Gahunda ya “Visit Rwanda” ikomeje gufata intera


Kuri uyu wa Gatatu taliki ya 4 Ukuboza 2019, nibwo ikigo cy’igihugu gishinzwe ubukerarugendo mu Rwanda (RDB), cyatangaje ko cyatangiye imikoranire n’ikipe y’umupira w’amaguru yo mu Bufaransa, Paris Saint Germain muri gahunda ya “ Visit Rwanda”.

Iyi kipe nayo ibinyujije ku rukuta rwayo rwa Twitter yemeje iby’iyi mikoranire mishya hagati yayo na Leta y’u Rwanda, yari isanzwe ifitwe n’ikipe yo mu Bwongeleza ya “Arsenal”.

PSG ije mu mikoranire mishya hagati yayo n’u Rwanda mu rwego rwo kurushaho kwamamaza ubukerarugendo bw’u Rwanda no kumenyekanisha ibindi byiza bitatse igihugu.

RDB yatangaje ko ubu bufatanye buzafasha abakurikirana PSG n’Isi muri rusange kumenya ubwiza bw’u Rwanda, umuco n’udushya twaruhangwamo kimwe n’ibicuruzwa bigezweho birukorerwamo bya ’Made in Rwanda.’

Nk’uko bikubiye mu masezerano y’impande zombi, ikirango cya Visit Rwanda kizajya kigaragazwa kuri Stade ya Parc des Princes aho PSG yakirira imikino yayo ndetse no ku mugongo ku myenda iyi kipe ikoresha mu myitozo no mu gihe cyo kwishyushya mbere y’imikino ya Shampiyona.

Ku mukino PSG yakiriyemo ikipe ya Nantes ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu, abakinnyi bayo baje kwishyushya bambaye imipira y’umweru iriho amagambo ‘’Visit Rwanda’’ mu mugongo.

Muri Stade Parc des Princes hejuru hari handitsemo amagambo ’’Visit Rwanda’’ ndetse yanatambukaga ku byapa byamamaza biba biba iruhande rw’ikibuga.

Inyungu u Rwanda rwiteze ku masezerano rwasinyanye n’ikipe ya Paris Saint Germain

U Rwanda ruyitezeho inyungu zo kuzamura umubare w’abanyamahanga bazasura u Rwanda mu rwego rw’ubukerarugendo bushingiye ku muco, guhanga udushya, guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda ndetse no gusura ibyiza nyaburanga bitatse u Rwanda.

Ubu bufatanye kandi bwitezweho kuzongera umubare w’abashoramari baturutse mu Bufaransa no ku isi yose bazitabira gushora imari mu Rwanda.

Umuyobozi wa RDB Claire Akamanzi aganira na Le Figaro yavuze ko U Rwanda ruzajya rwamamaza ibicuruzwa byarwo ku rwego rw’isi nk’aho icyayi cy’u Rwanda na kawa aribyo byonyine bizajya bicuruzwa ku kibiga cya ‘Parc de Prince’ iyi ikaba ari stade mpuzamahanga PSG yakiriraho imikino yayo ndetse n’abanyarwanda bakazajya bajya kwerekana ibyo bakora mu Bufaransa.

Ikipe ya Paris Saint Germain y’abagore izajya yambara imyambaro iriho ikirango cya Visit Rwanda naho ku ikipe y’abagabo nkuru ya PSG visit Rwanda izashyirwa ku myenda y’imyitozo.

Impamvu u Rwanda rwahisemo gukorana na PSG

U Rwanda rutangaza ko rwahisemo gukorana na PSG nyuma ya Arsenal kuko izi ari ikipe zikomeye ku isi no mu rwego rwo kwigarurira isoko ry’Uburayi by’umwihariko Ubufaransa. Mu gihe PSG yo isanga u Rwanda ruzayifasha kwimenyekanisha ku mugabane wa Afurika no kuzamura impano z’urubyiruko rw’Abanyafurika by’umwihariko umupira w’amaguru.

Ikipe ya Pari Saint Germain yabwiye ikinyamakuru Le Figaro yavuze ko zimwe mu nyungu izakura muri ubu bufatanye harimo no gushaka urubyiruko ku isi rukurikira umupira w’amaguru ndetse no kurukundisha iyi kipe. Iyi kipe kandi ivuga ko isashinga ishuri ry’umupira w’amaguru hano mu Rwanda (Football Academy) ryiyongera ku zindi igiye ifite mu bihugu bitandukanye ku isi.

Ku mbuga nkoranyambaga za Paris Saint Germain zizajya zamamaza “Visit Rwanda” haba kuri Instagram, Twitter, na Facebook ndetse abatoza n’abakinnyi bakomeye muri iyi kipe nka Neymal, Mbappe n’abandi bakazajya baza gusura u Rwanda.

IHIRWE Jean Chris

 


IZINDI NKURU

Leave a Comment