Nyuma y’inkongi z’umuriro zakomeje kwibasira mu Gakiriro ka Gisozi, bamwe mu bacururizagamo bararira ayo kwarika nyuma y’aho ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bufunze imiryango y’amaduka 130.
Bamwe muri aba bacuruzi bari mu makoperative akorera mu Gakiriro ka Gisozi arimo ADARWA, COPCOM ndetse n’Umukindo na APARWA, batangaje ko babangamiwe cyane n’uburyo ubuyobozi bwabafungiye amaduka mu buryo butunguranye bubabwira ko ari mu rwego rwo kwirinda inkongi z’umuriro.
Aba bacuruzi bavuga ko ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwabafungiye amaduka nyuma y’aho mu minsi ishize hari agace gaherereye haruguru y’aho bakorera kafashwe n’inkongi ndetse umuntu umwe akahasiga ubuzima.
Bavuga ko batunguwe n’uburyo kuri uyu wa Mbere, tariki 29 Gicurasi 2023, Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwafunze inyubako zubatswe mu kajagari muri aka gace ariko bukanafunga n’izujuje ibisabwa byose, baboneraho gusaba inzego zibishinzwe kubarenganura kuko abagera kuri 700 bazikoreragamo bigiye kubagiraho ingaruka.
Umuyobozi wa Koperative ADARWA, Twagirayezu Thaddée, yasabye ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali kureba impande zose aho gufunga inzu zose zirimo n’izidateje ikibazo.
Yagize ati “Mu minsi ishize ahantu habereye inkongi ni ahantu hari hitaruye udukiriro, hari akajagari gakabije ku buryo umuhanda utahageraga nyuma ni bwo umujyi waje gukorera aha ubugenzuzi ariko ikibabaje ni uko hari n’inzu bafunze kandi ntizabuza imodoka zije kuzimya inkongi guhita, yewe nta n’ikibazo ziteje.”
Umuyobozi wa Koperative COPCOM, Kayitare Jérome, na we avuga ko atazi impamvu inzu zabo zigera kuri 98 zafunzwe kandi zubatswe ahantu hadateje ikibazo.
Ati “Ntituragira ikibazo cy’inkongi na rimwe kandi kuba tutagira inkongi ni uko dukurukiza amabwiriza yo kwirinda inkongi, ikindi ibyo dukora ntibikurura umuriro kuko dukora ibijyanye n’ubwubatsi n’ibyuma kandi kuva ubugenzuzi bw’umujyi bwabaho ntibwigeze butubwira ko izo nzu ziteje ikibazo.”
Yongeyeho ko gukuraho izo nyubako ari ikibazo gikomeye kuko inyubako zabo zose zikikijwe n’imihanda ya kaburimbo abanyamuryango biyubakiye anashimangira ko ari ugushyira ubuzima bwabo n’abazikoreragamo mu kaga kuko ari zo zari zitunze imiryango yabo.
Umuyobozi wungirije w’Umujyi wa Kigali ushinzwe Imiturire n’Ibikorwaremezo, Dr Merard Mpabwanamaguru, atangaza ko bari gusenya kiyosike zagiye zishyirwa iruhande rw’inyubako nziza kuko zituma imiryango imwe n’imwe yazo n’inzira bidakoreshwa.
Yagize ati “Bagiye bahashyira za kiyosike impande y’izo nyubako nziza zituma imiryango imwe idakoreshwa cyangwa inzira rusange zidakoreshwa. Twagiye dusanga hari abantu bagiye bafunga inzira abantu banyuramo ku magorofa ku buryo ubu ibiri gukorwa bigamije kugira ngo izo nzira zifungurwe mu kubungabunga umutekano wazo n’uw’abazikoreramo.”
Dr Mpabwanamaguru yavuzeko ibirimo gukorwa bigamije kurwanya inkongi no kurengera abahakorera.
SOURCE: igihe