Covid-19: Imbarutso kuri bamwe yo kwisanga mu ihurizo ry’ubuzima


Nubwo Covid-19 yatangiye kumvikana ku isi  mu mpera z’umwaka ushize wa 2019 mu gihugu cy’Ubushinwa, hari bamwe badatinya kuvuga ko bumvaga ko ari indwara y’abazungu, itazigera igera  muri Afurika by’umwihariko mu Rwanda, cyane ko hari ibyorezo byinshi byagiye byirindwa ndetse byari no mu bihugu by’abaturanyi, ariko bigakumirwa, kuri bo umunsi Covid-19 yageze mu Rwanda byabaye intangiriro yo guhangana n’ihurizo rikomeye ry’ubuzima, aho hari n’abo iki cyorezo cyashoye mu bwihebe.

Mukantwari atangaza uburyo Covid-19 yamuteje ibibazo by’ubuzima bikomeye

Ubwo ikinyamakuru umuringanews.com cyasuraga umuryango wa Mukantwari Letitia ugizwe n’abantu umunani, utuye mu Mudugudu Birama, Akagali ka Kimisagara, Umurenge wa Kimisagara, Akarere ka Nyarugenge kamwe mu tugize Umujyi wa Kigali, yatangaje ko Covid-19 ikigera mu Rwanda yahagaritse akazi ke, kuko yari atunzwe n’ibigo by’amashuri bitandukanye, ariko Covid-19 yageze mu Rwanda nawe akazi kari kamutunze we n’umuryango we karahagarara bitunguranye, bimuviramo bibazo byinshi agiye gutangaza.

Ati “Coronavirus yagaragaye mu Rwanda, icyahise gikurikiraho ni ugufunga amashuri, nari mfite atelier y’ubudozi ikomeye idoda imyenda y’ishuri itandukanye, nkayishyira ibigo binyuranye kuko nabaga natsindiye amasoko, ariko icyanyiciye ubucurizi, nkakena mu buryo budasanzwe ni ukuba avance bari bampaye nari nayikoresheje, yemwe nafashe n’inguzanyo nziko amafaranga nzishyurwa namaze gutanga imyenda y’ishuri mu bigo bitatu twakoranaga, nzishyura nanjye nkasigarana igishoro cyanjye n’inyungu nk’uko byari bisanzwe. Ariko nabaye nk’ukubiswe n’inkuba amashuri ahagaritswe kuko n’amasezerano yahagarariye aho, ubuzima burankomerana cyane ko i Kigali tudahinga umuntu arya yahashye, byakubitiraho umuryango mugari mfite nkagwa mu bwihebe bukomeye kuko kubaho umuntu asaba n’amadeni ya banki atanyoroheye birangoye cyane”.

Umwana wa Mukantwari utarashatse ko amazina ye atangazwa wari urangije amashuri yisumbuye yatangaje ko mama wabo ari we wari utunze umuryango, kuko papa wabo nta kazi gafatika agira ari ibiraka byo mu bukwe none nabyo byarabuze, yahishuye ko babaho bigoranye, ku buryo mama wabo yihebye bakaba bafite impungenge ko byamuviramo no kurwara umutima.

Mukantwali yasabye Leta ko yatekereza no kuri ba rwiyemezamirimo baciriritse ikabaremera, kuko ubu niyo yagira amahirwe yo kubona igishoro giciriritse yacuruza imyaka, kuko  gusubira mu mirimo nk’iyo yakoraga nta cyizere abifitiye kuko atazi igihe amashuri azatangirira.

Ku ruhande rwa Leta, Guverineri Wungirije wa Banki Nkuru y’Igihugu  “BNR”, Dr. Nsanzabaganwa Monique, akaba ashishikariza abantu bose bafite ubucuruzi bwagizweho ingaruka na COVID-19 gufata iya mbere bakaganira n’ikigo k’imari cyabafasha.

Yagize ati ” Cyane cyane abacuruzi batoya bashobora kuvuga bati twebwe ubucuruzi bwacu ntitubwandika, ariko burya hari ukuntu wakora dosiye ukagaragaza ibimenyetso runaka koko ko hari igihe utakoraga, birashoboka”.

Dr. Nsanzabaganwa akaba yibutsa ko ibi bizagerwaho binyujijwe mu kigega cyo Kuzahura Ubukungu “Economic Recovery Fund/ ERF”, gicungwa na BNR (Banki Nkuru y’u Rwanda), abikorera bakaba bakangurirwa kubyaza umusaruro aya mahirwe kugira ngo ibikorwa byabo bikomeze gukora.

Kugeza ubu mu bamaze gusaba kugobokwa, amahoteri 149 ni yo yemerewe na BNR, agera kuri 51 amaze gusubirirwamo inguzanyo zifite agaciro ka miriyari 20 z’amafaranga y’u Rwanda.

Ku baka inguzanyo, BNR imaze kwakira amadosiye agera kuri 600, akaba akirimo gusesengurwa. Abakiriya 3 ni bo bamaze guhabwa inguzanyo zigera kuri miriyoni 130 z’amafaranga y’u Rwanda,  BDF nayo yakiriye amadosiye agera kuri 300 afite agaciro ka miriyoni 400, avuye muri za SACCO 19.

NIKUZE NKUSI Diane 


IZINDI NKURU

Leave a Comment