Gicumbi mu rukerera rwo kuri uyu wa mbere tariki ya 8 Nyakanga 2019, nibwo hamenyekanye ko umugore witwa Kakuze Laurence wo mu Murenge wa Shangasha, yasanzwe yapfuye atemaguwe n’abajura banasize bakomerekeje umwana we w’umuhungu w’imyaka 16.
Ibi byabaye ahagana saa munani z’ijoro ryo ku cyumweru rishyira kuri uyu wa mbere tariki 08 Nyakanga 2019, mu Mudugudu wa Kabeza, mu Kagari ka Shangasha, mu Murenge wa Shangasha w’Akarere ka Gicumbi.Bikaba bikekwa ko aba bajura bashakaga kumwiba inka.
Uriya mwana wakomerekejwe yajyanwe ku Kigo Nderabuzima cya Bushara, naho abasore babiri (Hagabimana) w’imyaka 20 na Habanabakize bakekwaho kwica uriya mugore bamutemye bafashwe n’irondo bamaze gushyikirizwa polisi.
Umuvugizi wa Police mu Ntara y’Amajyaruguru CIP Rugigana Alexis yemeje ko buriya bugizi bwa nabi bwabayeho. Ati “Ubwo bujura bwabayeho, bibye inka umugore yahawe mu Budehe, bamwishe, bakomeretsa n’umwana we. Gusa abajura twabashyikirije RIB niyo iteganya ibyaha bazakurikiranwaho nibiramuka bibahamye”.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w”Umurenge wa Shangasha, Rwitare Lambert yatangaje ko mbere y’uko bariya basore bajya gutera ruriya rugo bari babanje gushaka umuguzi w’inka nk’uko babyivugiye bamaze gufatwa. Ati “Icyo twamenye ni uko aba basore bari babanje gushaka umuguzi w’inka witwa Makuza, gusa bayimugejejeho yagize amakenga ahamagara inkeragutabara zihutira kureba abo basore, zisanga umwe muri bo yatemwe ku kaboko.”
Rwitare Lambert yavuze ko uriya wakomeretse mu bari bateye ruriya rugo, ashobora kuba yatemwe mu gihe wa mugore yitabaraga bamugezeho. Ati “Babonaga ashaka kubarwanya bahita bamutemagura mu mutwe kugeza apfuye, umwana na we bamutemye mu mutwe ari gukurikiranwa ku Bitaro i Byumba.”
Umunyambanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Shangasha yashimangiye ko bariya basore bari basanzwe bazwiho imyitwarire itari myiza.
@umuringanews.com